00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyishimo mu muryango wa Tom Close nyuma yo kwibaruka umwana wa kane

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 10 Nzeri 2021 saa 04:11
Yasuwe :
0 0

Tom Close n’umugore we Niyonshuti Ange Tricia bari mu byishimo nyuma y’aho bibarutse umwana wabo wa kane w’umukobwa.

Yifashishije urukuta rwe rwa Instagram, umugore wa Tom Close yanditse agaragaza ko bibarutse umwana wa kane akaba uwa gatanu kubera ko hari undi barera.

Yanditse kuri Instagram agaragaza ko n’ubwo muri Mata yari yapfushije se , mu mezi abiri yakurikiyeho yahise abona uwo kumwibagiza agahinda.

Ati “Nyuma y’amezi abiri gusa inzanira Umuhoza. Isabukuru nziza y’amezi abiri ku woherejwe avuye mu ijuru wacu. Umuhoza wanjye. Usanase agatuma ahimba Ibisigo.”

Uyu mwana w’umukobwa wa gatanu wa Tom Close na Niyonshuti Ange Tricia bamwise Inyonga Imboni Elle.

Uyu mwana aje akurikira abandi barimo umukobwa w’imfura yabo witwa Ineza Ella bibarutse ku wa 16 Kanama 2014. Muri Kamena 2017 nabwo uyu muryango wibarutse umuhungu akaba ubuheta bwabo bise Imena Elan.

Muri Kamena 2019 bemeye kurera uruhinja rwatoraguwe i Nyagatare ku muhanda, aho uwo muhungu yahise aba uwa gatatu mu muryango bamwita Ingenzi. Mu Ukuboza 2019 bibarutse umwana w’umukobwa bise Irebe Elana.

Tom Close yashyingiranywe na Niyonshuti Ange Tricia imbere y’Imana ku itariki 30 Ugushyingo 2013 mu rusengero rwa Mutagatifu Etienne ruherereye mu Murenge wa Nyarugenge.

Umuryango wa Tom Close uri mu byishimo nyuma yo kwibaruka umwana wa kane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .