Imiterere y’ingengabihe ya Miss Rwanda ya 2021

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 10 Gashyantare 2021 saa 06:00
Yasuwe :
0 0

Nk’uko bisanzwe abantu benshi bategerezanyije amatsiko irushanwa rya Miss Rwanda rya 2021, kuko iri rushanwa rikunze kuvugisha abatari bake mu ngeri zitandukanye.

Kubera ibibazo bya COVID-19, iri rushanwa biteganyijwe ko rizaba hifashishijwe ikoranabuhanga ku buryo nta mbaga izagera aho rizaba ribera nk’imwe mu ngamba zo gukomeza guhashya iki cyorezo cyugarije Isi.

Abategura iri rushanwa bashyize hanze ingengabihe ijyanye n’uko iri rushanwa rizaba riteye aho ku wa 13 kugeza ku wa 19 Gashyantare hazaba amajonjora y’ibanze, bikazajya binyuzwa kuri Televiziyo y’u Rwanda.

Aya azakurikirwa n’uko ku wa Gashyantare hazatangazwa abazahagararira intara zabo muri iri rushanwa. Ibi nabyo bikazanyuzwa imbonankubone kuri Televiziyo y’u Rwanda.

Guhera ku wa 22 Gashyantare kugeza ku wa 06 Werurwe 2021, hazaba itora rizakorerwa kuri IGIHE ndetse no kuri SMS.

Ku wa 03 Werurwe abakobwa bose bazaba bari muri iri rushanwa ndetse n’abandi bafite aho bahuriye naryo bazapimwa Coronavirus ndetse bashyirwe mu muhezo, bizabera i Nyamata kuri La Palisse.

Ku wa 06 Werurwe hazaba gutoranya abakobwa bazajya mu mwiherero, bikazanyuzwa kuri Televiziyo y’u Rwanda biri kuba ndetse no kuri shene ya Youtube ya Miss Rwanda.

Kuva ku wa 07 kugeza ku wa 20 Werurwe 2021, hazabaho umwiherero. Uyu uzabera kuri La Palisse Nyamata nk’uko bisanzwe mu gihe ku wa 20 Werurwe hazabaho gutoranya Miss Rwanda mu 2021, bikazanyuzwa kuri Televiziyo y’u Rwanda imbonankubone ndetse kuri shene ya Yotube ya Miss Rwanda.

Gusoza irushanwa bizabera kuri Kigali Arena. Ibyagenderwagaho birimo uburebure ubu muri uyu mwaka byakuweho ndetse buri mukobwa yahawe ikaze muri iri rushanwa rikunze kuvugisha benshi mu gihugu hose.

Umukobwa uzahabwa ikamba rya Miss Rwanda 2021, azasinyishwa amasezerano yo gukorera Miss Rwanda Organization nk’umukozi mu gihe cy’umwaka.

Bitandukanye n’indi myaka abakobwa bose bazabasha kwambikwa ikamba ndetse n’abandi bazagera mu cyiciro cya nyuma hari ibyo bagenewe ku buryo nta gutaha imbokoboko kuri bo.

Uzegukana iri kamba azahabwa imodoka nshya ya Hyundai Creta mu 2021 izatangwa na Hyundai Rwanda, Azajya ahembwa ibihumbi 800 Frw ku kwezi azatangwa na Miss Rwanda Organization. Ni ukuvuga ko mu mwaka azamarana ikamba azahabwa 9.600.000 Frw.

Azahabwa buruse yo kwiga muri Kaminuza ya Kigali, Umushinga we uzaterwa inkunga na Africa Improved Food, ahabwe lisansi umwaka wose izatangwa na Merez Petroleum na Internet y’umwaka wose azahabwa TruConnect Rwanda.

Azajya kandi atunganywa umusatsi mu gihe cy’umwaka bizakorwa na Keza Salon, yemerewe kuba mu mpera z’icyumweru we n’umuryango batemberera muri Golden Tulip La Palisse i Nyamata mu gihe cy’umwaka wose, yemerewe kurya mu gihe cy’umwaka wose muri Cafe Camellia ndetse azahabwa telefoni igezweho azahabwa na MTN Rwanda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .