00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyishimo by’umugore wa Riderman nyuma y’amezi atatu yibarutse impanga

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 15 Kanama 2021 saa 11:48
Yasuwe :
0 0

Agasaro Nadia, umugore w’umuraperi Gatsinzi Emery uzwi nka Riderman ari mu byishimo bidasanzwe nyuma y’amezi atatu yibarutse abakobwa babiri b’impanga.

Ku mugoroba wo ku wa 14 Kanama ari nayo tariki yibarukiyeho impanga mu mezi atatu ashize, uyu mugore yanditse ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko ari umugisha udasanzwe kuri we.

Ati “Nigeze kugira inzozi zo kubagira Kamba Gatsinzi Manël na Randa Gatsinzi Maëlys. Muri Kamena ku munsi nk’uyu izari inzozi zo kubyara impanga ziba impamo. Ibyishimo byuzura umutima wa musaza wanyu Rusangiza, umunezero utaha imitima y’ababyeyi banyu.”

“Imana ihabwe icyubahiro ku bwanyu, ibakurize mu buntu bwayo rubyaro rwacu rwiza . Warakoze kumpa abana beza mutima wanjye. Riderman uri umubyeyi mwiza sinzahwema kubigushimira. Imana yampitiyemo neza. Ndagukunda cyane.”

Riderman na Miss Agasaro Nadia Farid basezeranye imbere y’amategeko ku itariki 24 Nyakanga 2015 mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro, bakurikizaho gusezerana imbere y’Imana muri Paruwasi ya Kicukiro, tariki 16 Kanama 2015.

Ku wa 11 Ukuboza 2015, uyu muryango wibarutse umwana w’umuhungu, umwita Rusangiza Eltad.

Nadia Agasaro yatangaje ko yashimishijwe no kuba yaribarutse aba bana b'impanga
Aba bana ni ubuheta bwa Nadia na Riderman nyuma y'iyi mfura yabo y'umuhungu
Riderman amaze imyaka itandatu asezeranye kubana akaramata n'umufasha we, Agasaro Nadia

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .