Ibyihariye ku bukwe bwa Dj Miller yatumiyemo abantu 500

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 25 Kamena 2019 saa 02:34
Yasuwe :
0 0

Karuranga Virgile umaze kwamamara mu kuvanga imiziki nka Dj Miller ari kwitegura kurushinga n’umukunzi we Hope Nigihozo mu birori bikomeye bizaba mu mpera z’iki cyumweru.

Ubukwe bwa DJ Miller buteganyijwe tariki 28 Kamena 2019 bukazabera mu busitani bwa Ineza Garden i Kinyinya.

Mu kiganiro Dj Miller yahaye IGIHE yavuze ko kuri uyu munsi aribwo imihango yose ijyanye n’ubukwe bwe izaba irimo gusaba no gukwa, gusezerana imbere y’Imana ndetse no mu mategeko.

Yavuze ko mu bukwe bwe yatumiye abantu Magana atanu b’inshuti ze za hafi.

Ati “Uwatumiwe mu bukwe bwanjye niwe wemerewe kuza kubutaha. Natumiye abantu Magana atanu, nta munyamakuru wemerewe kuza aje mu kazi abo natumiye ni inshuti zanjye. Umunyamakuru uzaza azaba aje mu bukwe bwanjye.”

Dj Miller ateganya ko we n’umukunzi we bitegura kurushinga bazatura muri Kicukiro mu murenge wa Gatenga.

Avuga ko mu byo yakundiye Hope Nigihozo harimo ko ari umuntu ucisha amake, umwumva, akumva n’akazi ko kuvanga imiziki Dj Miller akora, akubaha kandi ntakunde kuvuga menshi.

Aba bombi bamenyanye mu 2013 bahuriye muri resitora. Batangira bavugana byoroheje biza kuvamo urukundo rweruye.

Dj Miller yemeza ko ibintu byose bijyanye n’imyiteguro y’ubukwe biri kugenda neza nta kibazo na kimwe ari guhura nacyo.

Avuga ko nyuma y’ubukwe uyu mu-Dj usanzwe anafatanya n’abahanzi batandukanye mu ndirimbo; azahita ashyira hanze indirimbo eshatu.

Ati “Icyo nabwira abakunzi banjye ni uko nyuma y’ubukwe hari ibintu byinshi nzabagezaho birimo indirimbo nshya nk’eshatu ndi gutegura.”

Dj Miller ari mu bayoboye mu kuvanga umuziki i Kigali. Uyu musore w’imyaka 28 yabyinjiyemo mu 2012 atojwe na Dj Karim bahuriye mu itsinda rya Dream Team DJs rikomeye muri iki gihe.

Muri iki gihe yinjiye mu byo gukorana indirimbo n’abahanzi, ndetse afite igezweho yitwa ‘Stamina’ yahuriyemo na Social Mula iri mu ziharawe cyane.

Mu ijoro ryo ku wa 5 Werurwe 2019, nibwo Dj Miller yambitse impeta y’urukundo Hope amusaba ko bazabana akaramata undi nta kuzuyaza ahita abimwerera.

Dj Miller yavuze ko akundira Hope kuba ari umukobwa ucisha make kandi akamwumva
Ubwo Dj Miller yasabaga umukunzi we kumubera umugore
Miller n'umukobwa bamaze imyaka itandatu bamenyanye banaje gukundana ubu bakaba bagiye kurushinga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza