00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo wamenya ku bukwe bwa Mico The Best bwegereje

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 24 Nzeri 2021 saa 08:52
Yasuwe :
0 0

Mico The Best umwe mu bahanzi bamaze kubaka izina mu muziki w’u Rwanda, agiye kurushinga n’umukobwa aherutse kwambika impeta bakanasezerana imbere y’amategeko kubana nk’umugore n’umugabo.

Nkuko bigaragara ku mpapuro z’ubutumire IGIHE yaboneye kopi, ubu bukwe bwa Mico The Best na Clarisse buteganyijwe ku Cyumweru tariki 26 Nzeri 2021.

Ni ubukwe buzabera mu Mujyi wa Kigali hakazakorwa imihango yo gusaba no gukwa no gusezerana imbere y’Imana.

Ubukwe bw’uyu muhanzi ntabwo yabutumiyemo abantu benshi bitewe n’ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

Ku wa 19 Kanama 2021 nibwo Mico The Best yasezeranye imbere y’amategeko na Ngwinundebe Clarisse biyemeza kuzabana akaramata.

Ni umuhango wabereye mu Murenge wa Nyarugenge witabirwa n’abantu bake cyane barimo umuryango we n’inshuti za hafi.

Basezeranye nyuma y’uko tariki ya 4 Nyakanga 2021, Mico yari yambitse impeta Ngwinundebe Clarisse amusaba ko bazashyingiranwa, nyuma y’umwaka urenga bakundana.

Mico The Best n'umugore we Ngwinundebe Clarisse
Tariki ya 4 Nyakanga 2021, Mico yari yambitse impeta Clarisse amusaba ko bazashungana
Ku wa 19 Kanama 2021 nibwo Mico The Best yasezeranye imbere y’amategeko na Ngwinundebe Clarisse biyemeza kuzabana akaramata

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .