00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyihariye kuri ‘The Same’, itsinda rimaze imyaka 10 rishaka aho rimenera mu muziki

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 25 Kanama 2021 saa 03:47
Yasuwe :
0 0

Benshi mu bamaze igihe bakurikiranira hafi umuziki w’u Rwanda by’umwihariko uw’abahanzi bakorera mu ntara, bazi itsinda ‘The Same’ rimaze imyaka icumi rikorera mu karere ka Rubavu.

The Same ni itsinda ry’abasore babiri; Imanizabayo JMV uzwi nka Jay Farry ndetse na Muanyagisenyi Serge bazi nka Jay Luv.

Aba basore bamenyanye mu 2005 ubwo bahuriraga mu mashuri yisumbuye muri APEJRWA aho batangiye kuririmbira, batandukana mu 2007 ubwo Jay Farry yari arangije ayisumbuye naho Jay Luv arangije icyiciro rusange.

Mu 2008 Jay Luv yakoze indirimbo ye ya mbere ari wenyine ayita “Dukunde Ishuri”, naho Jay Farry akora iyitwa “Wikuye amata ku munwa” izi zombi zikaba zitaramenyekanye mu bantu benshi.

Nyuma y’umwaka umwe batangiye kuririmba ku giti cyabo, mu 2009 bivuye ku gitekerezo cya Jay Farry bihurije mu itsinda ryitwaga “Abami ku Kirwa” ryari rigizwe n’abahanzi 29.

Iri tsinda aba basore bari bisunze mu kwagura umuziki wabo, ryakoze indirimbo nka “Turabishoboye” n’izindi zamenyekanye.

Muri 2011, itsinda “Abami ku kirwa” ryaje gusenyuka risigaramo abasore babiri gusa. Icyo gihe Jay Farry na Jay Luv bari bamaze kurangiza amashuri, bahise bashinga irindi ryitwa “The Same”.

Iri tsinda ry’abasore bari bamaze iminsi mu muziki, ryatangiranye imbaraga zidasanzwe.

Iki gihe bakoze indirimbo zirimo Ikibibi, Akabyiniro, Agahebuzo n’Akanozangendo bakoranye na Oda Paccy mu 2012 izamura cyane izina ry’iri tsinda.

Nyuma y’imyaka itatu iri tsinda ribayeho, Jay Luv yaje gukatirwa gufungwa imyaka ibiri akekwaho ubujura bw’amafaranga.

Jay Luv wakoraga mu nzu y’ivunjisha, kuri ubu yabwiye IGIHE ko yafunzwe nyuma yo gutekerwa imitwe akibwa miliyoni 16 n’ibihumbi 24 by’amadorari.

Kuva icyo gihe itsinda ryatangiye gukubita umutwe hasi, Jay Farry asubira ku isuka atangira kwikorana indirimbo zirimo Bagiraga ugu, Emera, Mwanaume ni pesa, Ndaza vuba n’izindi!

Mu 2015 Jay Luv yaje kurekurwa arangije igihano cy’imyaka ibiri yakoreye muri gereza ya Nyakiliba. Nyuma y’aho Jay Luv aviriye muri gereza, The Same yongeye gushyira ingufu mu muziki basohora indirimbo zirimo Urutonde, Sasa inzobe, Tell me bakoranye n’umuraperi Bull Dogg, Razika, Susu, Yumvirize n’izindi nyinshi.

Icyakora nubwo bagiye bagerageza kuzamura umutwe, iri tsinda ntabwo riragera ku ntego zaryo ngo umuziki wabo wamamare mu gihugu hose.

The Same batwaye ibihembo bitandukanye bya muzika byagiye bitegurirwa mu Ntara y’Iburengerazuba, rinatoranywa guhatanira ibihembo bya SALAX Awards iheruka kuba.

Iri tsinda ariko kandi ryatoranyijwe na EAP nk’abahanzi bakunzwe i Rubavu baririmba mu gitaramo cya Iwacu na Muzika mu 2019.

Imyaka ibaye icumi itsinda rya The Same rishaka aho rimenera mu muziki w'u Rwanda
Igihe iri tsinda ryari ritangiye kuzamura umutwe Jay Luv uri iburyo yahise akatirwa gufungwa imyaka ibiri
Arangije igihano cy'imyaka ibiri, itsinda ryongeye kwisuganya ariko byakomeje kwanga
The Same ni itsinda rimaze imyaka icumi rikunzwe i Rubavu ariko ritarabona aho rimenera ngo ryamamare mu gihugu hose
Kugeza magingo aya itsinda rya The Same riracyarwana no gukomeza itsinda ryabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .