00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikiganiro cya Ellen DeGeneres kigiye guhagarikwa burundu

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 12 Gicurasi 2021 saa 07:03
Yasuwe :
0 0

Ellen DeGeneres agiye guhagarika ikiganiro cye cyanamwitiriwe nyuma yo gushyira hanze season 19 na episode zirenga 3.000, ariko kikaza kugira ibibazo byaturutse ku makuru y’imikorere mibi no gufata nabi abakozi.

The New York Post yatangaje ko Ellen agiye gukora episode imwe y’iki kiganiro ndetse agahita agishyiraho akadomo mu mpera za season yacyo ya 2021/2022.

Ellen DeGeneres mu kiganiro yagiranye na Hollywood Reporter , yemeje ko koko iki kiganiro kigiye guhagarara.

Ati “Iyo uri umuntu uzi guhanga udushya, igihe cyose ukenera ibintu bikomeye bigerageza ubwenge bwawe, nk’uko iki kiganiro ari cyiza kandi kikaba gishimishije nta gikomeye kikirimo.”

Page Six yatangaje ko ifite amakuru ko Ellen ashobora gusimburwa muri iki kiganiro n’umuririmbyi Kelly Clarkson usanzwe na we afite ikiganiro cyitwa The Kelly Clarkson Show.

Ellen yavuze ko kuva kwe muri iki kiganiro nyuma ya season ya 19 byari byarateguwe mbere y’uko iki kiganiro kizamo ibibazo kuko n’ubundi yashakaga kukivamo kuri seanon ya 16 ariko agakomeza kwingingwa n’abo bakoranaga.
Ati “Ntabwo ngiye guhagarika ikiganiro kubera ibibazo byakijemo. Ntabwo ubundi nari kugaruka muri iyi season. Ubwo rero, niyo mpamvu ubu ngiye kukivamo.”

Mu minsi ishize, ibarura ryakozwe ryagaragaje ko umubare w’abakurikira ikiganiro cy’uyu munyarwenya wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ukomeje kugenda ugabanuka cyane.

Icyo gihe, Nielsen ratings izwiho kugaragaza uko ibiganiro bitandukanye muri Amerika bikunzwe, yagaragaraje ko ikiganiro cya Ellen cyatakaje abantu barenga miliyoni kuva igice cya 18 cyacyo gishyizwe hanze ku wa 21 Nzeri 2020.

Iri barura ryakozwe muri Werurwe 2021, ryagaragaza ko mu mezi atandatu yari ashize iki kiganiro cyakurikiwe ku mpuzandengo ya miliyoni imwe n’ibihumbi magana atanu bituma kimanukaho miliyoni 1.1 cyane ko umwaka ushize mbere y’uko gitangira kwatswaho umuriro cyakurikirwaho ku mpuzandengo ya miliyoni 2.6.

Ibi byatumye ku ijanisha iki kiganiro bigaragazwa ko cyasubiye inyuma ku kigero cya 43% ndetse kijya munsi y’ibindi biganiro cyari gihanganye nabyo mbere birimo Dr. Phil na Live With Kelly & Ryan.

Iki kiganiro ibyo cyinjizaga byagabanutseho 20% kuko cyavuye kuri miliyoni $131 kikagera kuri miliyoni $105 kuva muri Nzeri.

Muri Nzeri umwaka ushize ni bwo Ellen DeGeneres yasubukuye iki kiganiro cye cyari kimaze iminsi kirimo urunturuntu.

Byari nyuma yaho abakozi bo hejuru muri Ellen DeGeneres Show barimo Ed Glavin, Kevin Leman na Jonathan Norman, basezerewe nyuma y’ihohotera rishingiye ku gitsina bashinjaga Ellen, ivanguraruhu n’indi mico mibi yatumye iki kiganiro gitangira gutakarizwa icyizere n’abatari bake.

Ikiganiro cya Ellen DeGeneres cyatangijwe mu 2003 gitunganywa na Telepictures kigatambutswa ku bitangazamakuru bya NBC Universal. Cyari kimaze kugaba amashami no mu bindi bihugu nka Singapore, Indonesia, Philippines, Myanmar, Malaysia, Thailand, Vietnam, u Buhinde, u Bwongereza, Afurika y’Epfo n’ahandi.

Ibya Ellen DeGeneres byatangiye kuzamo kidobya muri Werurwe 2020 ubwo umunyarwenya Kevin T. Porter, yashyiraga ubutumwa ku rubuga rwe rwa Twitter, asaba abantu kumubwira inkuru zidasanzwe bazi kuri Ellen maze agatanga $2 kuri buri nkuru.

Kuva ubwo ni bwo abantu benshi batangiye kuvuga inkuru ziganjemo nyinshi zirimo ibitari bizwi kuri Ellen ndetse bamwe mu bahoze ari abakozi be bahishura ko mu kigo cye habagamo irondaruhu, ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ibindi byinshi.

Muri Nyakanga 2020, byahumiye ku mirari ubwo BuzzFeed yashyiraga hanze inkuru igaragaza ububi bwa Ellen inyuma ya camera ndetse n’uko abakoze mu kiganiro cye bagiye babangamirwa n’abakozi bo hejuru; bashinja iki kiganiro kubamo ihohoterwa rishingiye ku gitsina, irondaruhu n’ibindi byinshi.

Reba bimwe mu biganiro byarebwe cyane bya Ellen

Ikiganiro cya Ellen DeGeneres cyatakaje abagikurikira benshi mu mezi ashize
Ellen DeGeneres ubwo yakiraga Nicki Minaj mu kiganiro
Michelle Obama ni umwe mu bantu batumiwe mu kiganiro Ellen DeGeneres show

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .