00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyamamare byambariye urugendoshuri rwo kwihugura ku mateka y’urugamba rwo kubohora igihugu

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 27 Kamena 2021 saa 05:35
Yasuwe :
0 0

Abantu b’amazina akomeye mu myidagaduro yo mu Rwanda bambariye urugendoshuri bagiye gukorera mu Burasirazuba mu rwego rwo kwihugura ku bijyanye n’amateka yo kubohora igihugu.

Ni urugendo rwateguwe mu gihe hasigaye iminsi mike u Rwanda rukizihiza umunsi wo Kwibohora, uba buri tariki ya 4 Nyakanga.

Mu rwego rwo guhugura Abanyarwanda, by’umwihariko urubyiruko, ku mateka yaranze urugamba rwo kubohora u Rwanda, Sosiyete itembereza ba Mukerarugendo, ‘MB Simba Safaris Rwanda LTD’, yateguye urugendoshuri ruzibanda ku duce tw’amateka y’uru rugamba.

Ni urugendo ruzitabirwa n’abantu batandukanye biganjemo abafite amazina akomeye mu myidagaduro y’u Rwanda.

Kugeza ubu abarimo Muyoboke Alex, umujyanama w’abahanzi uri no mu babiteguye, David Bayingana, Madebeats, Miss Teta Hense, Ruti Joel, Chris Hat, Jules Sentore, Alyn Sano, Clapton Kibonke, Uncle Austin, Social Mula n’abandi ni bo bagaragaje inyota yo kuzitabira uru rugendo ruteganyijwe ku wa 3-4 Nyakanga 2021.

Abazarwitabira barasabwa kwishyura amafaranga ibihumbi 100 Frw ku muntu umwe, n’ibihumbi 160 Frw ku bakundana bazifuza gusohokana muri iyi gahunda.

Muri aya mafaranga, abazitabira uru rugendo bazahabwa amafunguro, aho kurara, uburyo bwo kugenda, kwipimisha Covid-19 ndetse na ‘ecouteurs’ zo kumviramo umuziki bataramye.

Uru rugendo ruzaba rugizwe no gusura uduce dutandukanye tw’amateka y’urugamba rwo kwibohora, hanyuma ku mugoroba abarwitabiriye bacumbike ku nkengero z’Ikiyaga cya Muhazi (Muhazi beach resort), aho bazataramirwa n’abahanzi bazaririmba indirimbo zo kwibohora.

Tariki ya 4 Nyakanga 2021, u Rwanda ruzaba rwizihiza ku nshuro ya 27 umunsi wo Kwibohora kw’igihugu, ubwo cyavanwaga mu maboko y’ubutegetsi bubi bwanakigejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahagaritswe n’Ingabo za FPR Inkotanyi.

David Bayingana yambariye kwitabira uru rugendo
Musana Teta Hense wegukanye ikamba ry'umukobwa wari ufite umushinga mwiza muri Miss Rwanda 2021, ari mu bazitabira uru rugendo
Producer Madebeat azitabira uru rugendo rwo kwihugura ku mateka y'urugamba rwo kubohora Igihugu
Ruti Joel niwe uzataramira abazitabira uru rugendo mu ndirimbo zo ku rugamba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .