Igisupusupu n’ibindi byamamare bagiye guhurira mu gitaramo cyo kwizihiza ‘Kwibohora 25’

Yanditswe na Sekamana Mathias
Kuya 2 Nyakanga 2019 saa 11:09
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi umaze kuba ikirangirire Nsengiyumva François, wamamaye nk’Igisupusupu, agiye kongera kugararagara ku rubyiniro rumwe n’abahanzi bakomeye batandukanye ba hano mu Rwanda.

Ni mu gitaramo cyo kwizihiza umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 25, kizabera muri Parikingi ya Stade Amahoro kuwa Kane tariki ya 4 Nyakanga kuva Saa Cyenda zuzuye.

Ni igitaramo cyateguwe n’Umujyi wa Kigali ku bufatanye na Minisiteri y’umuco na Siporo, na Rwanda Convention Bureau (RCB), kwinjira bikazaba ari ubuntu.

Mu rwego rwo kwitegura neza uyu munsi wo kwibohora kandi, Umujyi wa Kigali urasaba abaturage bose kwita ku isuku.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe ubukungu Parfait Busabizwa, yasabye abantu kuzitabira umuhango wo kwizihiza uyu munsi bazindutse.

Ati “Turasaba abaturage kuzitabira umuhango wo kwizihiza munsi wo kwibohora ku nshuro ya 25 uzabera muri Stade amahoro i Remera, bazahagere kuva saa moya za mugitondo kugira ngo abantu bazabashe kwicazwa neza, Stade niyuzura dutegure n’ahandi bazicara, gahunda zirangire kare.”

Nyuma y’ibirori byo kwizihiza umunsi wo kwibohora, Saa Cyenda nibwo hazaba igitaramo aho uretse Nsengiyumva kizaba kirimo abandi bahanzi nka Bruce Melodie, Riderman, Muyango, Staff Sergent Robert, Charly na Nina, Buravan, King James, Mariya Yohana na Karasira Clarisse.

Abazitabira iki gitaramo, bashobora kuzabona ibyo kurya no kunywa ku biciro bihendutse.

Busabizwa yakomeje agira ati “Turasaba buri muntu kwita ku isuku aho atuye n’aho akorera kuko kuri uriya munsi tuzagira abashyitsi batandukanye.”

Yasabye kandi abafite ibyo bakora kunoza serivisi batanga.

Ati “Abafite ibyo bakora turabasaba kunoza serivisi kugira ngo abazabagana bazanyurwe n’uko bazakirwa aho bazagera hose.”

Nsengiyumva umaze kwamamara nk'Igisupusupu azataramira abakunzi be mu kwizihiza umunsi wo Kwibohora 25

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza