‘Igisupusupu’ yashyuhije Abanyamusanze yataramiye mu mbeho y’ubutita (Amafoto na Video)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 22 Kamena 2019 saa 10:30
Yasuwe :
0 0

Nsengiyumva François wamamaye nka ‘Igisupusupu’ yaririmbiye abakunzi b’umuziki, abashima ku mbamutima bituma yiharira kuba ariwe muhanzi washimishije benshi mu gitaramo cya ‘Iwacu Muzika Festival’ cyatangiriye i Musanze.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Gicurasi 2019, ibitaramo bya ‘Iwacu Muzika Festival’ byatangiriye mu Karere ka Musanze mu Majyaruguru.

Abahanzi batandukanye barimo Yverry, Allioni, Jules Sentore, Nsengiyumva François, Jay Polly, Bruce Melodie na Orchestre Impala ni bo bashyuhije Abanyamusanze bizihirwa mu buryo budasanzwe.

Umugabo witwa Nsengiyumva François yakoze ibitari byakorwa n’abahanzi benshi mu Rwanda aho yashyuhije abantu mu buryo bukomeye ndetse yava ku rubyiniro benshi bagasigarana ingingimira.

Abari bitabiriye benshi wumvaga bategerezanyije amatsiko ku bwinshi y’uko uyu mugabo wamaze kwitwa ‘Igisupusupu’ ari bwitware ku rubyiniro cyane ko bwari ubwa mbere aririmbiye imbere y’abantu bangana nk’abari bamuri imbere.

Abaganiriye na IGIHE mbere y’uko igitaramo gitangira, bavugaga ko uyu mugabo ari we wa mbere baje kureba kuko bamwumvaga bataramubona aririmbira abantu.

Nsengiyumva yaririmbye ari uwa gatanu mu bahanzi umunani bagombaga kuririmba muri ibi bitaramo bya ‘Iwacu Muzika Festival.’

Akigera ku rubyiniro benshi bakomye amashyi, abandi bavuza induru berekana ko bamwishimiye. Yaririmbye indirimbo ze ebyiri zirimo "Icange" na "Igisupusupu" zishimiwe bihambaye.

Buri ndirimbo yafatanyaga n’ibihumbi by’abafana kuva ku bana kugera ku basaza bakuze, kuyiririmba ndetse bakayisoza bakoma amashyi y’urufaya.

Abana bato batari kubasha kureba uyu mugabo ari ku rubyiniro kubera ubugufi bwabo bakamejeje bisaba ababyeyi babo ko babaterura kubera ko bumvaga bahagaritse imitima yo kutabona uyu muhanzi.

Aganira n’itangazamakuru yavuze ko ikintu cyamugoye ari ukuririmbira abantu bangana nk’abo yari ari imbere babarirwa mu bihumbi.

Ati “Ikintu cyangoye ni ukubona abantu bangana gutya. Abandi bo mu tundi turere bitegure kuzakuba urukweto kakahava. Nta muntu wigira umusitari, ndashima abaturage ndetse n’Imana.”

Nsengiyumva azongera kuririmba mu Cyumweru gitaha muri iri serukiramuco rya ‘Iwacu Muzika’ rizakomeza ku wa 29 Kamena 2019 aho abahanzi barimo Makanyaga Abdul, Christopher, Social Mula, Riderman, Queen Cha na Amalon bazataramira abakunzi b’umuziki ku Kibuga cya Nengo mu Karere ka Rubavu.

Izindi nkuru wasoma:

-  Abakunzi b’umuziki bizihiwe na Iwacu Muzika Festival yaganuriwe i Musanze- Uko igitaramo cyagenze (Amafoto na Video)

-  Impumeko y’i Musanze ahagiye gutangirira Iwacu Muzika Festival (Amafoto na Video)

Amafoto: Muhizi Serge

Video: Hakizimana Alain


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza