Uyu mugabo w’imyaka 45 yatumiwe mu gitaramo gitangiza umwaka cya Kigali Jazz Junction kizaba ku wa 22 Gashyantare 2019 muri Serena Hotel.
Yamamaye mu ndirimbo zitandukanye nka ‘Après la tempête’, ‘Autour de toi’, ‘Ce soir’, ‘Flamme’ n’izindi nyinshi zinyura abakunda umuziki ugenda gake.
Amazina ye asanzwe ni Patrice Sylvestre, yavukiye mu gace ka Val-d'Oise mu Majyaruguru y’u Bufaransa, ni umuririmbyi w’Umufaransa ufite inkomoko muri Guadeloupe.
Mu 1998 yashyize hanze indirimbo yise ‘Flamme’ imumenyekanisha mu buryo bukomeye mu gace akomokamo ndetse aba umwe mu bahanzi bihariye igikundiro muri Caraïbe.
Mu 2000, Slaï yatwaye ibihembo bikomeye muri Tropical Music Awards. Icya mbere cyari icy’indirimbo yagurishijwe cyane abikesheje ‘Flamme’, icya kabiri ari icy’umuntu wigaragaje cyane muri uwo mwaka.
Amaze gukora album eshatu zirimo Florilège, Caraïbes na Escale.
Mu gitaramo giheruka cya Kigali Jazz Junction cyabaye mu 2018 hari hatumiwe M’bilia Bel wubatse izina mu muziki wa Rumba.
Flamme iri mu ndirimbo za Slaï zikundwa na benshi







Ibitekerezo 0