Imihigo y’umukobwa uhatanira kuba Miss Rwanda wiyemeje kuvuganira abafite ubumuga

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 28 Mutarama 2017 saa 02:51
Yasuwe :
2 0

Umuhoza Simbi Fanique uri mu bakobwa batanu batorewe guhagararira Intara y’Uburasirazuba muri Miss Rwanda muri 17 bayiyamamarijemo yasobanuye umuhigo afite n’imigambi ye muri iri rushanwa.

Simbi Fanique avuka mu Karere ka Kirehe gahana imbibi na Tanzania mu majyepfo y’Intara y’Uburasirazuba mu Rwanda ari na ho ababyeyi be batuye. Muri iki gihe we abarizwa mu Mujyi wa Kigali.

Uyu mukobwa afite imyaka 18, uburebure bwa metero imwe na sentimetero 70 akaba apima ibiro 51. Mu Ntara y’Uburasirazuba yiyamamarejemo yakomezanyije n’uwitwa Patience Iribagiza, Pamella Umutoni, Delice Ikirezi, na Nadia Umutesi.

Umuhoza Simbi Fanique yarangije amashuri yisumbuye mu mwaka ushize wa 2016 mu ishuri rya Cornerstone Leadership Academy riri mu karere ka Rwamagana, yakurikiranye amasomo ajyanye n’Imibare, Ubutabire, Ubumenyi bw’Ibinyabuzima.

Yabwiye IGIHE ko afite icyizere gihagije cyo kuba yatorerwa kuba Nyampinga w’u Rwanda 2017, yongeyeho ko aramutse yambaye ikamba yabibyaza umusaruro afasha abantu batandukanye bafite ubumuga mu Rwanda.

Ati “Mbere na mbere icyatumye mpitamo kwitabira irushanwa rya Miss Rwanda ni uko numvaga hari ikintu nanjye nakorera Igihugu.”

Yakomeje ati “Gukorera igihugu ntabwo bivuze ko bisaba kuba uri Miss Rwanda gusa numva ko na byo byamfasha kuba hari icyo namarira abantu, hari icyo namarira abakobwa bagenzi banjye, ndetse by’umwihariko hari icyo namarira umuryango nyarwanda muri rusange.”

Yatinyutse kujya muri Miss Rwanda atewe imbaraga n’ababyeyi

Bimenyerewe ko akenshi usanga abakobwa bari muri iri rushanwa rya Miss Rwanda bavuga ko hakiri imbogamizi zo kuba ababyeyi ndetse n’abandi bakuze mu miryango badakunze kubona neza umukobwa uryitabiriye bitewe n’uko rimwe na rimwe baba bakeka ko agiye kuraruka.

Simbi we ahamya ko kugira ngo yitabire irushanwa rya Miss Rwanda yabigiriwemo inama n’abantu batandukanye barimo inshuti ze zisanzwe, abo mu muryango we n’abandi. Uruhare ababyeyi be bagize mu kumutera imbaraga ni kimwe mu byatumye yigirira icyizere akiyemeza kwitabira irushanwa rya Miss Rwanda.

Ati “Ababyeyi, inshuti n’abantu bo mu muryango babyakiriye neza cyane, kuko bari no mu bangiriye inama zo kujyamo banantera imbaraga nyinshi zo kuba nabyemera nanjye. Banyeretse ko hari icyo nanjye nakora, barambwiraga bati ‘Simbi jyamo, urabishoboye’ n’inama zitandukanye zatumye numva ko kujya muri iri rushanwa byangezaho.”

Ateganya gukorera ubuvugizi ababana n’ubumuga aramutse yambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda

Simbi Fanique abyiruka ngo yakuze akunda ibikorwa bijyanye no gufasha, aho yize ngo yagiye ashinga amatsinda yo kwegerana n’abababaye yahuriragamo na bagenzi be ku ishuri. Avuga ko yakuze yiyumvamo kuzaba umuganga akabihuza no gufasha abamugaye.

Umushinga yateguye muri Miss Rwanda ni urebana no gufasha ababana n’ubumuga by’umwihariko akabakorera ubuvugizi nk’umwe mu mihigo yihaye naramuka yambitswe ikamba. Avuga ko aramutse atowe yanakora ibindi bikorwa bijyanye no guteza imbere umuco wo gusoma mu rubyiruko n’abakiri bato mu Rwanda ndetse no gushyigikira iterambere ry’umugore bijyanye n’intero yihaye igira iti "Ubumenyi buhawe umugore, buba buhawe Igihugu".

Ati “Muri Miss Rwanda ntabwo nkurikiye umushahara mwinshi ubamo, gusa ni uko mba numva hari icyo nanjye nafasha. Gufasha abantu bafite ubumuga ni wo mushinga nateguye nshyize imbere, ibindi ni ibireba ku rubyiruko, abana b’u Rwanda n’abakobwa bagenzi banjye.”

“Ku birebana no gufasha ababana n’ubumuga usanga muri sosiyete hari abantu batabakira mu buryo bukwiye, batabavuga neza. Icyo nakora ndamutse nambitswe ikamba ni ukubakorera ubuvugizi, bakagaragara bakakirwa, numva ko bishobora kuba byaborohereza mu kwiga kwabo, mu gukora, bagafatwa mu buryo bumwe n’abandi bantu basanzwe ndetse bagahabwa umwanya.”

Akomeza avuga ko aramutse atowe nka Nyampinga w’u Rwanda ateganya gukorana n’ibigo bifasha ababana n’ubumuga b’ingeri zitandukanye haba ababa mu ngo n’abitwabaho muri ibyo bigo n’ahandi.

“Abakobwa bajya muri Miss Rwanda bakararuka babiterwa na gahunda zindi baba bafite”

Simbi avuga ko kugira ngo uwitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda cyangwa se andi marushanwa y’ubwiza atandukanye araruke ‘bituruka ku mico umuntu aba asanzwe afite ndetse n’uburyo yarezwemo’.

Ati “Ntabwo kujya muri Miss Rwanda ari byo bivuze kuraruka, keretse iyo wari usanzwe ubifite muri gahunda zawe, kuko turabazi benshi bagiyemo bakaguma kuba abantu bazima bavugwa neza [...] Ariko wenda kuko uba ugeze ahantu uhura n’ibikorwa by’imyidagaduro bitandukanye umuntu iyo atimenye ngo anamenye intego n’imigambi ye ni bwo usanga hari abo bitagendeye neza icyasha kigafata izina ryose rya Miss Rwanda.”

Nubwo bimeze gutyo, Simbi avuga ko bidakuraho amakenga umubyeyi aba akwiye kugira ku cyerekezo umwana we aganamo bitewe n’uburyo yarezwe, gusa ngo ni ngombwa ko babatera ingabo mu bitugu bakabashyigikira mu byo biyemeje n’ibyo bifuza kugeraho.

Umuhoza ateganya gukorera ubuvugizi abafite ubumuga aramutse yambitswe ikamba rya nyampinga w'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza