00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gabiro Guitar yongerewe mu bahanzi bazasangira urubyiniro na Adekunle Gold

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 28 Ukwakira 2021 saa 10:21
Yasuwe :
0 0

Gabiro Guitar umaze kongera kuzamura izina rye mu muziki w’u Rwanda, yongerewe ku rutonde rw’abahanzi bazaririmba mu gitaramo cya ‘M*Ovember Festival’ azahuriramo n’umuhanzi ukomeye muri Nigeria Adekunle Gold.

Mu kiganiro na IGIHE, Gabiro The Guitar yavuze ko yishimiye kuba agiye guhurira ku rubyiniro n’uyu muhanzi asanzwe akunda, ndetse ku bwe yifuza ko bagirana n’ibindi biganiro bishobora gutuma bagira n’ibikorwa bakorana.

Yagize ati “Ubusanzwe ntabwo nari ndi ku rutonde rw’abazaririmba mu gitaramo cya ‘M*Ovember Festival’. Nishimiye bikomeye kuba ngiye guhurira ku rubyiniro na Adekunle Gold. Ni umuhanzi ukomeye kandi nkunda nibaza ko kuba ngiye guhurira nawe ku rubyiniro bizaba ari ibintu byiza kandi nifuza ko twanaganira.”

Gabiro Guitar yavuze ko abazitabira iki gitaramo bazaryoherwa n’uko azitwara cyane ko azaba acurangirwa na Nep Band, itsinda yigeze kuririmbamo igihe kinini.

Ati “Nep Band ni itsinda nabayemo igihe kinini, ndibaza ko bazi neza uko ndirimba kandi nizeye ko tuzataramira abantu bakishima.”

Uyu muhanzi yongerewe ku rutonde rw’abazataramira muri iki gitaramo nyuma ya Kenny Sol wari watangajwe mbere.

M*Ovember Festival izabera muri Canal Olympia tariki 5 Ugushyingo 2021 guhera saa Kumi z’umugoroba.

Uretse aba bahanzi, iki gitaramo kizacurangwamo na Nep Band na Nep Djs. Biteganyijwe ko kwinjira ku bazagura amatike mbere ari ibihumbi 10 Frw mu myanya isanzwe, ibihumbi 20 Frw mu myanya y’abiyubashye n’ibihumbi 30 Frw nk’itike ihenze.

Abazagurira amatike ku muryango bazishyura ibihumbi 15 Frw mu myanya isanzwe, ibihumbi 25 Frw mu myanya y’icyubahiro n’ibihumbi 40 Frw nk’itike ihenze.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .