00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igitaramo cyateguwe na Dj Pius cyahagaritswe ku munota wa nyuma

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 9 Ukwakira 2021 saa 11:55
Yasuwe :
0 0

Igitaramo cya muzika Dj Pius yari yateguye cyahagaritswe ku munota wa nyuma hakaba amakuru avuga ko byatewe n’ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

Ni igitaramo cyari giteganyijwe kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Ukwakira 2021, kucyinjiramo byari ibihumbi bitanu by’amafaranga y’u Rwanda (5000frw).

Ubwo bamwe bari bari kwitegura kwitabira iki gitaramo cyari kubera muri SKY Lux Lounge guhera saa kumi z’umugoroba kugeza saa yine z’ijoro, babonye ubutumwa buvuga ko kitakibaye bikavugwa ko byatewe n’ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

Nta makuru arambuye yatangajwe ku mpamvu nyiri izina zatumye iki gitaramo gifungwa ku munota wa nyuma, ndetse ubwo twifuzaga kumenya amakuru yimbitse ku cyateye isubikwa ry’iki gitaramo, igihombo byateje, ntitwabashije kubona DJ Pius ku murongo wa telefone.

Iki gitaramo cya ‘Silent Disco’ byari byitezwe ko gicurangamo aba Djs batandukanye barimo; DJ Pius,DJ Infinity, DJ Virus, DJ Klean n’abandi benshi.

Igitaramo cyasubitswe ubuyobozi bw'aho cyari kubera bavuga ko yatewe no kwirinda ikwirakwira rya Covid-19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .