Uyu musore w’imyaka 28 umurebye ntiwamukekera ubuhanga buhambaye afite mu gukirigita inanga, ariko iyo ayikojejeho intoki yumvikanisha ko ari ibintu bimuri mu maraso.
Munyakazi yagiye ahuza imikorere n’abahanzi bakomeye muri Afurika barimo Kasiva Mutua (Kenya), Manou Gallo(Cote d’Ivoire), Ali Boulo Santo Sissoko (Senegal), Joel Sebunjo (Uganda) , Muqi Li (Londres) n’abandi.
Iyo muganira avuga ko yiyumva nka Ambasaderi w’umuco aho ari hose, akavuga ko iyo acuranga yumva ariwo munezero we.
Ati “Numva ndi nka Ambasaderi w’umuco aho ndi hose. Iyo ncuranga mba numva ariwo munezero wanjye. Mba numva umuntu unkurikiye namusangiza kuri uwo munezero n’amarangamutima. Ni mpano niyumvamo niwo musanzu wanjye mu gusigasira umuco. Kumva ko uri mu bantu basigasira umuco wumva ko ugomba kugira itafari ushyira ku muco gakondo uko bwije n’uko bukeye.”
Avuga ko gucuranga gakondo abitangira yagiye acibwa intege n’abantu benshi bamubwiraga ko akwiriye kuririmba izindi njyana zigezweho mu rubyiruko n’abandi bantu.
Ati “Gucuranga inanga nkiri muto cyangwa se ndi urubyiruko nkibitangira ntabwo byari byoroshye kuko abantu bumva ko ibintu bya gakondo ari iby’abantu bashaje mbese batagendanye n’igihe. Nasanze ari imitekereze y’umuntu. Inanga umusaza yacuranga nanjye nayicuranga. Ibyo umuntu mukuru yakora n’uri munsi ye yabikora.”
Arakomeza ati “Nka mbere ngitangira abantu barambwiraga bati ugiye mu bintu by’abasaza, wacuranga Hip Hop, RnB cyangwa Reggae. Ariko njye nkumva hari ijwi rinsunikira gukora inanga cyangwa wenda n’iyo miziki y’indi ndayizi ariko nahoze nifuza gushaka umwimerere. Kubera ko abasaza aribo bacurangaga inanga nkabona nibamara kugenda nta wundi uzajya ayicuranga naravuze nti ni iki tuzasigarana. Mbitangira gutyo.”
Avuga ko umuntu ashobora gusigasira umuco atagendeye ku kuba afite imyaka y’izabukuru.
Ati “Ushobora gusigasira umuco gakondo ukiri muto atari uko ugeze mu zabakuru. Nabonye ubushake aribwo bushobozi. Nk’umuntu usigasira umuco ni byiza ariko hari imbogamizi zigenda ziboneka cyane cyane kwakira umuco w’ahandi uwacu tukawibagirwa. Gusa, umuco urakura ugenda uhura n’ibindi bintu bitandukanye.”
Deo Munyakazi ari gukora album ye ya kabiri nyuma y’iya mbere yari yakoze umwaka ushize yise ‘Isoko Dusangiye’.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!