Ikiganiro cya Ellen DeGeneres kiri mu marembera

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 23 Werurwe 2021 saa 08:38
Yasuwe :
0 0

Umubare w’abakurikira ikiganiro cy’umunyarwenya wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ellen DeGeneres, kizwi nka ‘Ellen DeGeneres Show’, ukomeje kugenda ugabanuka gake gake.

Nielsen ratings izwiho kugaragaza uko ibiganiro bitandukanye muri Amerika bikunzwe, yagaragaraje ko ikiganiro cya Ellen cyatakaje abantu barenga miliyoni kuva igice cya 18 cyacyo gishyizwe hanze ku wa 21 Nzeri 2020.

Iki kiganiro cyagarukaga ku kwisegura kwa Ellen biturutse ku byari bimaze iminsi bivugwa mu kiganiro cye.

Mu mezi atandatu ashize iki kiganiro cyakurikiwe ku mpuzandengo ya miliyoni imwe n’ibihumbi magana atanu bituma kimanukaho miliyoni 1.1 cyane ko umwaka ushize mbere y’uko gitangira kwatswaho umuriro cyakurikirwaho ku mpuzandengo ya miliyoni 2.6. Ibi byatumye ku ijanisha iki kiganiro bigaragazwa ko cyasubiye inyuma ku kigero cya 43%.

Byatumye kijya munsi y’ibindi biganiro cyari gihanganye nabyo mbere birimo Dr. Phil na Live With Kelly & Ryan.

Iki kiganiro ku ijanisha abagore bari munsi y’imyaka 54 bagabanutse mu mubare w’abagikurikira ku kigero cya 38%. Ibyo cyinjizaga byagabanutseho 20% kuko cyavuye kuri miliyoni $131 kikagera kuri miliyoni $105 kuva muri Nzeri.

Muri Nzeri umwaka ushize ni bwo Ellen DeGeneres yasubukuye ikiganiro cye cyari kimaze iminsi kirimo urunturuntu.

Byari nyuma yaho abakozi bo hejuru muri Ellen DeGeneres Show barimo Ed Glavin, Kevin Leman na Jonathan Norman, basezerewe nyuma y’ihohotera rishingiye ku gitsina bavugwaho, ivanguraruhu n’indi mico mibi yatumye iki kiganiro gitangira gutakarizwa icyizere n’abatari bake.

Ikiganiro cya Ellen DeGeneres cyatangijwe mu 2003 gitunganywa na Telepictures kigatambutswa ku bitangazamakuru bya NBC Universal. Cyari kimaze kugaba amashami no mu bindi bihugu nka Singapore, Indonesia, Philippines, Myanmar, Malaysia, Thailand, Vietnam, u Buhinde, u Bwongereza, Afurika y’Epfo n’ahandi.

Ibya Ellen DeGeneres byatangiye kuzamo kidobya muri Werurwe 2020 ubwo umunyarwenya Kevin T. Porter, yashyiraga ubutumwa ku rubuga rwe rwa Twitter, asaba abantu kumubwira inkuru zidasanzwe bazi kuri Ellen maze agatanga $2 kuri buri nkuru.

Kuva ubwo ni bwo abantu benshi batangiye kuvuga inkuru ziganjemo nyinshi zirimo ibitari bizwi kuri Ellen ndetse bamwe mu bahoze ari abakozi be bahishura ko mu kigo cye habagamo irondaruhu, ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ibindi byinshi.

Muri Nyakanga 2020, byahumiye ku mirari ubwo BuzzFeed yashyiraga hanze inkuru igaragaza ububi bwa Ellen inyuma ya camera ndetse n’uko abakoze mu kiganiro cye bagiye babangamirwa n’abakozi bo hejuru; bashinja iki kiganiro kubamo ihohoterwa rishingiye ku gitsina, irondaruhu n’ibindi byinshi.

Ikiganiro cya Ellen DeGeneres cyatakaje abagikurikira benshi mu mezi make ashize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .