Uyu mukobwa warangije kwiga icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye na’iyamamazabikorwa ‘Marketing’, yihebeye ubugeni n’ubuhanzi bw’imideri.
Nubwo atabyize, Jemima ahamya ko ibyo yize hari aho bihurira n’akazi ke. Mu kiganiro na IGIHE yagize ati “Ushobora kuba ufite ibintu byiza ukora ariko ntumenye uko bicuruzwa, rero nubwo ntize ubugeni ntekereza ko ibyo nize bimfasha.”
Atangira kwibonamo impano, Jemima ngo yahereye ku guhanga imideri. Kubera ko atari afite ubushobozi bwo kubona ibitenge adodamo, yatangiye akora amaherena ya kinyafurika.
Ati “Ndi umuntu ukunda gukora utuntu dutandukanye. Ntangira gukora imyenda natangiye ntafite ibitenge, nkikorera amaherena. Njye buriya ngira amahirwe yo kumenya gukora utuntu tunyuranye kandi niyigishije.”
Kuva yiga muwa Gatanu w’amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2010, nibwo yatangiye kwiga iyi myuga itandukanye.
Mu 2012 arangije kwiga amashuri yisumbuye, yatangiye kugaragara cyane mu ruhando rw’imyidagaduro.Icyo gihe yashyize imbaraga mu buhanzi,dore ko ari na we wahanze ikanzu yaserukanywe na Miss Aurore Kayibanda uwo mwaka, anatanga igihangano [tableau] muri Miss Rwanda.
Yavuze ko abamwigishije gushushanya bahujwe n’imbuga nkoranyambaga, ati“Nababonaga kuri Facebook bashushanya nkabikunda, nza kubandikira mbasaba ko banyigisha. Baje kumpa umwanya baramfasha nza kubimenya gutyo.”
Uyu mukobwa watangiye ibijyanye n’ubugeni afite impano zitandukanye, uko yigaga gushushanya ni nako yari akataje mu kumenya ibijyanye no guhanga imideri yifashishije igitenge.
Ngo izi mpano ze yatangiye azikoresha mu buryo bwo kwihangira imirimo nk’umwana w’umukobwa wifuzaga kwiteza imbere.
Mu myaka ishize yagiye yambika abahanzi bakomeye mu bitaramo babaga bitabiriye, barimo musaza we King James, Bruce Melodie, Ama G the Black n’abandi batandukanye.
Uko imyaka yagiye yisunika abahanga imideri binjira ku bwinshi mu gukora imyambaro ishingiye ku gitenge, Jemima yaje kubona ko isoko rye ryinjiwe n’abantu benshi atangira gutekereza guhindura umuvuno.
Iki gihe yatangiye kwiga gushushanya imbonankubone mu nama zitandukanye, ibintu ahamya ko bitakorwaga n’abantu benshi yaba mu Rwanda no mu karere. Mu 2015 byatumye yinjira mu ndege bwa mbere agiye gushushanya mu nama yaberaga muri Kenya.
Gushushanya imbonankubone [Live Painting], byinjiye mu rutonde rw’imyuga uyu mukobwa yahise aha imbaraga.
#Gumamurugo yatumye atekereza ubwoko bw’imideri igezweho mu banyamujyi
Ubwo Abanyarwanda bari bagiye mu bihe bya #Gumamurugo ya mbere mu 2020, Jemima nawe yasubukuye ibijyanye no guhanga imideri ariko noneho ahindura umuvuno.
Kuri ubu akora imipira yo kwambara no kwifubika ikozwe mu buhanga bw’umunyabugeni wabigize umwuga.
Imipira yanditseho u Rwanda cyangwa iriho ikarita igaragaza Urw’imisozi igihumbi iri mu igezweho mu banyamujyi, Jemima niwe uyikora.
Si ibintu yize bihambaye ahubwo ni impano yari afite. Yagize ati “Nari mbizi niyumvagamo ko mbizi, #Gumamurugo iza numvaga ko mbonye umwanya wo kubishyiramo imbaraga.”
Iyi mipira Jemima ayigurisha yifashishije imbuga nkoranyambaga, nubwo ahamya ko hari abantu bafite amaduka bamufasha kuyicuruza.
Ni umukobwa w’umushabitsi, uhuza gushushanya, guhanga imideri n’utundi turimo
Jemima yabwiye IGIHE ko gushushanya no guhanga imideri, ari ibintu akunda, bityo kubihuza ntabwo bishobora kumugora.
Si iyi mirimo akora gusa, Jemima ahamya ko hari n’ibindi akora by’ubushabitsi burimo gucuruza utuntu dutandukanye tumufasha kubaho mu gihe n’ubuhanzi bwaba butari kumwinjiriza.
Yagize ati “Ntabwo ubuhanzi bwonyine bwagutunga, bisaba ko umuntu agira ibindi akora bimufasha kubaho bya buri munsi. Urugero nk’ubu hari amavuta ncuruza, ngira amaherena nkora n’utundi tuntu dutandukanye.”
Aha uyu mukobwa yaboneyeho guha ubutumwa urubyiruko arukangurira kwitabira umurimo hatabayeho kujonjora kuko akazi ako ariko kose kinjiriza umuntu akwiye kugaha umwanya.
Gukurira mu muryango urimo icyamamare byatumye atekereza kuba umuraperikazi
Jemima yavuze ko gukurira mu muryango urimo umuhanzi King James ukunzwe na benshi, byatumye yifuza gukora umuziki nk’umuraperikazi ariko ntiyabishyiramo imbaraga kuko yasanze atari impano ye.
Ati “Ndi kurangiza amashuri yisumbuye nifuje kuririmba nk’umuraperikazi njya no kwa Junior Multisystem nkora indirimbo ariko ntabwo yasohotse.”
Yavuze ko yaje gusanga kuririmba atari impano ye, ahitamo kubivamo ajya mu byo ashoboye kandi yibonamo.
Reba ikiganiro twagiranye n’uyu mukobwa Jemima Kakizi, mushiki wa King James










TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!