00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muyoboke yagarutse ku nshingano yahawe, ishoramari mu muziki nyarwanda n’impamvu utajya ku rwego mpuzamahanga

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 26 Kanama 2021 saa 07:57
Yasuwe :
0 0

Ni kenshi abahanzi n’abakunzi b’umuziki muri rusange bakunze kugaragaza ko nubwo hari intambwe yatewe mu kugeza umuziki Nyarwanda, ariko hakiri ikibazo cyo kubona studio zigezweho zitunganya amajwi n’amashusho yazo ari ku rwego mpuzamahanga.

Ni ikibazo kandi abakurikiranira hafi ibya muzika bavuga ko kigira ingaruka ku iterambere ry’umuziki haba muri ibi bihe no mu bihe bizaza kuko mu bigira umuziki mwiza harimo kuba utunganyijwe neza.

Mu ntangiro za Nyakanga 2021, nibwo Muyoboke Alex yagizwe Umuyobozi wa Sosiyete yitwa Ishusho Ltd, ifite studio y’umuziki itunganya amajwi n’amashusho by’indirimbo z’abahanzi, filime n’ibindi.

Kuri Muyoboke Alexis, igihe kirageze ngo umuziki Nyarwanda ugere ku rwego mpuzamahanga kandi abawukora nabo babone umusaruro n’inyungu z’icyuya babira umunsi ku munsi.

Ishusho Ltd yihariye mu gufata amafoto, amajwi n’amashusho y’ibyamamare, gukora filime mbarankuru, gutegura no gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi n’ibindi byamaze gushyirwa mu maboko ya Muyoboke Alex.

IGIHE yasuye uyu mugabo, mu Mujyi wa Kigali hafi na Sainte Famille, ahakorera Ishusho Ltd, agaruka ku bisubizo azanye muri muzika nyarwanda ndetse n’uburyo azakomeza kubihuza n’akazi ke ko kugira inama abahanzi no gutegura ibitaramo.

IGIHE: Uherutse kugirwa Umuyobozi wa Ishusho Ltd, tubwire ni inshingano ki ufite?

Muyoboke: Naje mu mirimo mishya, navuga ko bisanzwe kuko n’ubundi nibyo nabagamo. Twagezemo hano dufite intego twihaye muri iki kigo cya Ishusho Ltd.

Tumeze neza, akazi karatangiye, Ishusho Ltd ikora ibintu byinshi harimo studio itunganya amajwi n’amashusho iri ku rwego rw’izindi ziri mpuzamahanga kuko twashakaga ikintu gitandukanye n’ibyo tubona buri munsi.

Mu bindi dukora kandi harimo gufata amashusho meza y’indirimbo, filime zirangira, filime nto, filime mbarankuru, video zo kwamamaza ndetse no gufotora muri rusange.

Ni ibintu twararebye uburyo byose bigomba kuza […] ariko cyane cyane tunatekereza ngo ni gute umuziki wacu wazanahinduka ukajya ku rundi rwego, tukava kuri bimwe twavugaga ngo ntidufite ama camera, tukajya Uganda cyangwa Tanzania aho ziri […].

Nibura ya mafaranga umuhanzi yatakazaga ajya hanze kureba ibyo bintu azajya ayabika ayakoreshe izindi ndirimbo nyinshi cyangwa indi mishinga.

Ubona kutagira Studio zigezweho ari yo yari imbogamizi ku muziki Nyarwanda?

Muyoboke: Twakoraga, ariko ugasanga ibyo dukora ni ibyacu nyine.

Ngira ngo niba mwaragiye mukurikira nk’abahanzi b’Abanyarwanda, indirimbo zagiye ziba nini cyane wasangaga zabaga ari nini hano ariko izakorewe hanze ugasanga nizo zibashije kumwambutsa umupaka.

Ariko wareba, video, amajwi uburyo atunganyijwemo […] ibi byose rero ni ibintu twabonaga buri munsi. Abashinze Ishusho Ltd twabanje kuganira barambwira bati ese ni iki kibura, kuki umuziki w’u Rwanda utagera ku rwego mpuzamahanga?

Ngira ngo nubwo mu Rwanda dufitestudio zitandukanye, ntabwo wigeze ubona ingana gutya [Ishusho Studio]. Si ukuvuga ngo ntibabishaka ariko na bwa bushobozi.

Rero mu Rwanda icyo kibazo cyo kutagira studio zihagije kandi ziri ku rwego mpuzamahanga kirahari.

Ubundi se nk’umuntu umaze igihe mu ruhando rwa muzika, uyu munsi wavuga ko ari iyihe ntambwe ubona imaze guterwa?

Muyoboke: Ikintu cya mbere, reka duhere ku bahanzi bawukora; bishimire ko tutagifite studio imwe, tutagifite radio imwe.

Icyo umunyarwanda rero yakwishimira kugeza kuri iyi saha nanjye ubwanjye nk’umunyarwanda kuba nonaha ujya kuri radio cyangwa kuri IGIHE ugasangaho indirimbo z’inyarwanda, wanyura ku muntu ukumva arimo kumva indirimbo z’abanyarwanda, ni ibyo kwishimira.

Mu gihe twatsinze indirimbo zo muri Congo, Tanzania na Uganda […] ariko none ukaba wumva ko umuhanzi nyarwanda asohora indirimbo umuntu wese akihutira kuyishaka, ni ibyo kwishimira rero.

Tugarutse kuri Ishusho Ltd, muherutse gusinyisha Producer Nicolas, kuki ari we mwahisemo?

Muyoboke: Aha rero umuhanzi uzajya uzana indirimbo akizanira na Producer we, ahawe ikaze. Wamuzana akagukorera indirimbo zawe kuri ibi byuma tukavugana.

Ariko wenda reka mvuge kuri Nicolas, kumuhitamo kuri njye cyangwa abantu bazi umuziki, ni amahitamo meza. Impamvu, abantu bashobora kuba batamuzi ariko ntabwo Nicolas yigeze avaho.

Niba indirimbo nka ‘Baho’ ya Israel Mbonyi ari we wayikoze, indirimbo zirimo iza Healing Worship Team agenda akora n’izindi z’amakorali akomeye mu Rwanda aha ngaha.

Nicolas ni umuntu watangiye umuziki kera, wize kuwutunganya yafashe imyaka ibiri ajya kuwiga muri Afurika y’Epfo, ibyo bizwi kuri bake hano mu Rwanda. Icyo ni kimwe kimuhesha kuba yakorana na Ishusho Ltd.

Niba yarakoze indirimbo zirimo ‘Ndi nk’inkuba’ ya Riderman, ’Si beza’ ya Tom Close, ’Akaramata’ ya Meddy n’izindi ndirimbo z’abahanzi twitaga ko ari bashya muri kiriya gihe. Kandi uyu munsi akaba agezweho ari we wakoze indirimbo nka ‘Baho’ ya Israel Mbonyi n’izindi.

Ariko tuzabatangariza hari n’undi mu-Producer ukiri muto turateganya gukorana na we. Abantu bazabimenya tuzabibatangariza.

Umuntu yavuga ko Ishusho Ltd ari igisubizo ku muziki Nyarwanda?

Muyoboke: Yego cyane rwose birashoboka, njye nabihamya kandi namwe ijisho rirabihera!

Burya iyo umuntu ateruye akavuga ati ngiye gushora amafaranga mu kintu, ku buryo tutongera kujya tujya hanze kugishakayo […] iyi Ishusho Ltd ni Made in Rwanda.

Abantu benshi Made in Rwanda ntabwo baba bashaka kumva ubwiza bwayo, ariko ubona umuntu yambaye wa mwenda wakorewe mu Rwanda ukabona ni ibintu byiza, natwe rero ni byo twatekereje.

Twaravuze tuti kuki bitaba igisubizo, niba ari ya Camera nziza tujya gushaka hanze, kuki ariko na Diamond Platnumz niba aza aha ngaha akaza abizi ko ihari, ikaba yamufasha cyangwa agakorera indirimbo hano muri studio.

Haba hari gahunda yo gukorana n’abahanzi mu buryo bwo kubafasha?

Muyoboke: Ntabwo twari twabitekereza ariko harimo ibikorwa byinshi bizakorerwa abahanzi, ntabwo duteganya gukorana n’umuhanzi umwe cyangwa babiri ariko turateganya gukorana n’abahanzi benshi.

Kuko burya abahanzi ikintu kibagora cya mbere ni uburyo bwo gukora indirimbo n’amashusho yazo ndetse no kwamamaza ibyo baba bakoze. Twebwe rero turifuza ko n’igihangano twagikoze twajya tugikurikirana kikanamamazwa.

Ni ibintu turimo gutekereza ariko ntabwo twari twatekereza kuvuga ngo dushyireho kureberera inyungu z’umuhanzi umwe.

Uko tugenda twiyubaka buhoro buhoro dushobora kuzabitekereza kuko hari n’ibindi byo gutegura amarushanwa yo kuzamura abanyempano, byose tuzagenda tubabwira uko tuzabikora.

Ishusho Ltd ifite studio y’umuziki itunganya amajwi n’amashusho by’indirimbo z’abahanzi, filime n’ibindi
Israel Mbonyi ni umwe mu bahanzi bagaragaje ko bafite imishinga mu Ishusho Studio dore ko asanzwe anakorana na Nicolas
Kingdom of God Ministries nabo bafite umushinga wa Album bagiye gukorera muri Ishusho Studio
Ku wa Kane tariki 15 Nyakanga 2021, ni bwo Muyoboke Alex yasinye amasezerano yo kuyobora Ishusho Ltd yashinzwe na Karangwa Martin [uri ibumoso]
Muyoboke Alexis usigaye ari Umuyobozi wa Ishusho Ltd avuga ko ari ikigo cyaje gucungura umuziki Nyarwanda
Umuyobozi wa Ishusho Ltd, Muyoboke Alexis yagarutse ku iterambere rya muzika mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .