00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ihuriro ry’abahanzi ba muzika ryatangije ukwezi k’umuziki

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 21 Kamena 2021 saa 10:50
Yasuwe :
0 0

Mu gihe tariki 21 Kamena buri mwaka ari Umunsi Mpuzamahanga w’Umuziki, Ihuriro ry’Abahanzi ba Muzika ryawuhuje no gutangiza ukwezi k’ubukangurambaga ryise "Igihangano cyanjye umutungo wanjye, Impano yanjye ubukungu bwanjye!"

Intore Tuyisenge uhagarariye Ihuriro ry’Abahanzi ba Muzika Nyarwanda, mu kiganiro na IGIHE yavuze ko mu rwego rwo kwizihiza uyu munsi wahariwe umuziki bahisemo gutangiza ubukangurambaga buzamara ukwezi bakangurira abahanzi kwiyandikisha kuko kwishyira hamwe ariwo musingi w’iterambere ryabo.

Yagize ati “Twatangije ubukangurambaga bwibutsa abahanzi ko bagomba gutungwa n’impano zabo, turabasaba kwiyandikisha tukishyira hamwe kuko kwishyira hamwe kwacu ni byo bizatuma dutera imbere byihuse.”

Ni ubukangurambaga bari gusabamo buri muhanzi wese kwiyandikisha mu ihuriro ryabo kuko ariryo gusa ryabafasha kwiteza imbere bafatanyije.

Uyu mugabo yavuze ko kugeza ubu nubwo batahamya ko ibintu byose byamaze kujya ku murongo, hari ibyo bishimira byakozwe.

Mu byo bishimira bagezeho, harimo itegeko rirengera ibihangano by’abahanzi ku buryo bumva ko ari umutungo wo kubagoboka. Bananyuzwe no kuba haramaze kujyaho urugaga rwemewe n’amategeko ruhuriramo abahanzi by’umwihariko aba muzika.

Intore Tuyisenge avuga ko ibi kimwe n’ibindi byinshi bazabigeraho mu gihe baba bahuje imbaraga, bagaharanira ko umuziki uba umwe mu myuga itunga ba nyirayo.

Umunsi Mpuzamahanga wa Muzika ku Isi wizihizwa hacurangwa imiziki myinshi mu bice bitandukanye by’imijyi, hakanategurwa ibitaramo by’ubuntu aho abahanzi banyuranye baba bacurangira abakunzi babo ku buntu.

Tuyisenge Intore uyobora Ihuriro ry'Abahanzi ba Muzika mu Rwanda
Ihuriro rya Muzika mu Rwanda ryatangije ubukangurambaga bwo gusaba abahanzi kwiyandikishamo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .