00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyishimo kuri Britney Spears nyuma yo guhabwa uburenganzira busesuye bwo kwigenga

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 21 Ugushyingo 2021 saa 08:41
Yasuwe :
0 0

Umuhanzikazi Britney Spears ari mu byishimo nyuma y’aho urukiko rwanzuye ko agomba kubaho yigenga, bishyira iherezo ku myaka 13 arebererwa na se.

Uyu muhanzi yagenzurwaga(Conservatorship) na se Jamie Spears ndetse yakunze kuvuga ko ari mu bamuzonze cyane kugeza ubwo mu minsi yashize yambuwe uburenganzira bwo kumurikirana.

Ku wa gatanu w’icyumweru gishize tariki 12 Ugushyingo 2021 nibwo Urukiko rwa Los Angeles rwanzuye ko uyu muhanzikazi agomba kubaho yigenga ku bijyanye n’imitungo yaba iyimukanwa n’itimukanwa , amafaranga n’ibindi bitandukanye yari yarabujijwe gukora ku giti cye birimo kubyara undi mwana [dore ko afite abana babiri b’abahungu babana na Kevin Federline bahoze babana ] gusezerana n’umukunzi we n’ibindi.

Mu butumwa uyu muhanzikazi yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, yatangaje ko yarangije icyumweru ameze neza, ashimira abakunzi be ndetse n’umunyamategeko we wamubaye hafi.

Ati “Ndi kwishimira ubwigenge bwanjye ndetse n’isabukuru yanjye mu mezi abiri ari imbere[avuka mu ntangiro za Ukuboza buri mwaka ndetse yanambuwe uburenganzira bwe mu ntangiro za 2008]… ndavuga nyuma y’imyaka 13. Ntekereza ko nari ntegereje igihe kirekire gihagije.”

Spears uzuzuza imyaka 40 y’amavuko mu Ukuboza uyu mwaka, yashimiye umunyamategeko we Matthew Rosengart, ku bw’umurimo yakoze mu kirego cye. Uyu yari yamwitabaje muri Nyakanga nyuma y’aho umucamanza yari yamuhaye uburenganzira bwo kumushaka ku bushake bwe.

Kuva mu 2008 kugeza muri Nzeri uyu mwaka, se wa Britney ni we wakurikiranaga ibikorwa bye hafi ya byose birimo gufata imyanzuro itandukanye mu buzima, gusurwa no gusura, ibijyanye n’amasezerano ashobora gukora n’ibindi. Britney yari yaravuze ko mu gihe se yaba akomeje kumurikirana atazongera kuririmba mu bitaramo ukundi.

Mu buhamya yatanze, yabwiye Urukiko rwa Los Angeles tariki 23 Kamena ko yifuza ko se afungwa kuko yagiye amuhohotera akamufata nabi bitari ibya kimuntu.

Yasobanuye ko yari yarashyizwemo ku ngufu agapira gatuma adasama mu gihe yaba akoze imibonano mpuzabitsina idakingiye, anavuga ko atemerewe kuba yajya kugakuzamo.

Nyuma yo kwemererwa kwigenga uyu mugore yatangaje ko we n’umukunzi we Sam Asghari uheruka kumwambika impeta y’urukundo, bateganya kwagura umuryango bakaba babyarana umwana.

Akanyamuneza ni kose kuri Britney Spears
Brtiney Spears n'umukunzi we, Sam Asghari barateganya kubyarana umwana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .