00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyishimo kuri Miss Akaliza Hope usubiye ku ishuri yishyurirwa nyuma y’umwaka arivuyemo

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 20 Mata 2021 saa 07:28
Yasuwe :
0 0

Ibyishimo ni byose kuri Miss Akaliza Hope, umwe mu bakobwa 20 bemerewe kwiga batishyura muri Kaminuza ya Kigali kubera uko yitwaye neza mu irushanwa rya Miss Rwanda 2021.

Uyu mukobwa witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2021, yari yarahagarikiye amasomo mu mwaka wa kabiri wa Kaminuza mu ishami rya ‘Procurement’.

Nyuma yo guhabwa ikaze kimwe n’abandi bakobwa bose bemerewe kurihirwa Kaminuza, Akaliza Hope yabwiye IGIHE yishimiye kuba agiye kwiga adahangayikishijwe no kubura amafaranga y’ishuri.

Ati “Nta muntu bitashimisha kuba ugiye kwiga, twese turabizi ko kugira ngo ubone akazi ndetse n’ubuzima bwiza bisaba kuba warize.”

Uyu mukobwa byari byabanje kuvugwa ko yaretse ishuri kubera kubura ubushobozi, ntabwo yigeze abyemeza gutyo ahubwo yavuze ko ikibazo cyabaye icy’uko kuva Covid-19 yakwaduka abanyeshuri basabwe kwiga hifashishije ikoranabuhanga kandi yarabonaga atabibasha.

Miss Akaliza ahamya ko gushaka ‘buruse’ ari kimwe mu byatumye asubira mu irushanwa rya Miss Rwanda yari yanitabiriye mu 2020.

Uyu mukobwa wari ugeze mu mwaka wa kabiri avuga ko ari mu biganiro na kaminuza ngo arebe ko yakomereza aho yari ageze cyangwa niba bizamusaba gutangirira mu wa mbere.

Kwishyurirwa ishuri, Miss Akaliza avuga ko ari amahirwe atapfusha ubusa ahubwo akwiye kuyakoresha aba intangarugero muri bagenzi be yaba abo bigana n’abandi.

Miss Akaliza Hope wari witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda ku nshuro ya kabiri nta Kamba yegukanye, icyakora ni umwe muri 20 bagiye mu mwiherero.

Miss Akaliza ari mu bakobwa bemerewe kwiga muri Kaminuza ya Kigali batishyura
Ibyishimo ni byose kuri uyu mukobwa wari warahagaritse ishuri akaba agiye kurisubiramo atishyura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .