Icyamamare Keziah Jones agiye gukorera igitaramo mu Rwanda

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 9 Nzeri 2016 saa 12:04
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi w’icyamamare muri Nigeria, Keziah Jones ategerejwe mu gitaramo cyihariye azakorera mu Mujyi wa Kigali ku itariki ya 25 Nzeri 2016.

Umuririmbyi Olufemi Sanyaolu [Keziah Jones] umaze imyaka 24 akora umuziki agiye kuza kuririmbira i Kigali aho ategerejwe n’abatari bake by’umwihariko abakunda ubwoko bw’umuziki akora wa ‘Blufunk’.

Karengera Kirenga Eric Soul uhagarariye Afrogroov yateguye igitaramo cya Keziah Jones i Kigali, yavuze ko bageze kure imyiteguro ndetse ko biteze kuzabona abantu benshi bazaza kureba uyu muhanzi. Yavuze ko aho igitaramo kizabera hazamenyekana iminsi mike mbere y’uko uyu muhanzi agera mu Rwanda.

Abifuza kugura amatike mbere y’igihe kugira ngo bazinjire mu gitaramo cya Keziah Jones i Kigali bashobora kuyabona banyuze ku rubuga rwa Afrogroov ari rwo http://afrogroov.com/. Gura itike hano.

Iki gitaramo cya Keziah Jones cyateguwe n’itsinda rya ba rwiyemezamirimo bo mu karere bibumbiye hamwe mu guteza imbere umuco, imyidagaduro no kuzamura ireme ry’umuziki wa live by’umwihariko mu Rwanda no mu karere.

Cyateguwe ku bufatanye bw’abasanzwe bazobereye mu gutegura ibitaramo by’umuziki ucurangiwe aho barimo Afrogroov, Ishyo Arts Center, Positive Production ndetse n’ikompanyi ikomeye muri Kenya yitwa Roots International.

Keziah Jones ni muntu ki?

Keziah Jones ugiye kuza i Kigali ni umwe mu bahanzi bakomeye muri Afurika , akora umuziki wihariye aho avanga injyana ya Blues na funk bikabyara uburyohe bwihariye mu njyana azwimo ya ‘Blufunk’.

Yaririmbanye n’abahanzi bakomeye bazwi cyane nka Lenny Kravitz, The Rolling Stones, Amadou & Myriam, Blitz The Ambassador, The Roots, Patrice, Ayo, Nneka, Ben Oncle Soul na Asa.

Keziah Jones wavutse mu 1968, ni umuhanzi w’umunyempano mu kuririmba ariko akagira umwihariko udasanzwe wo gucuranga gitari byihariye.

Yamamaye mu ndirimbo zakunzwe zirimo ‘Iya’, ‘Long Distance Love’ yaririmbanye na Nneka Egbuna [na we wo muri Nigeria], ‘Afronewave’, ‘Rhythm’, ‘Where Is Life’ n’izindi.

Mu myaka 24 amaze akora umuziki yasohoye album zakunzwe zirimo iyitwa Where Is Life (1992), Blufunk Is a Fact (1992), African Space Craft (1999), Million Miles from Home (1995), If You Know (1995), Liquid Sunshine – (1999), Black Orpheus (2003), Black Orpheus Limited Edition (2004), Rhythm Is Love – Best Of (2004), Nigerian Wood (2008), Captain Rugged (2013).


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza