00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyiyumviro bya bamwe mu bashinjaga R.Kelly n’abakoresha imbuga nkoranyambaga

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 28 Nzeri 2021 saa 11:20
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’igihe kirenga ukwezi aburana, Umuririmbyi Robert Sylvester Kelly wamamaye nka R. Kelly yahamijwe ibyaha bitandukanye yashinjwaga byiganjemo ibyo guhohotera abagore no gusambanya ku gahato abarimo abatarageza imyaka y’ubukure.

BBC yatangaje ko uyu muririmbyi wamamaye mu njyana ya RnB yahamijwe n’urukiko rwo muri Brooklyn mu Mujyi wa New York, ibyaha birimo ibifite aho bihuriye n’imibonano mpuzabitsina yakoreye ku bagore barimo abatarageza imyaka y’ubukure ndetse n’abahungu.

Ashinjwa ibyaha bya forode, gukoresha abana imibonano mpuzabitsina, gushimuta, gukoresha abantu ku gahato, kwambukiranya Leta zitandukanye ajyanye abagore mu bikorwa byo kubasambanya n’ibindi.

Abantu 11 banyuze imbere y’abacamanza [barimo abagabo barindwi n’abagore batanu] bamushinja.

Muri abo bamushinjaga barimo abagore icyenda ndetse n’abasore babiri. Biteganyijwe ko hazatangazwa imyanzuro y’urukiko ku wa Gicurasi 2022 ashobora gufungwa imyaka myinshi cyangwa agakatirwa burundu.

N’ubwo R.Kelly yari afite abamushinjura bigaragara ko ntacyo byatanze.

Nyuma y’uko urukiko ruhamije uyu muhanzi ibyaha byose yari akurikiranyweho uwitwa Jerhonda Pace, watanze ubuhamya bwa mbere avuga uko yahohotewe nawe yagaragaje ko yishimye.

Ati “Ndishimye ku kuba bwa nyuma nshyize akadomo kuri iyi ‘chapitre’ y’ubuzima bwanjye. Sinitaye ku byo mwaba muntekerezaho n’uko mwiyumva kubera ibi bintu, uyu munsi nakoze amateka.”

Uwitwa Sonja nawe uri bahohotewe na R. Kelly we yatangaje ko agiye kubaho yigenga. Ati “Niteguye kubaho ubuzima bwanjye nta bwoba no gutangira inzira yo kwomoka inguma.”

N’ubwo aba bagore bavuze gutya ariko ku rukuta rwa Facebook rwa R.Kelly handitseho ko yarenganye. Ati “ Ku bafana banjye bose n’abanshyigikiye ndabakunda kandi ndabashimira ko mwashyigikiye. Uyu munsi icyemezo cyo kumpamya ibyaha cyantengushye, nzakomeza kugaragaza ko ndengana ndwanira ubwigenge bwanjye.”

Ku mbuga nkoranyambaga, abantu batandukanye bagaragaje ko bishimiye ko uyu muhanzi yahamijwe ibyaha abandi bavuga ko bazakomeza kumukunda n’ubwo bimeze gutyo, mu gihe abandi bo bihanganishije abo yahohoteye.

Kerry Washington uzwi mu ruganda rwa sinema muri Amerika yanditse kuri Twitter agaragaza ko yihanganishije abagizweho ingaruka n’ibyaha bakoreweho na R.Kelly.

Ati “Ndatanga ishimwe, urukundo, ndetse n’amasengesho y’amahoro ku bagizweho ingaruka n’ibyaha bya R. Kelly babashije kuvuga n’abatarabikoze.”

Ibi abihurizaho na producer Dream Hampton wakoze “Surviving R Kelly” yari irimo abakobwa bashinjaga kubafata ku ngufu.

Umuririmbyi Nandi Madida wo muri Afurika y’Epfo yanditse kuri Twiiter agaragaza ko kuba icyamamare cyangwa kugira amafaranga bidashobora gutuma umuntu aba mwiza.

Ati “Kuba umukire, icyamamare cyangwa umunyembaraga ntabwo bituma uba umuntu mwiza. Umutima wanjye ku bahohotewe na R.Kelly.”

Hari umwe mu bakoresha Twitter we wanditse agaragaza ko n’ababyeyi b’abahohotewe na R.Kelly bakwiriye gukurikiranwa.

Uwitwa Jason Khumalo, yanditse kuri uru rubuga agaragaza ko n’ubwo yahamijwe ibyaha azahora ari umuhanzi w’icyubahiro muri RnB. Ati “N’ubwo yaba yarakoze ibyaha, azahora ari umuhanzi w’igitangaza wa RnB w’ibihe byose ndetse nzahora numva umuziki we.”

Ibi abihuriza n’abandi benshi barimo uwitwa Clive wavuze ko abantu bagushwa n’ibintu biba ari byo bagiraho intege nke, bagafata ibyemezo bibi ariko ikingenzi ari uko uyu muhanzi yatanze umuziki mwiza.

Ibi ntabwo abihuza n’uwitwa JabulaniMacdonald kuko we ashaka ko ahubwo imiziki ye ikurwa ahantu hose. Ati “Bakure imiziki ye ku mbuga z’umuziki ndetse ntizangere kumucuranga kuri radio ukundi.”

Uwitwa Alan yanditse agaragaza ko umuntu ucyumva umuziki wa R.Kelly nawe akwiriye gufungwa.

Biteganyijwe ko R.Kelly agiye kujya kuburana urundi rubanza nk’uru muri Chicago mu minsi iri imbere.

href="https://twitter.com/hashtag/RKelly?src=hash&ref_src=twsrc%5Etfw">#RKelly #RKellyguilty pic.twitter.com/iJ16QjP4hf

— Jason Khumalo

R.Kelly yahamijwe ibyaha birimo ibyo gufata ku ngufu abagore

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .