Ibyo wamenya kuri Nel Ngabo, umuhanzi uri ku ibere muri Kina Music

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 18 Kamena 2019 saa 04:32
Yasuwe :
0 0

Rwangabo Byusa Nelson wazanye mu muziki amazina ya Nel Ngabo ari mu bahanzi bakizamuka bari kugaragaza impano nyuma yo gutangira gukorana na Kina Music ya Ishimwe Clement.

Uyu musore w’imyaka 21 yatangiye umuziki mu 2017, gusa impano ye yatangiye gushashagirana ubwo yinjiraga muri Kina Music ibarizwamo abahanzi bakomeye nka Butera Knowless, Dream Boyz na Tom Close.

Uretse kugira ijwi rihebuje uyu musore azi no gucuranga piano, mu muziki we yibanda ku njyana ya RnB kuko ngo ariyo yiyumvamo kurusha izindi zose, kubera iyo mpamvu ikaba imworohera cyane.

Kujya kwe muri Kina Music byaturutse ku butumwa bwanditswe ku mbuga nkoranyambaga z’iyi nzu ifasha abahanzi icyo gihe bifuzaga umuntu uzi gucuranga igicurangisho nibura kimwe no kuririmba bari kwifashisha muri filime nyuma aza guhamagarwa binarangira asinye amasezerano nk’umuhanzi wayo.

Ati “Abantu benshi cyane aba hano mu Rwanda bakoze akazi gakomeye ngo umuziki wacu ube ugeze aho ugeze bose mfite icyo mbigiraho ariko hanze nkunda R. Kelly.”

Arongera ati “Ndifuza gukora cyane ku buryo mu myaka itanu naba ngeze ku rwego mpuzamahanga.”

Uyu musore afite indirimbo ebyiri zirimo ‘Why’ yatangiriyeho akigera muri Kina Music ndetse n’iyi yashyize hanze yise Nzahinduka.

Yavuze ko igitekerezo cyayo cyavuye mu buzima bwa buri munsi abantu babamo, ati “Igitekerezo cyavuye mu byo umuntu agenda abona muri Sosiyete cyane mu rukundo aho umuntu yahemukira uwo bakundana ariko yamara kubona agaciro amufitiye akiyemeza guhinduka akaba undi mu buryo bwiza.”

Amajwi ya ‘Nzahinduka’ yakozwe na Ishimwe Clement muri Kina Music naho amashusho akorwa na Pose Films ariko atunganywa na Meddy Saleh.

Hagaragaramo Umunyakenyakazi witwa Maryam, yanagaragaye mu mashusho y’indirimbo y’abahanzi bakomeye barimo Willy Paul akaba ari n’umwe mu b’imema bazagaragara mu mashusho y’indirimbo y’umuhanzi Ommy Dimpoz yitegura gushyira hanze.

Ngabo yari aherutse guhurira mu ndirimbo na Igor Mabano bise ‘Gake’ banifashishije Shaddy Boo mu mashusho yayo.

Nel Ngabo afite inzozi zo kuzaba mu myaka itanu iri imbere ari umuhanzi mpuzamahanga
Nel Ngabo yasinyishijwe muri Kina Music mu ntangiro z'uyu mwaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza