00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Icyo yaje ashaka yakibonye-Papa Cyangwe avuga ku ndirimbo ye na Olegue w’i Burundi

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 24 Kamena 2021 saa 05:32
Yasuwe :
0 0

Icyo yaje ashaka yakibonye, ni amagambo ya Abijuru King Lewis uzwi nka Papa Cyangwe nyuma yo gusohora ‘Nzonze’ yakoranye na Olegue, umwe mu basore bagezweho mu muziki w’i Burundi.

Ubwo yavugaga kuri iyi ndirimbo, Papa Cyangwe yashimiye Olegue bakoranye iyi ndirimbo kuba yaramuhisemo, arangije ati “Nizere ko icyo yaje ashaka yakibonye.”

Olegue uri mu bahanzi bari kuzamukana amashagaga i Burundi, yari amaze iminsi mu Rwanda aho yanakoraniye indirimbo nshya na Papa Cyangwe wavuze ko iyi ndirimbo ari ikimenyetso cy’ubufatanye bukenewe mu bahanzi, by’umwihariko abo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Uyu muraperi avuga ko yizeye ko uretse Olegue iyi ndirimbo izagirira akamaro na we hari inyungu itari nke izamuha.

Ati “Olegue yaje mu Rwanda ashaka gukora indirimbo nziza yazamura izina rye yaba mu Rwanda ndetse n’iwabo mu Burundi, nibaza ko buri wese ureba iyi ndirimbo ahita yemeza ko icyo yaje ashaka akibonye. Iyo abantu bakoranye buri wese agira uko yunguka. Ntekereza ko ari Olegue hari ibyo izamufasha ariko nanjye hari ibyo iri bumfashe!”

Uyu muhanzi yavuze ko byanze bikunze iyi ndirimbo na we hari icyo izamufasha by’umwihariko mu kongera umubare w’abakunda umuziki we i Burundi.

Papa Cyangwe yakoranye iyi ndirimbo na Olegue nyuma y’amezi abiri asohoye iyitwa ‘Sana’ yaje na yo ikurikira izirimo;Kuntsuntsu, Imbeba, Ngaho n’izindi zitandukanye.

Iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi yakozwe na Element mu gihe akazi ka ‘Mix&Mastering’ kakozwe na Bob Pro.

Olegue w'i Burundi aherutse mu Rwanda aho yavuye akoranye indirimbo na Papa Cyangwe
Papa Cyangwe avuga ko icyo Olegue yaje ashaka akibonye, aha yashakaga kuvuga indirimbo yo ku rwego rwo hejuru
Mu ikorwa ry'amashusho y'iyi ndirimbo ni uko byari byifashe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .