Ibyo wakwitega ku gitaramo Ne-Yo ategerejwemo n’abahanzi bakomeye mu Rwanda

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 30 Kanama 2019 saa 04:29
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya R&B, Ne-Yo, abanyarwanda barangajwe imbere na Meddy, Riderman, Bruce Melodie na Charly na Nina nibo bazaririmba mu gitaramo kizaba nyuma y’umuhango wo Kwita Izina.

Ni igitaramo giteganyijwe kubera muri Kigali Arena ku wa 7 Nzeri 2019. Guhera saa kumi n’imwe aho itike yo kwinjira ihera ku 50 000 Frw, 25 000 Frw, 10 000 Frw na 3000 Frw ku banyeshuri.

Abagize itsinda rya Dream Team DJS barimo DJ Miller, Marnaud na Toyxxk nibo bazavanga imiziki muri iki gitaramo.

Mu kiganiro cyahuje abahanzi b’abanyarwanda bazagaragara muri iki gitaramo, RDB ndetse na EAP iri gufasha mu kugitegura, batangaje byinshi kuri iki gitaramo.

Meddy yavuze iki gitaramo ari intambwe ikomeye ku bahanzi bazagihuriramo, ko biteguye kwerekana ibyiza kandi byinshi.

Ati “Ni intambwe ikomeye ku bahanzi kandi nibwo bwa mbere hagiye kuba igitaramo nka kiriya ku rubyiniro nka ruriya, niho tugiye gutangirira kujya dukorera ibitaramo bikomeye nka biriya muri Arena. Twiteguye kubereka ibyiza kandi byinshi.”

Uyu muhanzi yahise asubiza umunyamakuru wari umubajije impamvu yaje bucece ko ari “ku mpamvu z’amasezerano, twari dufite umurongo tugenderaho bitewe n’umuntu wadutumiye.”

Abahanzi bazanyura ku rubyiniro bazaririmba mu buryo bwa live, NE-YO azazana n’itsinda ry’abantu bazamufasha na Meddy azaba afite ababyinnnyi bazamufasha gushimisha abakunzi be.

Bruce Melodie we yavuze ko yiteguye neza ndetse ko niba hari ibyo yakwigira kuri NE-YO azaba ari umwanya mwiza.

Meddy yavuze ko we na bagenzi be bashaka kwereka abakunzi b’umuziki umuziki unyuze amatwi ku buryo bazishima.

Ati “Imyiteguro igeze kure. Mfite itsinda rizamfasha ku rubyiniro ricuranga, ababyinnyi barahari. Dushaka gusogongeza abantu ko ibyo turirimba atari biriya gusa bumva kuko akenshi baba bazi ndirimbo mu buryo bumwe nkanabyina ibintu bimwe ariko nshaka kubereka impande nyinshi za Meddy.”

Riderman we yavuze ko bambariye gutaramira abanyarwanda no kwishimana na RDB ku isabukuru izaba yizihiza y’imyaka 15 ishize habaho igikorwa cyo Kwita Izina ingagi.

Amatike ari kugurishirizwa kuri Jumia, Chomad, RDB Gishushu, Kigali na Bourbon Coffee Shops ya Nyarutarama, KCT na UTC. Abantu bose basabwa kuzaza kare kugira ngo hatazaba umubyigano cyangwa se bamwe bagasanga imyanya yashize.

Nyuma y'ikiganiro abanyamakuru bajyanye na Meddy gutembera ahazabera igitaramo
Ariella Kageruka ushinzwe ubukerarugendo muri RDB nawe yari mu kiganiro n'itangazamakuru
Bruce Melodie mu kiganiro n'abanyamakuru
Meddy yijeje abanyarwanda ibyishimo mu gitaramo azahuriramo na Ne-Yo
Mushyoma Joseph wamamaye nka Boubou, uhagarariye EAP iri gufatanya na RDB mu gutegura iki gitaramo
Riderman ni umwe mu baraperi bahagaze neza muri muzika nyarwanda iki gihe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza