00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igihozo Mireille wahatanye muri Miss Rwanda yarongowe

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 9 Kanama 2021 saa 04:06
Yasuwe :
0 0

Igihozo Mireille wari uri mu bakobwa bahatanye muri Miss Rwanda ndetse na Miss Career Africa mu 2019, yarushinze n’umukunzi we Obey Gardens bamaze igihe bari mu rukundo.

Uyu mukobwa w’imyaka 23 y’amavuko yakoze ubukwe mu mpera z’icyumweru cyashize n’umukunzi we w’igihe kirekire.

Yanditse kuri Instagram agaragaza ko yishimiye kuba yabaye umugore ashimira umugabo we.

Ati “Ndujujwe. Ndanyuze. Warakoze kungira umuntu ukunzwe, wishimirwa, witabwaho, uhabwa icyubahiro w’umunyamugisha nkaba umugenzi wagiriwe ubuntu ku mubumbe wose mwami wanjye.”

Uyu mugore ubusanzwe yize Ubugenge, Imibare n’Ubumenyi bw’Isi muri Lycée Notre-Dame de Cîteaux. Igihozo afite impano nyinshi zitandukanye zirimo kuririmba, kumurika imideli, kuyobora inama, guhanga imyenda, kwandika ndetse no gufotora.

Igihozo yitabiriye Miss Rwanda ndetse na Miss Career Africa mu 2019 ariko hombi ntiyagize amahirwe yo kwegukana ikamba.

Yigeze kubwira IGIHE ko igitekerezo cyo kujya muri Miss Rwanda cyakomotse kuri Miss Aurore Kayibanda. Aherutse gutangiza Sosiyete yise MIIG Beauty ikora ibikoresho byifashishwa mu gukora ‘maquillage’.

Igihozo Mireille wahatanye muri Miss Rwanda yakoze ubukwe
Igihozo n'umugabo bagiye kubana akaramata
Igihozo n'umugabo we bamaze igihe bakundana
Igihozo yavuze ko ashimira Imana ku bw'umugabo yamuhaye
Mbere yo kurushinga bari babayeho mu buzima bwuzuye akanyamuneza kubera gukundana uruzira imbereka
Ubwo Igihozo Mireille n'umugabo we basezeranaga imbere y'amategeko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .