00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igisobanuro cy’imideli y’imisambi ababyinnyi ba Mani Martin baserukanye muri Iwacu Muzika Festival

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 12 Nyakanga 2021 saa 12:34
Yasuwe :
0 0

Mu gitaramo cya Iwacu Muzika Festival cyabaye ku wa Gatandatu tariki 9 Nyakanga 2021, Mani Martin ni we muhanzi wari utahiwe gutaramira Abanyarwanda binyuze kuri televiziyo y’u Rwanda no ku mbuga nkoranyambaga.

Ubwo uyu muhanzi yari ku rubyiniro ababyinnyi be bagaragaye bakenyeye imisambi nk’umudeli bari bahanze.

Mu kiganiro na IGIHE ubwo yasobanuraga iby’uyu mudeli ababyinnyi be baserukanye mu gitaramo cya Iwacu Muzika Festival, Mani Martin yavuze ko ari agace gato kagombaga gusobanura album ye nshya yise ‘Nomade’.

Ati “Muri kiriya gitaramo nagombaga kuvumbya abakunzi b’umuziki wanjye album yanjye nshya ‘Nomade’, rero nk’umuhanzi naganiriye n’abo dukorana tugira igitekerezo cyo gukoresha uriya mudeli nk’igisobanuro cy’abimukira bahorana uturago.”

Yavuze ko imisambi bari bakenyeye yasobanuraga ubuzima bw’abimukira, ati “Hari n’imvugo bakunze gukoresha ivuga ko abimukira bakunze kubungana uturago! Rero hariya nashakaga gusobanura ubuzima bwabo.”

Mani Martin yahishuye ko igitekerezo cy’iriya mideli cyatanzwe na Koffi Wallet, umusore uhanga imbyino akaba n’umubyinnyi wagaragaye muri iki gitaramo.

Muri iki gitaramo, Mani Martin yasogongeje abantu Album ye ‘Nomade’ anaboneraho umwanya wo gushimira abagize uruhare mu muziki we no mu buzima bwa buri munsi. Yavuze ko ineza yagiriwe ari yo yatumye uyu munsi aba uwo ari we.

Yaririmbye indirimbo zirimo ‘Ingirakamaro’ n’agace gato k’indirimbo ‘Nomade’ yitiriye Album ye nshya azashyira ku mbuga zicururizwaho umuziki mu minsi iri imbere. Yaririmbye kandi ‘Ituro’ na ‘Idini y’ukuri’.

Yaririmbye na ‘Wihogora’ ya Inono Stars na ‘Girimbabazi’ ya Orchestre Nyampinga mu rwego rwo guha icyubahiro abahanzi bamubanjirije mu myaka yo hambere. Yasoreje ku ndirimbo zirimo ‘Africa Ndota’, ‘My destiny’ ‘Isezerano’, ‘Rubanda’ na ‘Afro’.

Mani Martin yabaye umuhanzi wa Gatatu uririmbye mu bitaramo bya Iwacu Muzika Festival bitegurwa na East African Promoters (EAP), nyuma Platini wabimburiye abandi ndetse na Masamba Intore na Mariya Yohana bafatanyije na RDF Military Band mu giheruka.

Ababyinnyi ba Mani Martin baserutse bakenyeye imisambi
Mani Martin avuga ko iyi mideli ifite igisobanuro cya Album ye nshya
Ababyinnyi bakenyeye imisambi ni umudeli watunguye abakurikiranye igitaramo cya Mani Martin

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .