Ibyamamare byambariye kumenyekanisha ibyiza bya telefoni nshya ya Camon X na Camon X Pro

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 11 Gicurasi 2018 saa 12:30
Yasuwe :
4 0

Abantu b’ibyamamare batandukanye mu gihugu bari mu mikoranire na TECNO Mobile Rwanda mu kwerekana ibyiza n’ikoranabuhanga ridasanzwe rya telefoni nshya za Camon X na Camon X Pro iherutse gushyira ku isoko.

Izi telefoni zashyizwe ku mugaragaro ku wa Gatanu tariki 27 Mata 2018 mu birori byitabiriwe n’ibyamamare byo mu Rwanda byinjiye mu bufatanye n’iki kigo; aba barimo umuhanzi Yvan Buravan, Ntabanganyimana Jean de Dieu [Jay D] wabaye Rudasumbwa wa Afurika, Yannick Mukunzi ukinira Rayon Sports na Ingabire Habiba wahagarariye u Rwanda muri Miss Supranational mu 2017.

Camon X Pro ifite camera y’imbere ifite Megapixels 24, ububiko bwa Gigabytes 64, na Camera y’inyuma ifite Mega pixels 16 naho Camon X yo ifite camera y’imbere ifite ubushobozi bwa Mega Pixels 20 n’iy’inyuma ya Megapixels 16, ububiko bwa 16 GB.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Gilbert Bizimana ushinzwe Iyamamazabikorwa muri TECNO Mobile Rwanda, yavuze ko kugeza ubu abantu benshi baguze izi telefoni nshya bazishima by’umwihariko bakanyurwa n’ikoranabuhanga zifite.

Yagize ati “Usibye n’ibi byamamare byamaze kuzikoresha, abandi bantu batandukanye baziguze barazishimiye cyane by’umwihariko porogaramu yazo ya ‘Face ID’ na ‘camera’ ifotora neza ndetse n’uko igaragaza amashusho mu buryo bwagutse [full display].”

Yongeyeho ko kugeza ubu hatangijwe n’irushanwa rishobora gufasha abantu gutsindira izi telefoni aho ushaka kuba umwe mu banyamahirwe asabwa gukurikira @tecnorwanda kuri Instagram cyangwa hashtag #CrushOnCamonX #SlayingSelfie, hanyuma agatora umwe mu byamamare ashyigikiye mu bari gukorana n’iki kigo.

Bizimana yavuze ko utora abanza kwandika ahagenewe ibitekerezo ku mashusho y’ibyo byamamare ku rubuga rwa Instagram rukoreshwa na TECNO Mobile Rwanda hanyuma yabirangiza agashyira amashusho yifashe kuri konti ye bwite agerageza gukora ibyakozwe n’uwo yatoye mu mashusho ye.

Amashusho yafashwe yo guhitamo ni agaragaza ibyamamare biri mu bufatanye na TECNO Mobile Rwanda byavuzwe haruguru.

Camon X Pro na Camon X zihurira ku kuba ari iza mbere zikoresha Android ya 8.1 zivuye kuri Android ya 7.0 yari imenyerewe, kandi zikoresha imirongo yose y’itumanaho bikaba akarusho ku bakoresha internet kuko zifite ubushobozi bwo kwakira guhera kuri 2G kugeza kuri 4G.

Uruganda rwa TECNO rumaze kwigarurira isoko ryo mu Rwanda, kuko imibare iheruka yerekana ko ifite 75% by’isoko rya telefoni mu gihugu.

Ingabire Habiba waserukiye u Rwanda muri Miss Supranational 2017 yifata "selfie" na telefoni igezweho ya Tecno
Izi telefoni zifite camera zibasha gukurura ikintu kimwe zikacyibandaho mu gihe ufotora ari cyo yahisemo
Yannick Mukunzi yaryohewe n'uburyo izi telefoni zifotora
Buravan ni umwe mu bahanzi bari kumenyekanisha ibyiza bya Camon X na Camon X Pro
Tecno imaze kwigarurira isoko rya telefoni mu Rwanda ku kigero cya 75%
Camon X na Camon X Pro zifite ikoranabuhanga ridasanzwe ryishimirwa n'abaziguze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza