Ibyo utamenye ku mabwiriza akarishye yahawe abahanzikazi n’ababyinnyi muri Iwacu Muzika Festival

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 31 Nyakanga 2019 saa 08:16
Yasuwe :
0 0

Guhera muri Kamena uyu mwaka kugeza muri Kanama, hatangijwe iserukiramuco rya Iwacu Muzika rigamije gukundisha abanyarwanda umuziki w’abahanzi bo mu gihugu no guteza imbere uyu muziki.

Ni ibitaramo byatangiriye mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru ku wa 22 Kamena 2019, nyuma ibindi bibera mu mijyi wa Rubavu, Huye na Ngoma. Biteganyijwe ko bizasorezwa mu Mujyi wa Kigali mu cy’imbaturamugabo kizabera kuri Stade Amahoro i Remera ku wa 17 Kanama 2019.

Mu bahanzi b’Abanyarwanda bazacyitabira ni Nsengiyumva François wamamaye nka Igisupusupu wagiye mu bitaramo byose by’iri serukiramuco, Intore Masamba, Senderi International Hit, Safi Madiba, Marina, Queen Cha, Amalon, Bull Dogg na Bruce Melodie, bazahurira ku rubyiniro n’icyamamare mu muziki wa Afurika y’Iburasirazuba, Diamond Platnumz.

Mushyoma Joseph [Boubou] uyobora East African Promoters itegura iri serukiramuco yabwiye IGIHE ko bajya guhitamo abahanzi bazakorana nabo nta kintu kidasanzwe bagendeyeho.

Ati “Twakoranye n’abahanzi 28 mu bitaramo bizenguruka intara zose urumva ko bose batari gukwirwa ku rubyiniro rw’i Kigali twaragenekereje gusa nta kintu kidasanzwe twakurikije. Twaravuze tuti reka turebe mu byiciro byose.”

Yakomeje avuga ko bibaza ko iki gitaramo nacyo nk’ibindi byose kizagenda neza kuko abahanzi bose bazanyura ku rubyiniro bazakora iyo bwabaga ngo bashimishe abakunzi b’umuziki bazaba bitabiriye.

Abajijwe icyo bagendeyeho batumira Diamond Platnumz mu gitaramo nk’iki kigamije guteza imbere cyane umuziki nyarwanda, yavuze ko babikoze nk’uko no mu bindi bikorwa bitandukanye mu Rwanda bajya batumira abanyamahanga.

Ati “Icyo twabikoreye ni ukugira umutumirwa, ni bya bintu byacu tuba dushaka gusangiza amahanga ibyiza by’iwacu, twaravuze tuti reka dutumire umunyamahanga nk’uko mu yindi minsi mikuru iba mu gihugu hatumirwamo abantu bo hanze, urebye nko ku munsi wo kwibohora, kwibuka n’ibindi; ni ibintu byacu ariko tuba twatumiye n’abanyamahanga. Ni bwa buryo bwo gusangiza umuco mwiza wacu n’abanyamahanga.”

Hari amategeko yashyizweho muri iri serukiramuco abuza abahanzi ibintu bimwe ku rubyiniro?

Ubwo iri serukiramuco ryaberaga i Rubavu, Queen Cha yagarutsweho cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera kubyina mu buryo budasanzwe acugusa ikibuno, bivugwa ko ari nayo ntandaro y’amatwara mashya yahise ashyirwaho muri iki gikorwa cyane cyane ku babyinnyi b’abakobwa n’abahanzikazi.

Mu gitaramo cyabereye i Ngoma ku wa 30 Nyakanga 2019, cyashyize akadomo ku bindi byose byazengurutse intara zose z’igihugu, umubyinnyi wa Safi witwa Musengayire Yvette [Kelly] yakuwe ku rubyiniro kubera kwambara agakabutura kageze hejuru y’amavi kamufashe n’umupira ugaragaza umukondo.

Uyu mukobwa w’imyaka 22 mu kiganiro yahaye IGIHE nyuma y’iki gitaramo yavuze ko bamukuye ku rubyiniro kubera imyambarire bavugaga ko itemewe muri iri serukiramuco.

Ati “Impamvu ni uko imyambaro nari nambaye abategura ibi bitaramo bavuze ngo ntabwo byemewe, nari nambaye hejuru umupira ugaragaza umukondo n’agakabutura, gusa iyo umuntu ahinduye imyenda ntabwo bimubangamira kuko aba ahinduye imyenda ariko ntabwo adahinduye icyo yapanze gukora.”

Yakomeje avuga ko nubwo bamubwiye gukuramo imyenda ntacyo byamuhinduyeho kuko yari yazanye imyenda myinshi.

Ati “Nari nazanye imyenda myinshi. Twari turi mu ntara, mu cyaro tuba tugomba kuzanamo umuco. Iriya myambaro nari nambaye irakwiye kuko na kera ntabwo bambaraga hejuru. Kwambara kuriya biterwa n’uko umuntu yiyumva uko ashaka kwambara kandi ndumva buri muntu mu buryo aba afite uko yapanze gukora ibintu. Hari ibyo bita kurengera ntabwo narengereye.”

Mushyoma yabwiye IGIHE ko uyu mukobwa batigeze bamukura ku rubyiniro ahubwo habayeho ibiganiro ku mpande zombi.

Ati “Ntabwo twamukuyeho. Byari ikiganiro gusa we yifuza guhindura imyenda, nta muntu wabujije kwambara uko ashaka.”

Bitewe n’uburyo Marina asanzwe yitwara ku rubyiniro, akabyina azunguza ikibuno, abyinisha abahungu abakoraho, agafungura lisanti n’ibindi; hari amakuru avuga ko yari yahawe gasopo.

Mu kuririmba kwe yari ameze nk’uri muri korali y’abarokore ku buryo intambwe yateye ari ku rubyiniro wazibara, ubundi akabwira abafana be ati ‘turirimbe twese’.

Kuri Mushyoma avuga ko nta kintu bigeze bamubuza gukora cyane ko utabwira umuhanzi uko kwitwara ku rubyiniro kuko aba afite uburyo yabipanze, ariko avuga ko hari ibintu byemewe n’ibitemewe.

Ati “Oya ntabwo wabwira umuhanzi uko yitwara ariko natwe nk’abanyarwanda dufite imico ituranga. Hari ibintu ubona biri kwamamara kandi bidafite akamaro, ntabwo tuba twarakundiye umuhanzi kwambara ubusa tuba twaramukundiye ijwi rye. Ari ibyo bajya mu muhanda bambaye ubusa tukabafana. Hari ibyemewe hari n’ibitemewe. Ntabwo tubabuza ariko nawe ufite igikorwa hari ibyo ubona ukabona ari ngombwa.”

Marina yabwiye IGIHE ko nta mategeko akakaye bari bashyiriweho ahubwo imyitwarire ye muri iki gitaramo yaturutse ku kuririmba umuziki live akaba atari kubivanga no gucugusa ikibuno ngo bikunde.

Marina ari mu bo amabwiriza yashyizweho muri Iwacu Muzika Festival yagizeho ingaruka zo kuririmba yigengesereye
Uburyo Queen Cha yitwaye i Rubavu ngo bishobora kuba ariyo ntandaro yo gushyiraho amatwara mashya y'uko abakobwa bagombaga kwitwara mu bindi bitaramo bikurikira
Umubyinnyi wa Safi nubwo yabwiwe gukora izi mpinduka ntabwo byatumye atirekura
Umubyinnyi wa Safi yabwiye guhindura imyambaro yageze ku rubyiniro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza