Imideli inogeye ijisho mu birori bya Collective RW (Amafoto)

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 2 Nyakanga 2018 saa 04:12
Yasuwe :
1 0

Abahanzi b’imideli bibumbiye muri Collective Rw bamuritse imyambaro n’imirimbo bahanze yiganjemo iyo mu Rwanda inogeye ijisho mu birori bikomeye byabaye kuri iki Cyumweru, tariki 1 Nyakanga 2018.

Ibi biro by’imideli bizwi nka Collective Rw Fashion Week byabereye muri Radisson Blu Hotel & Convention Centre mu Mujyi wa Kigali, byitabirwa n’abantu batandukanye kuva ku bakibyiruka kugeza ku bakuze bagaragaje kwishimira imideli yamuritswe yari yiganjemo iyakozwe n’Abanyarwanda.

Ibi birori byagaragayemo imideli ikorwa n’inzu zikomeye zo mu Rwanda by’umwihariko izibumbuye mu muryango wa Collective Rw washinzwe mu 2015 na Matthew Rugamba, Linda Mukangoga, Teta Isibo, Sonia Mugabo na Candy Basomingera mu ntego y’ubufatanye no gushira hamwe mu kuzamura uru ruganda bigatanga indi mirimo n‘amahirwe anyuranye ku rubyiruko.

Imideli yerekanywe muri iki gikorwa cyatangiye ku isaha ya saa kumi n’igice zuzuye irimo amakanzu y’abageni akorwa na Ogake Mosomi wo muri Kenya; iya House of Tayo ijya kugira ishusho nk’iy’impuzankano za gisirikare ariko y’ibara rimwe inaherekejwe n’imikufi ya Kstobe Jewel ndetse Haute Baso yafatanyije na Inzuki Designs bakerekana imyambaro irimo amakanzu aherekejwe n’imirimbo itandukanye ikozwe mu masaro, imikufi yo mu ijosi, ibikomo, amasakoshi n’ibindi.

Abitabiriye iki gikorwa bafashe ikiruhuko gito ibirori bikomeza herekanwa imideli itandukanye irimo iyagaragajwe mu buryo budasanzwe ya Amizero na Cecily mu dushya twinshi turimo no gukoresha abasheshe akanguhe mu kuyimurika. Yakurikiwe na Uzi Collections na Dokmai bagaragaje imyambaro irimo amakabutura n’amashati by’umwenda worohereye n’udukapu tw’uruhu.

Aba bakurikiwe na Sonia Mugabo ukora imyambaro irimo amakanzu afatanyije na Lisa B Marler ukora udukapu mu ruhu n’ibindi bikoresho birimo igitenge. Ibi birori byasojwe n’icyiciro cy’iyerekanwa ry’imideli yahanzwe n’inzu ya Moshions ikuriwe na Moses Turahirwa wafatanyije n’indi yitwa iFele yo muri Afurika y’Epfo ikora za sandali zifite amabara ajyanye n’imyambaro ye ajya kugira ishusho y’imigongo ya kinyarwanda.

Ibi birori bya Collective Rw byayobowe na Makeda Mahadeo byari bishyigikiwe n’ibigo bitandukanye bikomeye mu Rwanda birimo Kompanyi Nyarwanda y’Indege ya RwandAir ndetse na MTN Rwanda yanatanze telefoni nshya ya samsung S7 ku munyamahirwe mu bitabiriye.

Uraranganyije amaso mu bitabiriye iki gikorwa mu bihe bitandukanye wabonaga akanyamuneza no gushima ingendo n’imitambukire y’abanyamideli batandukanye bagagazaga imyambaro n’imirimbo y’izi nzu z’imideli ziganjemo izifite amazina azwi cyane mu Rwanda.

Abanyamideli bagaragaye mu birori bya Collective Rw barimo abakizamuka bake n’abasanzwe bazwi nka Alexia Uwera Mupende, Toni Georgette, Jay Rwanda, Lee Charm, Fiona Muthoni, Kalisa Winnie, Neza Rachel, Umutoni Belise, Waiswa Ronalds wo muri Uganda n’abandi batandukanye.

House of Tayo & K’tsobe Jewel

Imideli ya House of Tayo inogeye ijisho
Abanyamideli ubwo biyerekanaga mu myambaro ya House of Tayo igiye iriho udukufi twa Ktsobe Jewel
Imyambaro ya House of Tayo yajyaga kugira ishusho y'impuzankano ya gisirikare
Imyambaro y'abakobwa na yo yakozwe na House of Tayo
Matthew Rugamba washinze House of Tayo na Sarah Legrand washinze K'Tsobe Jewel bafatanyije
Umunyamideli mu mwambaro wakozwe na House of Tayo n'imikufi ya K'Tsobe

Moshions & iFele

Abanyamideli berekanaga iyi myambaro bishimiwe
Bari bambaye sandali zakozwe na iFele yo muri Afurika y'Epfo
Jay D wabaye Rudasumbwa wa Afurika ni umwe mu bamuritse imideli muri iki gikorwa
Moses Turahirwa wakoze imideli ya Moshions yakomewe amashyi mu birori bya Collective Rw
Moshions yatangiye gukora n'imyambaro y'abakobwa

Sonia Mugabo & Lisa Marler

Abanyamideli bahanyuranye umucyo mu myambaro ikorwa na Sonia Mugabo
Mu myambaro ikorwa na Sonia Mugabo harimo n'iteye itya
Sonia Mugabo na Lisa B Marler bishimiwe kubera imideli bahanze
Umunyamideli Fiona Muthoni mu mwambaro wa Sonia Mugabo
Umunyamideli mu ikanzu ikorwa na Sonia Mugabo n'agakapu ka Lisa B Marler utuye mu Rwanda
Yari aberewe mu ikanzu ya Sonia Mugabo anafite agakapu ka Lisa B Marler

Uzi Collections & Dokmai

Abahagarariye Uzi Collections na Dokmai bahanyuranye umucyo
Bari bafite umwihariko wo kugendana inkoni muri iki cyiciro
Umunyamideli Alexia Mupende mu birori bya Collective Rw

Amizero & Cecily

Abanyamideli basanzwe bakora uyu mwuga bafatanyaga n'aba banyamideli
Mizero Cedric wahanze iyi mideli
Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Bart Hofker, yari mu bitabiriye ibi birori byashyigikiwe n'iki kigo
Uyu mudeli uri mu yahanzwe na Mizero Cedric
Uyu mukecuru yamuritse imideli acuranga umuduri
Uyu musaza we yatambukanye ingorofani

Haute Baso & Inzuki Designs

Abanyamideli bamuritse imyambaro y'imirimbo inogeye ijisho y'izi nzu
Imwe mu myambaro ya Haute Baso n'umukufi wo mu ijosi wa Inzuki Designs
Teta Isibo na Linda Ndungutse bahagarariye inzu zakoze iyi mideli

OGAKE

Ogake Mosomi wahanze aya makanzu ni we munyamahanga rukumbi wagaragaje imideli yahanze muri Collective Rw
Uko niko byari byifashe mu rwambariro mbere gato y'uko amakanzu ya Ogake yerekanwa
Umunyamideli Toni Georgette
Umutoni Belise, umwe mu mpanga zitabiriye Miss Rwanda, yerekanye imideli muri Collective Rw
Abantu bari batangariye amakanzu ya Ogake
Abanyamideli barimo abanyarwanda n'abanyamahanga biyerekanye mu makanzu ya Ogake
Aya makanzu yari anogeye ijisho
Muthoni Fiona mu ikanzu ya Ogake yakwambarwa n'umugeni

Akanyamuneza ku bitabiriye ibirori...

Abitabiriye iki gikorwa basigaranaga urwibutso rw'abo bahahuriye
Wabonaga umucyo mu bitabiriye bose bari barimbye
Akanyamuneza kari kose mu bitabiriye
Ibi birori bifite umwihariko wo kubahiriza igihe, abantu bahageze hakiri kare

Amafoto: Serge Muhizi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza