00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imbamutima za Gabiro na Kenny Sol bahuriye ku rubyiniro na Adekunle Gold

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 6 Ugushyingo 2021 saa 07:54
Yasuwe :
0 0

Nyuma yo gutaramira abakunzi babo mu gitaramo bahuriyemo na Adekunle Gold, Kenny Sol na Gabiro, buri umwe yasazwe n’ibyishimo yakuye ku rubyiniro rwari ruhanzwe amaso n’ibihumbi by’abakunzi b’umuziki.

Mu kiganiro na IGIHE akiva ku rubyiniro, Gabiro The Guitar yavuze ko kuba yabanje ku rubyiniro byamusabaga imbaraga nyinshi, ariko nanone ahamya ko nta kindi yagombaga gukora uretse gushimisha abakunzi be kuko ariyo masezerano yasinye.

Ati “Njye mbere sinari mu bazaririmba muri iki gitaramo, banyongeyemo nyuma banamenyesha ko ari njye uzabimburira abandi ku rubyiniro, rero nta kind nari gukora uretse kubikora neza kandi nizeye ko abantu banjye bishimye.”

Uyu muhanzi waririmbye indirimbo ziganjemo izo yakoze cyera, yavuze ko yagombaga kubanza kuzibutsa abakunzi be mbere y’uko aririmba izigezweho muri iyi minsi.

Gabiro yashimiye RG Consults yamuhaye akazi n’amahirwe yo kwiyereka abakunzi b’umuziki muri iki gitaramo, ahamya ko bimuteye imbaraga zo gukora ibikorwa byinshi mu muziki we.

Ibyishimo Gabiro yari afite bijya guhura n’ibya Kenny Sol wavuze ko yishimiye ukuntu igitaramo cye cya mbere nk’umuhanzi ku giti cye cyagenze.

Kenny Sol yagize ati “Kuva natangira urugendo nk’umuhanzi ku giti cyanjye, iki nicyo gitaramo cya mbere nari nkoze, byagenze neza kandi binteye imbaraga zo gukora ibikorwa byinshi.”

Ubwo yari ku rubyiniro Kenny Sol, yahaye umwanya umuhanzi witwa Okkama agaragaza impano ye nk’umusore mushya mu muziki baniganye mu ishuri rya muzika rya Nyundo.

Aba basore bahise bahishurira IGIHE ko bafitanye umushinga w’indirimbo igomba kujya hanze mu minsi ya vuba.

Kenny Sol muri iyi minsi afite indirimbo zigezweho zirimo Say my name, Haso,Umurego n’izindi, mu gihe Gabiro wamenyekanye mu ndirimbo nka Karolina, Kakadance n’izindi ubu akunzwe mu zitwa Koma, Criminal Love, Igikwe n’izindi nyinshi.

Gabiro The Guitar yishimiye uko abakunzi b'umuziki bamwakiriye
Nubwo ari we wabanje ku rubyiniro Gabiro, yishimiye uko abakunzi b'umuziki bamugaragarije urukundo
Kenny Sol wageze ku rubyiniro bwa mbere yambaye gutya yaje guhindura imyambarire
Ni ubwa mbere Kenny Sol yari agiye ku rubyiniro nk'umuhanzi ku giti cye
Okkama yahawe umwanya na Kenny Sol ngo agaragaze impano ye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .