00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imiterere y’ubwato budasanzwe buzatemberezwamo abazitabira ‘Dubai Exclusive Trip’

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 14 Ukwakira 2021 saa 04:21
Yasuwe :
0 0

Guhera kuri uyu wa 12 Kanama 2021, ab’inkwakuzi batangiye kugura amatike yo kuzitabira urugendo rw’iminsi ine ‘Dubai Exclusive Trip’ ruzabera mu mujyi wa Dubai kuva tariki 29 Ukuboza 2021 kugeza tariki 2 Mutarama 2022.

Ku munsi wa gatatu w’uru rugendo hitezwe igitaramo kizabera mu bwato bunini bw’agatangaza bwitwa ‘Lotus Mega Yacht’, kikazaririmbamo Bruce Melodie mu gihe Dj Marnaud ari we uzaba avanga imiziki.

Iki gitaramo byitezwe ko kizaba ku munsi wa kabiri w’uru rugendo, kizabera mu bwato tugiye kuganiraho mu nkuru yacu y’uyu munsi.

‘Lotus Mega Yacht’ ni ubwato bunini bibarizwa mu mazi magari ari mu mujyi wa Dubai.

Ni ubwato bw’agatangaza bungana na metero kare 2787, bukagira ibyumba 17, ubwogero 31, Aho gufatira amafunguro no kuganirira hanini, Jacuzzis esheshatu, imyanya 60 y’ahicara abashaka kureba sinema ku ma televiziyo ya rutura, ahantu hanini ho gusangirira amafunguro ya nijoro, akabyiniro, ubwogero rusange (Piscine) n’ibindi byinshi.

Ubu bwato ubusanzwe bumeze nka Hotel, byitezwe ko abazabutemberezwamo bazaba bari gutaramirwa na Bruce Melodie, mu gihe bazaba babyina umuziki bacurangirwa na Dj Marnaud.

Ubuyobozi bwa Afro Asia Bridge, sosiyete iri gutegura uru rugendo ifatanyije na Royo Entertainment, bwabwiye IGIHE ko ku munsi wa kabiri uzaba ari umunsi w’ibyishimo.

Uretse Bruce Melodie na Dj Marnaud, muri ibi birori byitezwe ko hazaba hari itsinda ry’abanyamuziki bazacurangira ‘Live’ abantu bazaba bari gusangira amafunguro ya nijoro.

Yavuze ko uwakodesheje ubu bwato bamuha amasaha abiri, imwe yo gusangira n’indi y’imyidagaduro. Icyakora abazitabira Dubai Exclusive Trip bo bahawe atanu, imwe yo gusangira n’ane yo kwidagadura.

Ati “Ku isaha ya mbere abantu bazasangira bacurangirwa Live n’itsinda ry’abanyamuziki tuzaba twatwaye, hanyuma hakurikireho imyidagaduro. Abazashaka bazajya hejuru ahazaba hari kubera igitaramo cyangwa bigire muri gahunda zindi ariko bakurikirana ibirori ku ma televiziyo ya rutura ateguwe.”

Uretse umunsi wa kabiri, Umunsi wa mbere abazitabira bazatembereza mu imurikagurisha ry’isi riri kubera i Dubai.

Ku munsi wa gatatu bakazasohokera ku mucanga baharahukire, mu gihe nimugoroba bazatemberezwa Dubai ya nijoro.

Uyu mugoroba uzanaberamo umusangiro rusange abazaba bitabiriye bagire umwanya wo kungurana inama mu bucuruzi.

Ku munsi wa kane ari nawo wa nyuma, abazitabira uru rugendo bazatemberezwa mu butayu bahafatire amafoto y’urwibutso.

Abazitabira uru rugendo bazishyurirwa Visa ndetse n’itike y’indege, bazishyurirwa ingendo z’imbere muri Dubai ndetse mu giciro cy’uru rugendo hakabamo icumbi n’amafunguro y’iminsi yose bazamarayo.

Abashaka kwitabira uru rugendo barasabwa kwishyura 1500$ mu gihe abakundana babiri (couple) bo bazishyura 2800$.

Ku gisenge cy'ubwato niho Bruce Melodie azaririmbira
Ubwato bunini ‘Lotus Mega Yacht’ buzatemberezwamo abazitabira ‘Dubai Exclusive Trip’
Ubu bwato bufite ibyumba byo kuryamamo 17
Ubu bwato burimo Piscine
Aho gusangirira h'abiyubashye
Icyumba cyo kureberamo filime kicaramo abantu 60
Ni ubwato bufite aho gufatira amafunguro hanini
Muri ubu bwato harimo akabyiniro
Umuntu umwe kwitabira uru rugendo ni $1500
Babiri bazajyana bakagurira rimwe itike bari kugabanyirizwa
Ibyo abazitabira uru rugendo bazakorerwa n'uburyo bwo kugura amatike
Tariki 30 Ukuboza abazaba bitabiriye uru rugendo bazataramirwa na Bruce Melodie afatanyije na DJ Marnaud

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .