Ibitekerezo bya Senateri Evode Uwizeyimana ku ikanzu Miss Ingabire Grace yaserukanye ntivugweho rumwe

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 22 Werurwe 2021 saa 03:34
Yasuwe :
0 0

Senateri Evode Uwizeyimana yasabye abantu kutibasira Miss Ingabire Grace kubera ikanzu yaserukanye mu birori bya Miss Rwanda imugaragaza amatako, ahamya ko yari amahitamo ye kandi ko mu gihe we ntacyo yari imutwaye ntawundi ukwiye kubabara kumurusha.

Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 20 Werurwe 2021 ubwo hatangwaga ikamba rya Miss Rwanda uyu mwaka, ikanzu Ingabire Grace yaserukanye yagarutsweho bikomeye ku mbuga nkoranyambaga.

Benshi bibasiraga uyu mukobwa bahamya ko yahisemo nabi akambara ikanzu igaragaza neza ikimero cye.

Umunyamakuru Aissa Cyiza niwe wazamuye ikiganiro cyaje no kuzamo na Senateri Uwizeyimana agaragaza ibitekerezo bye ku ikanzu Miss Ingabire.

Yagize ati “Ariko abantu biriwe banenga imyenda aha ni uko ari munyandiko cyangwa? Sindabona twambaye rumbiya ngo muvuge ko twambaye neza. Ntukubisemo agakanzu kagufi, guhera aho uvuye kugera aho ugiye baba bakubwira ko wambaye neza. Ariko mwagiye mureka kwiyoberanya!”

Uwitwa Francine Havugimana mu kumusubiza, yagize ati “Aissa, iriya kanzu yari nziza cyane ariko hariya imbere iyo begeza hasi ho santimetero nke byari kurushaho kuba byiza mu ntambuko nziza ya Ingabire Grace [...] ndavuga nk’umubyeyi.”

Aha niho Senateri Uwizeyimana yinjiriye mu kiganiro, agira ati “Madamu Francine, uriya mwana nta nshingano yo kugira ngo ababyeyi munyurwe yari afite! Yari yishimye kandi ameze neza! muhagarike, izo santimetero ushaka uzazishyire ku myenda yawe uriya mwana ntazagusaba kuzikuraho! Kwanza ubutaha bazambare imyenda ya kinyarwanda (inshabure) niba mushaka umuco!”

Senateri Uwizeyimana yongeyeho ko “Izo ngutiya abafite za ‘cellulite’ bahisha bajye bazambara, ariko higira ushaka kwigira umupolisi w’ibiragano byose ku myambarire! Niba umwana afite amaguru meza kandi ariyo arengera uburanga bwe baramutegeka kuyahisha kubera iki!”

Yibukije kandi abamukurikira ko kwambara bigendera ku bintu bibiri, kugaragaza neza ibice by’umubiri byiza no guhisha ibitameze neza ku mubiri.

Ku wa Gatandatu tariki 20 Werurwe 2021 nibwo hatowe Nyampinga w’u Rwanda w’uyu mwaka, ikamba ryegukanywa na Ingabire Grace, Akaliza Amanda yabaye Igisonga cya Mbere mu gihe Igisonga cya Kabiri ari Umutoni Witness.

Ingabire yambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda asimbuye Nishimwe Naomie wari umaze umwaka aryambaye.

Ikanzu Miss Ingabire Grace yaserukanye ubwo yambikwaga ikamba ntabwo yavuzweho rumwe ku mbuga nkoranyambaga
Iyi kanzu yagaragazaga ikimero cy'uyu mukobwa wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2021
Senateri Uwizeyimana Evode yasabye abantu kudakomeza kwigira abapolisi b'ibiragano byose mu myambarire

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .