00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikiriyo cya Jay Polly cyasojwe, inkunga yatanzwe yishyurira abana be amashuri

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 11 Nzeri 2021 saa 08:33
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’icyumweru Jay Polly ashyinguwe, umuryango we, inshuti n’abavandimwe bamukuriye ikiriyo mu muhango wabereye aho yari atuye i Kibagabaga mu Mujyi wa Kigali.

Wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 11 Nzeli 2021, ubanzirizwa no kujya gushyira indabo ku mva ye ku irimbi rya Rusororo.

Nyuma yo kuva gushyira indabo ku mva ya nyakwigendera, abitabiriye uyu muhango bahuriye aho yari atuye i Kibagabaga bamusabira ku Mana.

Benshi mu bafashe ijambo muri uyu muhango, bagarutse ku mateka ya Jay Polly bamushimira ibikorwa yakoze akiri ku Isi ari nako bamusabira kuruhukira aheza.

Mukuru wa Jay Polly, Uwera Jean Maurice, ubwo yari afashe ijambo yashimiye buri muntu wabatabaye kuko byabafashije guherekeza uyu muraperi mu cyubahiro.

Uwera yahagurukije abana ba nyakwigendera buri wese amuha inyemezabwishyu y’umwaka wose ku ishuri yaturutse mu mafaranga abakunzi ba Jay Polly zakusanyije.

Ati “Umurage waha umwana muri iyi minsi, ni ukumurihira ishuri akiyungura ubumenyi, kimwe mu byo abana nk’aba bakwiye ni ukurindwa icyatuma bicuza impamvu Se adahari, mu gihe yaba yirukanywe kubera amafaranga y’ishuri. Ni yo mpamvu twahisemo gukemura iki kibazo tubishyurira umwaka wose amafaranga y’ishuri.”

Yakomeje avuga ko nubwo bishyuye umwaka wose ariko bifuza ko buri wese yakomeza kuba hafi y’umuryango wa nyakwigendera bityo abana be ntibazigere babura uburezi.

Jay Polly yitabye Imana mu gitondo cyo ku wa 2 Nzeri 2021 afite imyaka 33.

Yamenyekanye cyane biturutse kuri Tuff Gang yabarizwagamo ariko anakora umuziki ku giti cye.

Yamamaye mu bihangano birimo ‘‘Deux Fois Deux’’, ‘‘Ndacyariho’’, ‘‘Akanyarirajisho’’, “Umupfumi uzwi”, “Ku musenyi”, “Mu gihirahiro”, “Rusumbanzika”, “Marayika”, “Umusaraba wa Joshua”, “Ikosora”, “Umwami uganje” n’izindi. Yatwaye igihembo cya Primus Guma Guma Super Star 2014.

Inshuti n'abavandimwe bari bitabiriye umuhango wo gukura ikiriyo cya Jay Polly
Mukuru wa Jay Polly, Uwera Jean Maurice, ari kumwe na Papa wa Davis D i Rusororo
Umupolisi ushinzwe umutekano ku irimbi rya Rusororo aha amabwiriza abanyamakuru
Mukuru wa Jay Polly yari kumwe n'abana ba nyakwigendera
Bull Dogg aganiriza abari bagiye kunamira Jay Polly
Fifi n'imfura ye yabyaranye na Jay Polly bashyira indabyo ku mva
Mbabazi Sharifa n'ubuheta bwa Jay Polly bashyira indabyo ku mva y'uyu muhanzi
Uwera Jean Maurice ashyira indabo ku mva ya murumuna we
Abo mu muryango wa Jay Polly bashyira indabo ku mva ye
Kayonga Kessy wakundanaga na Jay Polly ashyira indabo ku mva y'umukunzi we
Bull Dogg n'umufasha we bunamira nyakwigendera
Mu rugo rwa Jay Polly ni uku hari hateguye
Mu rugo kwa Jay Polly havugiwe isengesho ryo kumusabira
inshuti n'abavandimwe bari bitabiriye umuhango wo gukura ikiriyo cya Jay Polly
Abagore babyaranye na Jay Polly n'abana be
Bamwe ntibarakira urupfu rwa Jay Polly
Papa wa Davis D ni we wari uyoboye uyu muhango

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .