00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Indirimbo zivugisha benshi, isomo yigiye kuri Bruce Melodie n’ahazaza: Ikiganiro na Juno Kizigenza

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 1 Nzeri 2021 saa 01:48
Yasuwe :
0 0

Juno Kizigenza ni izina rimaze kuba rinini mu ruhando rw’imyidagaduro mu Rwanda ndetse rifite umubare w’abakunzi benshi, kubera ubuhanga bwe, ijwi rinyura abakunzi b’umuziki n’abamaze kwihebera uyu musore ukiri muto cyane ko yabonye izuba mu 2000.

Iyo uganira n’uyu musore wavukiye mu Mujyi wa Kigali, ahitwa mu Kagarama, ntabwo atinya kukubwira ko mu bwana bwe, yibonaga nk’umukinnyi w’umupira ndetse yawucongaga bihambaye n’ubwo yaje kugera nyuma akisanga inganzo yaganje ruhago.

Ni Kizigenza koko!

Ni ibintu bishobora bake ndetse ibyo yakoze ni amateka atarakozwe n’abahanzi benshi mu gihugu, kuko yanditse izina hose mu gihugu mu gihe gito gishoboka.

Uyu musore kuri amaze kumenyekana mu ndirimbo zirimo ‘Mpa formula’, ‘Nazubaye’, ‘Away’ yahuriyemo na Ariel Wayz, ‘Nightmare’, Please Me ndetse n’iyo aherutse gushyira hanze yise Kizigenza.

IGIHE yaganiriye n’uyu munyempano agaruka ku byaranze ubuzima bwe akiri muto, uko yisanze muri muzika, intumbero afite ndetse n’amasomo amaze gukura mu rugendo amazemo umwaka.

IGIHE: Watubwira mu buryo buvunaguye, Juno Kizigenza ni muntu ki?

Kizigenza: Navutse mu muryango w’abana barindwi ndi uwa kane, mvukira mu Kagarama ku Kicukiro mu Ugushyingo 2000.

Nakuze nkunda gukina umupira w’amaguru, ari naho nakuye zina Kizigenza. Ni Papa warinyise kubera gukina cyane, nza kujya mu mashuri yisumbuye nkomeza gukina umupira ariko ngeze mu cyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye [mu Agahozo-Shalom Youth Village], nibwo natangiye kujya mu bintu by’imiziki kuko bagira ibikoresho by’umuziki.

Naje kureka umupira mu 2018, nyuma yo kwakira ibitekerezo byinshi by’abantu bambwiraga ko nakora neza umuziki kurusha Football. Ni ko kuva muri Football ndakomeza nkajya ndirimba bisanzwe.

Umupira waje kuwureka burundu?

Umupira rero nawukinaga cyane nkiri umwana na nyuma nkomeza gukinira ibigo by’amashuri nizeho.

Nakinnye ndi umwana ntagira imbaraga cyane, nkinga haba habaye imikino ikomeye bakansimbuza, rero nanavuye mu mupira ari uko navunitse n’ubu ntabwo mba numva bimeze neza [ku murundi aho navunitse].

Niko guhita mbivamo ngendeye no kubambwiraga ko ndirimba neza kurusha uko nkina umupira.

Ukiri umunyeshuri watekerezaga ko uzakora umuziki ukagera kuri uru rwego?

Ahantu nigaga habaga studio, twajyaga dukora indirimbo zigakundwa mu kigo ari nacyo cyatumaga nkora indirimbo kugira ngo menyekane ku ishuri.

Ku ishuri habaga ibintu byose, iby’umuziki, gucuranga, siporo n’ibindi twabikoraga nyuma y’andi masomo ariko n’umuziki twarawigaga.

Ese ubundi winjiye mu muziki nk’umwuga ryari?

Ninjiye mu muziki mu mwaka ushize wa 2020.

Nari ndangije amashuri yisumbuye mu 2019, ni nabwo nahuye na Bruce Melodie tuganira ibijyanye no gukorana, ngira Imana nsanga afite n’umushinga wo gufasha abahanzi bakizamuka, duhita dutangira.

Nasohoye indirimbo ya mbere tariki nka 13 Gicurasi 2020.

Umwaka umwe uhita ubona igihembo wahawe na Isango Star, ni irihe banga wakoresheje?

Byavuye mu gukora cyane no kugira ikipe igufasha imeze neza no kuza nanjye mfite gahunda mvuga ngo nje gukora ibimeze gutya, nzabikora mu gihe kigana gutya, cyangwa nzabikora gute.

Ni ibyo nkeka ko byanshoboje kugeza n’uyu munsi.

Uyu munsi wavuga ko Bruce Melodie ari umuntu uvuze iki kuri wowe?

Melodie niwe wanyeretse abantu, mbere ya byose niwe wanzanye, naje nitwa umuhanzi we.

Ni umuntu usobanuye ibintu byinshi n’ubwo twageze aho tukarekera aho gukora ariko nta mahane yabayemo cyangwa se gutandukana bitarimo ubwumvikane, ndakeka ko ari umuntu uvuze ibintu byinshi.

Yaramfashije mu bijyanye n’ubumenyi, ubunararibonye, yanyeretse umurongo wo gucamo, yanyeretse kuba umukozi nk’uko nawe ari umukozi.

Namwigiyeho kuba umukozi, Bruce Melodie arakora cyane, muhura uyu munsi akumvisha indirimbo nshya, ejo mwahura akakumvisha indi, ibyo bintu nanjye niko nkora buri gihe mba mfite indirimbo zibitse kandi nyinshi cyane.

Ese ni wowe wiyandikira indirimbo? Ubundi se ugendera kuki uhitamo indirimbo usohora?

Indirimbo ninjye uziyandikira.

Iyo ngiye muri studio ngenda ngiye gukora indirimbo nziza ntabwo mba mvuga ngo ndaririmba ibihe, ahubwo ibinjemo byose bijyanye n’ubuzima abantu babamo, nibyo ndirimba.

Ibijyanye n’amahitamo rero ni ibintu bingora cyane akenshi kuko hari nk’igihe mba mfite indirimbo nk’icumi zose zarangiye kandi nshobora kuzisohora.

Kugira ngo mpitemo rero ngendera kuyo nasohoye ubushize, nkavuga nti wenda ubushize nasohoye ivuga ku rukundo rwanze, ibintu byagenze nabi, ubwo ubutaha ngahita mvuga nti ntabwo nasohora indirimbo zikurikirana zose zivuga ibitagenda neza.

Tubwire ku ndirimbo ‘Away’ yatumye benshi bakeka umubano udasanzwe na Ariel Wayz

Away ni indirimbo twahimbye biri aho ngaho.

Ariel Wayz tujya gukora iriya ndirimbo, […] ni ibintu twari tumaze hafi umwaka dupanga ariko tutajya tubihuza ngo tujye muri studio, twaragiye turayikora ariko nyuma yayo abantu bavuga ko dukundana, iki n’iki […].

Ariko Ariel Wayz, ni inshuti yanjye nziza, ni umuhanzi mugenzi wanjye, ndi umufana we, ni inshuti yanjye nziza. Ni inshuti yanjye nkunda cyane.

Urifuza kugeza umuziki wawe ku ruhe rwego?

Birumvikana mfite inzozi nini, mfite ibintu byinshi n’imishinga myinshi itanareba hano ku isoko ry’u Rwanda gusa.

Birumvikana rero hari Juno Kizigenza abantu batazi, ntabwo mwari mwabona Juno Kizigenza w’umu miliyoneri, uwo kandi muzamumenya byanze bikunze.

Nizerera mu gukora cyane, nemera ko iyo ufite indirimbo nziza, abantu barazumva bakazikunda.

Abantu rero, bakunda ibikorwa byanjye bakomeze banshyigikire kuko njyewe iyo ngiye gukora indirimbo sinjya nkoresha imbaraga nke, njyana imbaraga zanjye zose, abamaze kuba abafana n’abakunzi banjye ntabwo nzabatenguha ariko n’abatari baba abafana banjye bakomeze bankurikire nzabereka ibikorwa.

Uyu musore yahishuye ko yakuze akunda gukina umupira w'amaguru ari naho yakomoye izina Kizigenza
Juno Kizigenza amaze kumenyekana mu ndirimbo zirimo ‘Mpa formula’, ‘Nazubaye’, ‘Away’ yahuriyemo na Ariel Wayz n'izindi zakomeje izina rye
Juno Kizigenza yatangiye kuririmba ubwo yari ku ishuri kuko bari bafite ibikoresho byose bya muzika
Mu rugendo rwe rwa muzika, Juno Kizigenza ashimira bikomeye Bruce Melodie wamukinguriye umuryango
Juno Kizigenza avuga ko yaretse umupira kuko bamubwiraga ko aririmba neza kurusha uko yakinaga ruhago
Juno Kizigenza amaze iminsi avugwa mu nkuru z'uko yaba akundana na Ariel Wayz

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .