00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imbamutima z’umunyarwenya Mazimpaka wasoje Kaminuza ari mu ba mbere (Video)

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 6 Kanama 2021 saa 03:53
Yasuwe :
0 0

Mazimpaka Japhet wamenyekanye mu itsinda ry’urwenya rya ‘Bigomba Guhinduka’ yasoje urugendo rw’amasomo mu cyiciro cya kabiri cya kaminuza mu ishami ry’itangazamakuru n’itumanaho muri Kaminuza ya Mount Kenya.

Mazimpaka ahamya ko uru rugendo rutamworoheye cyane mu bijyanye n’ubushobozi ariko kuko yari azi icyo ashaka akomeza guhatana kugeza asoje ari mu cyiciro cya mbere ‘First class’.

Uyu musore uvuka mu Karere ka Kayonza, yinjiye mu Mujyi wa Kigali mu 2017 aje kwiga kaminuza, nk’umwana wari uvuye mu cyaro vuba, yarebaga ubuzima abana bo mu mujyi biganaga babamo akabona buramusiga.

Ibi yabonaga byinshi byari bishya mu maso ye, bikaba byaratumye yinjira mu rwenya aho yakoraga amashusho y’uburyo umwana uvuye mu cyaro aje kwiga mu mujyi aba ameze.

Ibi byamufunguriye amarembo kuko yagiye aterwa imbaraga n’abashimishijwe n’ibyo akora bituma yinjira mu itsinda rya ‘Daymakers’ atangira urwenya by’umwuga.

Aha ni ho yatangiye kwamamarira. Nubwo byari ibihe byiza, Mazimpaka avuga ko byamugoye kuko abantu bamufataga nk’umuntu ukomeye amaze no kumenyekana ariko akennye.

Yagize ati “Natangiye kwamamara gake gake, ubwo urumva abantu batangiye kumenya ariko niga ntaha mu muryango ku Gisozi ngatega bisi ngiye ku ishuri, ukabona abantu bari kumenya.”

“Ni bwo nigiriye inama nti uwagura igare nkajya ndijyana ku ishuri aho kugira ngende muri bisi abantu banyuzamo ijisho ngo dore wa munyarwenya. Ubwo najyaga ntaha ku mugoroba nkabona abantu bagenda ku magare nkagira ngo nanjye ninjya nkagendaho nzaba ngaragara nk’umukire.”

Yakomeje avuga ko kugenda ku igare ntacyo byari bitwaye ariko bitewe n’urugendo yakoraga n’umuhanda yacagamo mubi byamubereye ikibazo ku buryo hari ubwo yari agiye gukora impanuka.

Ati “Hari igihe nari ndi kumanuka hano ku muhanda wa Rwandex ngira ngo imodoka yarenze, ninjiye mu muhanda yari inyishe Imana ikinga akaboko. Kuva icyo gihe nahise ndishakira umukiliya.”

Inzozi zo kuba uwa mbere zabaye impamo

Uyu musore yakoraga urwenya ariko yiga. Amasomo ye yayashyiragaho umwete kuko atifuzaga ko yasubira inyuma bikaba byakitirwa urwenya kandi yari yaravuye iwabo aje i Kigali kwiga.

Hari ubwo abantu bamubonaga ari mu rwenya bagatekereza ko ari rwo ahoramo gusa, amashuri atayitayeho nyamara avuga ko yigaga n’imbaraga zose kuko mu 2019 yabaye umunyeshuri mwiza mu kigo hose.

Mazimpaka yavuze ko icyamufashije gukora urwenya akaniga ari uko yirinze kuba yagendera mu bigare byamurangaza ahubwo akita ku masomo ye cyane ngo arusheho kugenda neza.

Yagize ati “Mu buzima bwanjye ngira inshuti eshatu nta bintu by’ibigare. Buriya nta bintu byantwaraga umwanya usibye akazi no kwiga. Kuko ntajyaga mu bintu byinshi byatuma ngira umwanya uhagije, aho najyaga mu gukora ibijyanye n’akazi, undi mwanya wose nkawuharira amasomo.”

Yakomeje avuga ko yakoze cyane ndetse ashyiraho n’intego yo kurangiza ari mu cyiciro cya mbere ‘first class’ ubu akaba yabigezeho.

Ati “Narigaga cyane ngo hatazagira ubona ko urwenya rwaganje amasomo yanjye, niga nashyizeho intego y’uko ngomba kuzaza muri ‘First class’. Ubu turangije turi abanyeshuri 458, twazibonye turi 20. Byaranshimishije cyane.”

Kuri ubu Mazimpaka ni umunyamakuru kuri RBA aho akora ikiganiro cya mu gitondo kuri Magic Fm. Yemeza ko gukorera ku ntego ari byo bituma akomeza gutera imbere yaba mu gukora urwenya ndetse no gukora itangazamakuru.

Itsinda ry’urwenya rya Bigomba Guhinduka rigizwe n’abasore babiri ari bo Mazimpaka Japhet ndetse na Iryamukuru Etienne uzi nka 5K, aba bombi barangije kaminuza kuko na 5K yarangije mu mezi ashize.

Mazimpaka yasoje amasomo ya kaminuza ari muri First class
Uregendo rwe ntirwari rworoshye ariko yarakoze cyane abasha kugera ku nzozi ze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .