00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imiterere y’ikigega cya Clarisse Karasira n’umugabo we cyo gutera inkunga abana b’abahanga batishoboye

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 30 Kamena 2021 saa 09:55
Yasuwe :
0 0

Umuhanzikazi Clarisse Karasira n’umugabo we Ifashabayo Sylvain Dejoie baheruka kurushinga muri Gicurasi uyu mwaka, batangije ikigega kigamije gufasha abana b’abahanga ariko bafite ubushobozi buke butuma batiga neza.

Ni ikigega kizajya gifasha abana batishoboye kwiga mu mashuri yisumbuye ndetse aba bombi bakanabafasha kubona kaminuza nziza bakigamo bagakomeza kwiyungura ubumenyi.

Clarisse Karasira mu kiganiro yagiranye na IGIHE yavuze ko bateganya kubikorera mu Rwanda no mu Burundi. Iki kigega cyabo bacyise Dejoie Africa Education Fund (DAEF).

Ati “Tuzabikorera abana 10.000 bo mu bihugu bya Afurika duhereye iwacu no mu Burundi. Ni igikorwa tuzakora ubuzima bwacu bwose. Ubu turi gutangirira kuri bacye 10, kuko tukiri gutangira. Turi kuvugana n’ibigo by’amashuri ngo baturebere abana bakennye cyane batabona uko bishyura ariko b’abahanga cyane.”

Akomeza avuga ko aba bana bazafatwa bazajya barihirwa amashuri, bagahabwa ubujyanama mu buzima no mu myigire, bagafashwa kwiteza imbere no guteza imbere imiryango yabo ndetse no kubafasha kujya kwiga muri kaminuza zikomeye ku Isi mu gihe byaba bishobotse.

Mu butumwa umugabo wa Karasira, Ifashabayo Sylvain Dejoie yacishije ku mbuga nkoranyambaga yavuze ko gushinga iki kigo byaturutse ku musaruro w’ubufasha we n’umugore we bahawe n’abantu kandi rikaba ari isomo ry’ubuzima ko nabo bitura.

Avuga ko yakuriye mu buzima bw’umuryango utari wifashije, nyina ari we wirya akimara ashakisha iterambere ry’urugo, abaturanyi nabo ari uko. Ngo hari igihe kimwe yatekerezaga ko ubuzima ari uko bumeze kuri buri wese kuko buri umwe wari umukikije yari umukene.

Yavuze ko ageze mu mashuri yisumbuye agahura n’abana bo mu miryango yihagazeho mu bukungu, bikamwereka ko hari indi isi abantu batuye we atazi, bituma atangira gutekereza uko yava mu nzira y’ubukene agasingira ubuzima bwiza nk’abandi.

Ati “Nageze mu ishuri nigaga mbamo ntangira kubona ibintu bitandukanye nibyo nabagamo mpura n’abo twiganaga, nkatekereza ko nta kintu na kimwe badafite kubera ubukungu bw’imiryango yabo. Ubwo nibwo nabonye ko hari indi si itandukanye n’iyo nari ndimo ntangira gukora cyane, nkibaza nti ni iki bizansaba kugira ngo mve mu bukene.”

Yemeza ko aho ageze yahagejejwe n’amaboko y’umubare w’abantu adashobora kurondora, bamwe muri bo babaye umuryango we, bamwe bashobora guhura abandi intekerezo ze ntizibashyikira.

Binyuze muri Mastercard Foundation, mu 2015 yabonye amahirwe yo kwiga muri Kaminuza nziza kandi zikomeye ku Isi harimo nka Ashesi University yo muri Ghana.

Avuga ko azi umubare w’abanyeshuri bari abahanga batabashije gukomeza amasomo bitewe n’uko bakuriye mu miryango itifashije, ari nabyo byatumye asubiza amaso inyuma, kugira ngo agire uruhare mu guhindura imibereho y’abo bava mu miryango ikennye, by’umwihariko ku mugabane wa Afurika.

Ati “Iki kigega kigamije kurwanya ubukene buhererekanwa uko ibisekuru bisimburana.”

Ifashabayo afite imyaka 27 y’amavuko naho Clarisse Karasira afite imyaka 24. Bagaragaza ko bamaze gutangira gushyira mu bikorwa uyu mushinga, kuko hari umwe mu banyeshuri barihiriye amafaranga y’ishuri asoza amasomo ye muri Kaminuza ya ULK mu ishami ry’Ubukungu.

Aba bombi nyuma yo kurushinga biyemeje kuzafasha abana 10.000 mu kwiga mu buzima bwabo bwose bazamara ku isi
Uyu muryango wihaye intego yo gufasha abana 10.000 mu gihe uzamara ku Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .