Ikimenyetso cy’umwenda Jay Polly afitiye umusore ugiye gusohora video ye akora ubusambanyi

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 15 Gicurasi 2017 saa 10:30
Yasuwe :
0 0

Ndagijimana Eric aracyakubita agatoki ku kandi ko yashyize agomba gushyira hanze video ya Jay Polly asambana n’umukobwa w’impunzi nk’uburyo bwo kumuhima kuko yamwambuye.

Uyu Ndagijimana Eric[ubusanzwe witwa X-Dirhor] amaze hafi imyaka icyenda akorana n’abahanzi bamwe bya hafi. Ubu ari mu mahari akomeye, arashinja Jay Polly ubwambuzi n’ubuhemu nyuma y’uko ngo yamurangiye akazi ko kuririmba mu bukangurambaga ‘Nk’uwikorera’ bwateguwe na RGB bumvikana ko agomba kuzamwishyura ibihumbi 350 muri miliyoni uyu muhanzi yahembwe.

Yabwiye IGIHE ko yaherutse yemeranya na Jay Polly ko agomba kuzamuha amafaranga ya komisiyo undi amaze gucakira ifaranga ahita amwipakurura. Ati “Jay Polly yarambabaje cyane, ibyo bihumbi 350 yemeye ko azabimpa, mfite amasezerano na we ariko yaranyambuye agerekaho no kuntuka.”

Mu kiganiro Jay Polly aherutse kugirana na IGIHE yahakanye yivuye inyuma uyu mwenda ashinjwa, yavuze ko nta sezerano na rimwe bafitanye ahubwo avugana uburakari ko ‘agiye gufungisha Ndagijimana kuko ngo ari kwangiza izina rye’.

Jay Polly akimara kwihakana Ndagijimana, uyu na we yarushijeho kugira umujinya ahita shyira hanze ibimenyetso bya mbere byemeza ko uyu muraperi yamwambuye. Yasohoye impapuro RGB yishyuriyeho Jay Polly ndetse ziriho umukono wa Ndagijimana Eric nk’umujyana w’uyu muhanzi.

Uretse izi nyandiko zishimangira bidasubirwaho ko Ndagijimana yari umujyanama wa Jay Polly, hari n’ikiganiro aba bombi bagiranye nyuma y’uko atangaje ko agiye gushyira hanze video igaragaza uyu muraperi akora ubusambanyi. Muri iki kiganiro bagiranye kuri telefone, Jay Polly yemera umwenda akanavuga ko umuhangayikishije bikomeye.

Muri iki kiganiro hari aho Jay Polly agira ati “Ese buriya ni iki cyagusajije kweli, uzi ko ntari nzi ko umeze gutyo kweli? Ndimo ndarwana no kugira ngo ibintu byawe birangire ntabwo uri kubyumva, ahubwo wowe uri mu bindi byawe. Ese hari umuntu uri kukwishyura ibyo uri gukora noneho?”

Jay Polly agera igihe agatakamba abwira Ndagijimana ko muri iki gihe ‘atakigoheka kubera uyu mwenda’ bityo akamusaba ko ibyo gusohora amashusho n’ibindi bigamije kwangiza isura y’uyu muhanzi akwiye kubishyira ku ruhande.

Jay Polly yashyize yemera umwenda

Yagize ati “Ntabwo nari nzi ko ushobora gukora ibintu nk’ibyo, ushobora kwicara ugatekereza ngo uri gutegura imigambi mibishya mu gihe njyewe ntasinziriye kubera ideni ryawe. Ntiwari uzi ideni rya fake ry’ibihumbi magana abiri nari mfitiye umuntu wari umereye nabi, yaranaguhamagaye.”

“Ntabwo wagakoze ibintu nk’ibyo […] ariko ibyo bintu rwose urara ijoro utegura imigambi mibishya, ku muntu wawe noneho, atari no kuvuga ngo ni undi muntu. Wowe wabifashe ko nakwambuye, nakugize imbwa gutyo, ariko si uko biri. Ndagira ngo mbikure mu nzira, wumve umeze neza ku mutima. Nubwo tutakongera gukorana, ukabona ko ntari imbwa yo kukwambura. Dirhor nkubwije ukuri, ntabwo nshobora kukwambura…”

Jay Polly wari warakomeje umutsi avuga ko ‘nta faranga azishyura’ uyu musore , yumvikana kuri telefone yinginga Eric X-Dirhor[Ndagijimana] amusaba ko yatuza akareka kurara amajoro acura imigambi yahirika uyu muhanzi kuko ngo ‘ari gushakisha mu buryo bwose uko yamwishyura’.

Ndagijimana afite umugambi ntakuka ko yahaye Jay Polly igihe ntarengwa cyo kumwishyura yabirengaho agashyira hanze amabanga ye yose arimo na video akorana ubusambanyi n’umukobwa w’impunzi.

Iyi video ya Jay Polly akora ubusambanyi ngo yafatiwe muri Golden Monkey Hotel mu Mujyi wa Nyamagabe.

Indi nkuru wasoma: Umujinya ukomeye kuri Jay Polly wabwiwe ko hagiye gusohoka video asambana n’impunzi


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza