Igikomangoma Harry n’umukunzi we bazarira ukwezi kwa buki muri Afurika

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 18 Mata 2018 saa 09:58
Yasuwe :
0 0

Igikomangoma Harry n’umukunzi we Meghan Markle bitegura kurushinga mu minsi ya vuba bahisemo kuzamara ukwezi kwa buki kwabo bari muri Afurika bagasura ibice nyaburanga mu bihugu bitandukanye.

Ubukwe bw’aba bombi butegerejwe muri Gicurasi uyu mwaka, bazasezeranira muri Chapelle ya St George imaze imyaka 500 ishinzwe mu mbuga ya Windsor Castle, bahahisemo nk’ahantu heza hakwakira ibirori by’abakomeye mu mutuzo n’ubwisanzure.

Ibirori byo kwiyakira ku miryango, abayobozi n’abandi bantu bakomeye bazitabira ubukwe ndetse n’inshuti z’aba bombi zizabashyigikira bizabera mu muhezo.

Travel + Leisure Magazine yahishuye ko nyuma y’ibirori bikomeye by’ubu bukwe bwitezwe na benshi muri uyu mwaka, Igikomangoma Harry n’umukunzi we Meghan Markle bazahita bafata indege ibageza muri Afurika aho bazamara ukwezi kwabo bishimira urukundo rwabo bagasura n’ahantu hatandukanye.

Aba bombi bahisemo igihugu cya Namibia nka hamwe mu hantu hafite ibice bifite ubwiza nyaburanga kandi bibonekamo ibyakurura ba mukerarugendo benshi. Ni igihugu kivugwaho kurangwamo umutuzo ndetse kiri mu bituwe n’abantu bake ku Isi hagendewe kuri kilometero kare.

Iki kinyamakuru cyatangaje ko Igikomangoma Harry n’umukunzi we bashobora kuzamara ukwezi kwa buki kwabo mu icumbi ry’ahitwa Hoanib Valley Camp hubatswe mu gihe cya vuba kandi hakunze kuyobokwa n’abantu batandukanye bakomeye mu batemberera muri icyo gihugu.

Igikomangoma Harry n'umukunzi we Meghan Markle baritegura kurushinga muri Gicurasi uyu mwaka

Ni umuryango wa kabiri uzwi w’ibyamamare wahisemo kwishimira ukwezi kwa buki muri Namibia nyuma y’uwa Angelina Jolie na Brad Pitt ubwo barushingaga. Aba bo banaharereye umwe mu bana babo nk’ahantu higanje umutuzo unyura ibyamamare.

Inkuru y’urugo rw’Igikomangoma Harry na Meghan Markle izasohorera muri Afurika aho banashimangiriye urukundo rwabo bagitangira kurambagizanya bwa mbere kuko bamaze igihe batemberana muri Botswana yegeranye na Namibia.

Harry na Meghan bakunze kugaragaza ko bakunda Umugabane wa Afurika by’umwihariko mu bihe bitandukanye bagiye bahakorera ibikorwa byo gufasha n’iby’urukundo ndetse bubaka umubano ufashe n’abayobozi b’ibihugu bitandukanye birimo n’u Rwanda aho Meghan Markle yakunze gukorera ingendo mu bikorwa by’ubugiraneza ategura.

Meghan Markle ugiye kurushinga n’Igikomangoma Harry yamenyekanye cyane muri filime y’uruhererekane yitwa ’Suits: Avocats sur mesure’ aho ari umukinnyi w’ibanze yitwa Rachel Zane. Yabaye Intumwa y’Ishami rya Loni ryita ku bagore, UN Women n’Umuryango World Vision Canada.

Uyu mugore w’imyaka 34 akomoka kuri nyina w’umwirabura na se w’umuzungu. Yavukiye i Los Angeles muri California.

Mu 2011 yashakanye na Trevor Engelson ariko batandukana hashize imyaka ibiri gusa. Amaze igihe akundana n’Igikomangoma Harry, umwuzukuru w’Umwamikazi Elizabeth II akaba n’uwa Gatanu ku rutonde rw’abaragwa b’ingoma y’u Bwongereza.

Nyuma y’ubukwe bwabo buteganyijwe muri Gicurasi 2018 azaba abaye umukazana wa kabiri w’icyimanyi cy’umwirabura n’umuzungu mu muryango w’Ubwami bw’u Bwongereza.

Igikomangoma Harry ni bucura mu muryango w’Igikomangoma Charles Philip Arthur George n’Igikomangomakazi muri Wales, Diana Frances. Yavutse ari uwa gatatu mu basimbura Umwamikazi Elizabeth II nyuma ya se na mukuru we William, ubu ni uwa gatanu kuko umuryango wiyongereyemo abishywa be George na Charlotte.

Bakimara kurushinga bazafata indege berekeza muri Afurika kuharira ukwezi kwa buki
Aba bombi bazasezeranira muri Chapelle ya St. George imaze imyaka 500 ishinzwe
Muri Namibia bashobora gucumbika ahitwa Hoanib Valley Camp
Namibia izakira Igikomangoma Harry n'umukunzi we ifite pariki zibonekamo inyamaswa zitandukanye
Ubutayu bwo muri Namibia aho Igikomangoma Harry n'umukunzi we bazamara ukwezi kwa buki ni kimwe mu bikurura ba mukerarugendo muri icyo gihugu

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza