Ku mugoroba wo ku wa 17 Werurwe 2021, ni bwo Kibatega Jasmine yegukanye igihembo nyamukuru cya miliyoni 50 Frw ahigitse bagenzi be batanu bari bahatanye, barimo na Ish Kevin.
Mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE nyuma yo kutegukana igihembo, Ish Kevin yavuze ko bitigeze bimubabaza kuko uwegukanye igihembo yari abikwiye.
Ati “Ndishimye kuko uwatwaye umwanya wa mbere yari abikwiye, n’amaso ya buri wese yabikubwira. Jasmine ni umuhanga, nanjye ubwanjye ndamufana, ndamukunda pe.”
Uyu musore yavuze ko nk’umuraperi ataca ku ruhande ngo yifuze kubeshya nyamara yarushijwe kandi abizi.
Ish Kevin uri mu baraperi bazamukanye ingoga mu muziki w’u Rwanda, yavuze ko kuba uwa kabiri bizamufasha kwagura ubuhanzi bwe.
Ati “Mfite amahirwe yo kujya ku rwego mpuzamahanga, bizamfasha kwagura ibikorwa byanjye. Bizampa amahirwe yo gukorana indirimbo n’abahanzi banini mpuzamahanga.”
Ikindi Ish Kevin yagarutseho ni uko ataciwe intege no kudatsinda muri The Next Pop Star, kuko byamuteye imbaraga zo gukora cyane kugira ngo azamure urwego rwe.
Kibatega Jasmine wegukanye iki gihembo na Ish Kevin wabaye uwa kabiri byitezwe ko mu minsi mike bazerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika gusinyana amasezerano n’amasosiyete bazakorana.
Kuva muri Nzeri 2020, ni bwo Ikigo cya ‘More Events’ cyatangaje ko kigiye gutangiza amarushanwa y’abahanzi bamaze kubaka izina n’abandi bakizamuka, aho umuhanzi uzaba uwa mbere azahembwa miliyoni 50 Frw.
Iri rushanwa ryiswe ‘The Next Popular Star’ cyangwa se ‘The Next Pop Star’ ryabaga ku nshuro ya mbere, ryacishwaga kuri Kigali Channel Two [KC2], shene ya kabiri ya Televiziyo y’u Rwanda.
Ryateguwe ku bufatanye na Second Nature Films, Network Showbizz iri mu zatumiye abahanzi nka Jason Derulo na Sean Kingston mu Rwanda ndetse na SM1 Music Group ya Sony Music Group.
Reba uko irushanwa rya The Next Pop Star ryagenze
Ikiganiro na Ish Kevin wemeye ko yarushijwe na Jasmine




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!