Ibya bikini byasubiwemo muri Miss Supranational imaze kwiyandikishamo abasaga 30

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 30 Nyakanga 2019 saa 02:54
Yasuwe :
0 0

Abakobwa basaga 30 bamaze kwiyandikisha bashaka kwitabira Miss Supranational Rwanda, mu gihe nibura hakenewe ababarirwa hagati ya 60 na 70, sosiyete itegura ayo marushanwa ikuraho impungenge ku mwambaro wa bikini utavugwaho rumwe.

Alphonse Nsengiyumva uhagarariye KS Ltd itegura ayo marushanwa, yabwiye IGIHE ko kwiyandikisha mu irushanwa biri kugenda neza nubwo umubare w’abari kubikora ukiri muke.

Yagize ati “Bari kwiyandikisha ariko ntabwo turagera ku mubare twifuza. Ntidushaka gushyira muri Boot Camp abakobwa bose uko baje kubera kubura amahitamo, ahubwo turifuza ko nibura haza benshi ku buryo byaba ari irushanwa kurusha uko twatoranya abantu kubera ko ariyo mahitamo dufite. Turifuza abakobwa 60 cyangwa 70 ku buryo bizatugora kubona ba bandi 15 twifuza ko bajya muri Boot Camp.”

Kwiyandikisha ku bakobwa bashaka guhatana muri Miss Supranational Rwanda 2019, bizarangira ku wa 31 Nyakanga. Ku wa 03 no ku wa 04 Kanama 2019 habeho gutoranya abakobwa bazajya mu mwiherero.

Kubera ko kuwa 11 Kanama nabwo hazatoranywa abacikanywe, kwiyandikisha bizakomeza na nyuma yo ku wa 4 Kanama bigeze ku wa 10.

Nta mpungenge kuri bikini

Kuva hatangazwa ko iri rushanwa rigiye gutangira bamwe mu bakobwa batinye kwiyandikisha kubera kimwe mu bizakurikizwa hatorwa umukobwa uzahagararira u Rwanda muri Miss Supranational cy’umwambaro wa bikini ukunze kuvugisha benshi.

Nsengiyumva avuga nta kibazo kirimo cyane kuko hari ibindi byiciro umukobwa ashobora guhatanamo akabona amanota n’ubwo batifuza ko hari uwakwanga kwambara uyu mwambaro.

Ati “Buri wese twifuza ko yaba ashobora kuyambara ariko nta n’umwe barasubizayo ngo wowe ntiwambaye gutya ariko na none bishobora gutuma ubona amanota make. Abadashaka kwiyandikisha kubera icyo kibazo bakwiyandikisha nabo ubwo twazareba. Buri gice cyose gifite amanota yacyo.”

Kwiyandikisha muri Miss Supranational byatangiye tariki 17 Nyakanga 2019. Irushanwa rizasozwa ku wa 7 Nzeri. Kuva ku wa 17 Nyakanga kugeza ku wa 31 Nyakanga ni ukwiyandikisha.

Kuva ku wa 13 Kanama 2019 kugeza ku wa 30 Kanama, hazabaho igikorwa cyo gutora hifashishijwe ubutumwa bugufi. Ku wa 01 Nzeri hatoranywe abakobwa 15 bazajya mu cyiciro cya nyuma.

Aba bakobwa bazajyanwa mu mwiherero w’iminsi itanu uzatangira ku wa 03 Nzeri, ku wa 06 Nzeri habeho ijoro ryo kwerekana impano mu gihe ku wa 07 Nzeri hazabaho igikorwa cyo gutoranya umukobwa uhiga abandi.

Aba bakobwa baziyerekana mu myambaro itandukanye irimo umwambaro gakondo, umwambaro wo kogana uzwi nka bikini ndetse n’umwambaro wa nimugoroba.

Kwiyandikisha ni ukunyura ku rubuga rwa Misssupranational.rw, [email protected] cyangwa ugakoresha Whatsapp kuri 0783014482.

Ibikorwa hafi ya byose bijyanye na Miss Suparanational bizajya bibera kuri Century Park Nyarutarama.

Uzahiga abandi azahabwa 1, 000, 000 Frw, uwa kabiri ahabwe 500, 000 FRw uwa gatatu we ahabwe 300, 000 Frw.

Irushanwa rya Miss Supranational ku rwego rw’isi rizabera muri Pologne, mu Ugushyingo, uwatsinze mu Rwanda akaba ari we uzahagararira igihugu muri ayo marushanwa.

Umunyarwandakazi Uwase Clementine wahagarariye u Rwanda muri aya marushanwa umwaka ushize
Nsengiyumva Alphonse ukuriye sosiyete yatangiye gutegura Miss Supranational Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza