00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibitazibagirana kuri Jay Polly, “Umwami wa Hip hop” watabarutse ku myaka 33 (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 2 Nzeri 2021 saa 03:18
Yasuwe :
0 0

Abakunzi b’umuziki Nyarwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki 2 Nzeri 2021, babyukiye ku nkuru y’incamugongo, ibika urupfu rw’umuhanzi Jay Polly, wabiciye bigacika kuva yatangira gutigisa umuziki w’u Rwanda ahagana muri za 2008.

Umuraperi Jay Polly usanzwe yitwa Tuyishime Joshua, yaguye mu Bitaro bya Muhima, aho yagejejwe avanwe muri Gereza ya Mageragere ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 1 Nzeri, akihutanwa kwa muganga ariko ntabashe kubona undi munsi ucyeye.

Jay Polly wari ukiri umugabo w’igikwerere, ku myaka 33 ni umwe mu bahanzi bahinduye isura y’umuziki Nyarwanda kuva yatangira kuwinjiramo. Abifashijwemo n’itsinda rya Tuff Gangs yabarizwagamo, ni umwe mu batumye injyana ya Hip hop muri igwiza igikundiro mu mitima y’Abanyarwanda.

Uyu muraperi yavutse ku wa 5 Nyakanga 1988, yari umwana wa kabiri mu muryango w’abana batatu. Amashuri ye abanza yayize mu Kigo cya Kinunga, mu gihe ayisumbuye yayize mu Ishuri rya E.S.K riherereye mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, aho yize ibijyanye n’ubukorikori, ndetse akaba yari asanzwe ari umuhanga mu bijyanye no gushushanya.

Mu muziki, Jay Polly yahesheje ikuzo ‘rap’

Inganzo ya Jay Polly ikomoka mu muryango we kuko nyina umubyara yari umuririmbyi ukomeye muri Korali Hoziyana yo muri ADEPR Nyarugenge, iyi yubatse amateka mu muziki w’indirimbo zihimbaza Imana kuva mu bihe bya kera.

Ubushake bwo kuririmba Jay Polly yabugaragaje bwa mbere ahagana mu 2002, ubwo yatangira kwinjira mu muziki, biba akarusho mu mwaka wakurikiyeho ubwo yahuraga na Green P mu Ishuri rya E.S.K, batangira gukorana indirimbo zitandukanye.

Impano ya Jay yakomeje gututumba kugera mu 2004 ubwo yafatanyaga na Green P ndetse n’abandi barimo Perry G mu gukora itsinda ryiswe G5, bose hamwe bari batanu.

Hadaciye kabiri, aba basore binjiye muri studio ya TFP bahakorera indirimbo yabo ya mbere yiswe ‘‘Nakupenda’’, iririmbwe mu Kinyarwanda n’Igiswahili.

Muri Kamena uwo mwaka, bakoze iyitwa ‘‘Ngwino’’, ariko iby’iri tsinda biza kuzamba nyuma y’igihe gito, Jay Polly na Green P bimukira muri studio ya ONB ya Lick Lick, ari nawe wabahuje na Bulldogg, bahera aho bashinga itsinda rya Tuff Gangs.

Hadaciye kabiri, Tuff Gangs yaje kubona amaboko mashya nyuma yo kwakira Fireman na P Fla. Icyo gihe iri tsinda ryatangiye gukora indirimbo ndetse ryigarurira imitima ya benshi binyuze mu bihangano birimo ‘‘Kwicuma’’, ‘‘Sigaho’’, ‘‘Umenye ko’’, “Target ku mutwe’’ n’izindi.

Jay yageze mu bushorishori bw’umuziki w’u Rwanda

Itsinda rya Tuff Gangs ryaje gucika imbaraga nyuma y’uko abari barigize bananiwe kumvikana ku ngingo zitandukanye, bituma bamwe muri bo batangira gukora indirimbo ari bonyine, ari nako byagenze kuri Jay Polly.

Uyu mugabo wari uzwiho kwandika imirongo isaba ubushishozi mu kuyisobanukirwa, yatangiye kubaka izina ku giti cye binyuze mu ndirimbo zakunzwe cyane zirimo nka ‘Deux Fois Deux’, ‘‘Ndacyariho’’, ‘‘Akanyarirajisho’’ n’izindi zabiciye kuri radio zo mu Rwanda muri ibyo bihe.

Iki gikundiro ni cyo cyahuruje abafana ku munsi wa nyuma w’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ryo mu 2011, rikaza kwegukanwa na Tom Close ariko abafana ba Jay Polly bikabanga mu nda, bakagera ubwo begura amabuye bakayatera ku rubyiniro, bamagana icyo bitaga akarengane kakorewe “Umwami wa Hip hop”.

Nyuma yo guhatana ubutaruhuka, Jay Polly yaje kwegukana igihembo cya Guma Guma mu 2014, ahabwa miliyoni 24 Frw, zakomeje kumufasha mu rugendo rwe rw’umuziki.

Jay Polly mu bihe bya ‘beef’ na P Fla

P Fla yari mu bari abaraperi ngenderwaho muri Tuff Gangs ariko yakunze guhora mu mahari na bagenzi be, akenshi mu itsinda hagahora umwiryane wanatumye bamwereka umuryango.

Yatandukanye na Tuff Gangs muri Mutarama 2012, icyo gihe yahise ashinga itsinda yise “Imperial Mind State”, yaje guhinduka "Imperial Mafia Land" aho yari ari kumwe na El Poeta bari baranabyaranye. Iri tsinda ubu yarihaye izina rya "Quiet Money".

We na bagenzi be bahise bagirana urwango batangira kujya bahimba indirimbo baterana amagambo. P Fla yagiranye amakimbirane na mugenzi we yamaze imyaka myinshi, biyunga mu myaka yashize.

Mu 2020 aba baraperi batunguye benshi bakorana indirimbo bise ‘No more Drama’ bahuriyemo na G-Bruce bagaragaza ko bongeye kwiyunga.

Tuff Gangs yacitsemo ibice, Jay Polly ayinambaho

Mu 2015 benshi batunguwe no kumva inkuru yavugaga ko Jay Polly yatandukanye na bagenzi be ndetse agahita yinjiza amatwara mashya mu itsinda akanashyiramo amaraso mashya.

Tuff Gangs ya Jay Polly yari irimo Khalifan, Romeo na Young T bahoze mu itsinda rya Home Boyz; mu ndirimbo ya mbere bakoze bise ‘Wiyita Iki?’ batangiranye amashagaga bereka abari bagize Tuff Gangs ya mbere ko nta buhangange bari bafite bwatuma bigira ibyatwa.

Bulldogg, Fireman na Green P nabo bahise bashinga itsinda bise Stone Church bahise bongeramo na Nick Breezy. Icyo gihe Stone Church yakoze indirimbo zitandukanye zirimo ‘Imirimo’, ‘Ndakuzi’ na ‘Ndi Iniga’.

Tuff Gangs basubiranye mu 2017, muri East African Party 2018 bigaragariza abakunzi babo. Cyari igitaramo cyo gutangiza umwaka. Kuva basubirana bakoranye indirimbo imwe bise ‘For Someone’. Mu minsi ishize mu bihe bya Coronavirus aba bahanzi bakoranye ibitaramo byashimishije benshi.

Tuff Gangs nyuma yo kwiyunga yagarukanye umuriri. Aha yari muri East African Party ya 2018. Uhereye ibumoso: Fireman, Green P, Bulldogg na Jay Polly bongeye guhurira ku rubyiniro

Yanyuze mu rugendo rw’inzitane ariko igikundiro kimugumaho

Nubwo Jay Polly ari mu bahanzi Nyarwanda bakunzwe ku rwego rwo hejuru, urugendo rwe ntirwabuzemo ibizazane bitandukanye.

Mu 2012, Jay Polly yari yikuye amata ku munwa ubwo yumvikanaga avuga ko ‘abanyamakuru bo mu Rwanda ari amadebe’ nyuma y’uko hari hasakaye inkuru zavugaga ko yaba yarafungiwe muri Kenya.

Iki kibazo cyafashe indi ntera kuko abanyamakuru batangiye kwanga gucuranga indirimbo ze, kandi icyo gihe uburyo bundi bumenyekanisha ibihangano nka YouTube bwari butaratera imbere mu Rwanda, ku buryo umuhanzi ushaka kubaka izina yagombaga kunyuza ibihangano bye kuri radio.

Mu mwaka wakurikiyeho, Jap Polly ntiyagaragaye mu bahanzi bitabiriye Primus Guma Guma Super Star, bitewe no kutumvikana n’abanyamakuru kandi ari bo batoraga abitabira iryo rushanwa. Nyuma uyu musore yaje gusaba imbabazi, ndetse aza kongera kubaka umubano we n’abanyamakuru ndetse n’abafana be, uretse ko hari byinshi yahombeye muri ibyo bikorwa.

Nyuma yo kwegukana igihembo cya Guma Guma, Jay Polly yakomeje kuvugwa mu bibazo byo gushwana n’inzu yamufashaga mu gutunganya umuziki, ariko ibintu biza kujya habi mu 2018, ubwo yafungwaga azira gukubita umugore we.

Uyu mugabo yaje kuva mu buroko, atangira imikoranire n’inzu itunganya umuziki ya The Mane, ariko nayo ntibakorana igihe kirekire kuko yayishinje kutubahiriza amasezerano y’imikoranire bagiranye.

Muri Mata uyu mwaka, nabwo Jay Polly yongeye gufungwa ashinjwa gukoresha ibiyobyabwenge birimo urumogi, aho Polisi yamufatanye n’abandi bantu 12, barenze ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

Icyo gihe Jay Polly yasobanuye ko atagize uruhare mu bikorwa byo kwangiza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

Yitabye Imana mu gihe yari ategereje kujya mu rukiko ku wa 2 Ukuboza 2021.

Mu 2004, Jay Polly afatanyije na Green P n’abandi batatu barimo Perry G, bakoze itsinda bise G5. Indirimbo yabo ya mbere bakoreye muri TFP kwa BZB, bayise "Nakupenda", yari mu Kinyarwanda n'Igiswahili; yaririmbwe mu njyana ya RnB
Imwe mu mafoto ya Jay Polly yamenyekanye cyane. Uyu muraperi yanditse izina mu bihangano birimo "Kwicuma", "Ndacyariho ndahumeka", "Akanyarirajisho", "Umucakara w'ikaramu", "Ku Musenyi", "Deux fois deux" n'izindi
Imwe mu mafoto yo mu minsi ye ya mbere mu muziki. Uyu muhanzi yakuriye mu itorero rya ADEPR mbere yo kwiyegurira rap. Imyambarire yabo yari ikimenyabose
Jay Polly w'imyaka 33 yatabarutse ari icyamamare mu muziki w'u Rwanda. Yasize urwibutso rutazasibangana mu bakunzi ba muzika
Benshi bazi iki kimenyetso, abakunzi ba Hip hop bibuka neza ko cyitwaga "Umusaruro wa Tuff Gang"
Jay Polly wamamaye muri Tuff Gangz, yari amaze imyaka 12 mu muziki kuko indirimbo ya mbere yayikoze mu 2004. Uyu muhanzi ufite impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye, yagiye aba ambasaderi w'ibigo bitandukanye birimo MTN na Bralirwa
Jay Polly yari umwe mu bahanzi badatinya gukebura bagenzi be byaba binyuze mu nama zisanzwe cyangwa izo anyuza mu bihangano
Jay Polly yari umwe mu bahanzi bihebeye Hip hop kuva mu myaka ye yo mu buto
Usibye kurapa Jay Polly yari n'umuhanga mu kwandika ibitabo
Jay Polly ari kumwe na The Captain Pacson, umunyamakuru ubifatanya n'ubuhanzi, ari mu bitangiye guteza imbere injyana ya Hip hop
Jay Polly na bagenzi be batangiranye Tuff Gangs. Uhereye ibumoso: Fireman, Jay Polly, Bulldogg, Green P na P Fla
Mu 2010, Jay Polly na PFLA bari bunze ubumwe mbere yo gutandukana mu 2012, bagatangira kurebana ay'ingwe
Mu 2020, P Fla na Jay Polly bakoranye indirimbo bise "No more drama" mu gushimangira ko biyunze
Tuff Gangs yihuje ahagana mu 2008, abayigize baza gushwana mu 2015. Ni mu gihe P Fla yikuye muri iri tsinda ahagana mu 2012. Bazwi mu ndirimbo nka "Gereza", "Kwicuma", "Amaganya", "Inkongoro y’Umushimusi" n’izindi
Jay Polly yari mu nkingi za mwamba muri Tuff Gang. Aha yari kumwe na P Fla (ibumoso), Green P, Bulldogg na Kibiriti Fireman
Jay Polly yitabye Imana akiri muto. Benshi bamufiteho urwibutso rwiza bitewe n'uko yagiye ababanira mu bihe bitandukanye
Mu bihangano bye, Jay Polly yaririmbaga ibiganisha ku buzima bw'umuhanda ariko akanakomoza ku bwo abantu babaho umunsi ku wundi
Jay Polly kimwe na bagenzi be batangiranye urugendo muri Tuff Gangs biyitaga "Abasirikare b'Ubutayu"
Jay Polly yamenyekaniye mu itsinda rya Tuff Gangz. Aha yari kumwe na Green P bakuranye [ibumoso], Bulldogg na Fireman wiyitaga Kibiriti
Irushanwa rya PGGSS riri mu yatumye izina Jay Polly riba ikimenyabose mu Rwanda. Mu bitaramo bizenguruka igihugu yeretswe urukundo ruhambaye ku buryo abana n'abakecuru bose bari bazi zimwe mu ndirimbo ze
Jay Polly ni umwe mu baraperi bari bakunzwe muri rubanda. Indirimbo ze zose zari zizwi n'ab'ingeri zose
Jay Polly ubwo yamurikaga album ye yise "Ikosora". Icyo gihe yongeye gushimangira ko ari umwe mu bahetse Hip hop ku bitugu bye
Izina Jay Polly ryamamariye cyane mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star yanatwaye ku nshuro yaryo ya kane
Jay Polly yeretswe urukundo kugeza n'aho abafana bitwazaga ibyapa biriho amafoto ye mu kumwereka ko inganzo ye ibanyura
Abafana ntibahwemye kwerekana urukundo bafitiye Tuyishime Joshua wamamaye nka Jay Polly
Urupfu rwa Jay Polly rwashenguye benshi. Uyu muhanzi ari mu bigaruriye imitima y'abakunda rap nibura kuva mu myaka isaga 10 ishize
Uvuze izina Jay Polly nta bisobanuro asabwa kurenzaho kuko ibikorwa rihetse birivugira ubwaryo
Jay Polly yiyitaga "Umwami wa Hip hop" ndetse n'abakunzi be akabishimangira. Aha yari mu kiganiro n'itangazamakuru ubwo yari muri PGGSS
Ubwamamare bwa Jay Polly bufite imizi kuva mu myaka yo hambere. Imyambarire ye na bagenzi na n'ubu igezweho
Isura n'imyambarire yari iy'abaraperi! Aha yasukiranyaga imirongo imbere y'ibihumbi by'abafana ba Hip hop n'abandi Banyarwanda bakunda umuziki
Jay Polly PGGSS mbere yuko yegukana PGGSS4 yeretswe urukundo n'abafana ba Hip hop babarirwa mu bihumbi bari bateraniye muri Parking ya Stade Amahoro i Remera
Umwaka wa 2014 uri mu yaryoheye Jay Polly mu rugendo rwe nk'umunyamuziki. Icyo gihe yegukanye Primus Guma Guma Super Star, ahembwa miliyoni 24 Frw, ahigitse Bruce Melodie na Dream Boys bari bahanganye. Jay Polly na Amb. Habineza Joe uri kumushyikiriza sheke ntibakiri ku Isi y'abazima [Imana ibakire mu bayo]
Jay Polly ubwo yari amaze kwegukana PGGSS, yashimiwe n'uwari Minisitiri w'Umuco na Siporo Habineza Joseph nawe uherutse kwitaba Imana
Jay Polly ashyikiriza Riderman igikombe cya PGGSS cyari kigumye mu njyana ya Hip hop
Jay Polly ni umuhanzi udakora umuziki gusa ahubwo yari n’umunyabugeni ushushanya (Painting) kandi wabigize umwuga
Jay Polly wize ubugeni yanyuzagamo nabwo akabukora kandi abikunze
Ubwo Jay Polly na Urban Boys berekezaga mu Bubiligi, aho bari bategerejwe n'ibihumbi by'Abanyarwanda baba muri icyo gihugu cy'i Burayi
Ubuhangange bwa Jay Polly bwambutse imbibi z'u Rwanda. Aha uyu muraperi afatanyije n'itsinda ry'abanyamujyi, Urban Boys baryohereje Abanyarwanda baba hanze mu gitaramo bakoreye mu Bubiligi
Umunya-Nigeria, David Adedeji Adeleke [Davido] uri mu bahanzi bakomeye muri Afurika yari aherutse gutangaza ko yemera Jay Polly nk'umuraperi ukomeye mu Rwanda
Davido ntiyaripfanye. Yareruye avuga ko yatewe ubwoba n'uburyo Jay Polly akunzwe mu Rwanda
Mu bakuriye ingofero Jay Polly harimo n'umuhanzi w'icyamamare Davido basangiye urubyiniro mu 2018
Jay Polly yitabye Imana afitanye umushinga w'indirimbo na Davido
Muri Mutarama 2019 ubwo Jay Polly yari arekuwe muri Gereza ya Nyarugenge. Yongeye kumwenyura nyuma y'igihe afunze
Agisohoka muri gereza mu 2019, Jay Polly yatangaje ko yari akumbuye umwana we. Aha yakiriwe n'abarimo umugore we na Bad Rama wari wateguye igitaramo cyo kumwakira
Ibyishimo byari byose ubwo yavaga muri gereza ku wa 1 Mutarama 2019. Jay POlly yafunguwe nyuma y’amezi atanu yari amaze muri Gereza ya Nyarugenge, afungiye icyaha cyo gukubita no gukomeretsa umugore we akamukura amenyo
Umuraperi Jay Polly na Uwimbabazi Sharifa bateruye umwana babyaranye
Jay Polly mu gitaramo cya mbere yakoze akiva muri Gereza ya Mageragere mu 2019. Ntabwo byamusabaga imbaraga z'umurengera ngo yemeze abantu iby'ubuhanga bwe, inganzo yari imurimo
Jay Polly mu ifatwa ry'amashusho y'indirimbo ya mbere yakoze agifungurwa. Iyi ndirimbo yise "Umusaraba wa Joshua" yagiye hanze ku wa 3 Gashyantare 2019; uyu muhanzi agaragara mu mwambaro umusanisha n’umugororwa
Umuraperi Tuyishime Joshua [Jay Polly] ari mu byamamare byaherekeje Tour du Rwanda 2020, ubwo yakoranaga na Rwanda Foam mu kwamamaza ibikorwa byayo. Aha yari kumwe na Mbabazi Shadia uzwi nka Shaddy Boo
Muri iri rushanwa ryabaye muri Werurwe 2020, Jay Polly yongeye guhura n'abakunzi b'ibihangano bye, yishimira uko bamugaragarije urukundo
Izina Jay Polly rifite umwanya munini mu bakunzi b'umuziki w'u Rwanda. Uvuze Hip hop Nyarwanda ahita atekereza kuri uyu mugabo wazamuye ibendera ryayo mu Rwanda no mu mahanga
Jay Polly yaherukaga kugaragara mu gitaramo cya Iwacu Muzika Festival mu mwaka ushize wa 2020
Jay Polly yari amaze imyaka 17 mu muziki kandi akiwukora mu buryo bushikamye
Jay Polly yari umuhanzi ufite umutima mwiza wo kwifatanya n'ababaye. Aha yari mu gikorwa cyo gufasha
Jay Polly yaherukaga kwamamaza indirimbo yitwa "Toka Shitani" yakoranye n'abarimo KNC
Kabaka man yitabazwaga no mu guhamagara abafana ku kibuga bitewe no kuba ijwi rye ryumvikanaga byoroshye mu matwi ya benshi cyane cyane urubyiruko
KNC yari aherutse kwiyambaza Jay Polly (iburyo) mu ndirimbo yo kwamagana ibiyobyabwenge bise Toka shitani. Aha bari kumwe na Pacson (ibumoso) na Neg G The General
Jay Polly yari aherutse Dubai aho yaguze ibyuma bya studio yateganyaga kubaka
Ku wa 25 Mata 2021 ni bwo Jay Polly n'abandi 12 beretswe itangazamakuru nyuma yo gutabwa muri yombi barenze ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus ndetse bari no kunywa ibiyobyabwenge birimo urumogi
Jay Polly n'abo bareganwa bari bahawe itariki ya 2 Ukuboza 2021 nk'iyo bagombaga gutangira kuburaniraho mu mizi ku byaha ashinjwa byo gukoresha ibiyobyabwenge birimo urumogi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .