00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibitaravuzwe ku isezera n’itahuka rya Marina muri The Mane

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 Nyakanga 2021 saa 04:15
Yasuwe :
0 0

Urujijo ruracyari rwose ku kintu cyateye Marina gusubira muri The Mane nyuma y’ukwezi kumwe gusa asezeye. Impande zose zirebwa, zaryumyeho ntizavuga uko byagenze ngo uyu mukobwa asubira mu nzu yamuzamuye.

Akimara gusubira muri The Mane, Bad Rama umuyobozi wayo yavuze ko uyu muhanzikazi yasabye imbabazi ariko we abitera utwatsi avuga ko ntazo yasabye.

Uku kutavuga rumwe ku cyagaruye Marina muri The Mane kwatumye dushaka amakuru yimbitse ku mpamvu nyamukuru yari yatumye asezera.

Tariki ya 21 Mata 2021, ni bwo Marina yatangaje ko yitandukanyije na The Mane Music Label, inzu yagize uruhare mu iterambere rya muzika ye.

Nyuma y’ukwezi kumwe, Marina na The Mane bacanye umubano, ku wa 30 Gicurasi 2021, ni bwo uyu mugabo washoye imari ye mu muziki yatangaje ko yongeye gusubirana n’uyu muhanzikazi.

Yaba Marina ndetse n’abari babifitemo uruhare bose nta wigeze yifuza kuvuga uko mugambi wo kuva kwa Marina muri The Mane Music wagenze n’uko wapfubye.

Ni ibintu bigoye ko wabona uwo ubaza aya makuru ngo akubwize ukuri kuko byagizwe ibanga rikomeye.

Mu gushakisha amakuru yimbitse ku isezera n’itahuka rya Marina muri The Mane, IGIHE yamenye ko uyu muhanzikazi yari atwawe n’abandi hakabura gato.

Gahunzire Aristide wari ushinzwe kureberera inyungu abahanzi bo muri The Mane ni we wari wihishe inyuma ya byose

Bivugwa ko Gahunzire Aristide wari ushinzwe kureberera inyungu abahanzi bo muri The Mane ari we wegereye umushoramari ufite inzu ifasha abahanzi ya Emilson Entertainment yakoranye na Ish Kevin.

Gahunzire ngo yijeje uyu mushoramari ko Marina afite amasezerano y’imyaka ine, bityo ko ari mu mwaka wa nyuma w’amasezerano ku buryo ari uburenganzira bwe kuganira n’undi uwo ariwe wese.

Usibye aya masezerano, ikindi uyu mushoramari yifuje kumenya mbere yo gutangira imikoranire, ni ibijyanye n’uburenganzira bw’uyu muhanzikazi ku bihangano yakoze.

Gahunzire yamubwiye ko Marina afite uburenganzira ijana ku rindi ku bijyanye n’ibihangano bye.

Yahise anamwizeza ko nibaramuka bamaze gusinyana amasezerano ibihangano byose bya Marina bihita bikurwa kuri shene ya Youtube ya The Mane bigashyirwa kuri shene ye bwite.

Nubwo Marina ari we waganirwagaho, ku rundi ruhande Gahunzire nawe yari ari mu biganiro byo guhabwa amasezerano nk’uzakomeza kureberera inyungu yaba iza Marina na Ish Kevin.

Nyuma yo kumvikana ibiganiro bigeze aho biryoshye, umushoramari yagize amakenga y’ibyo yabonaga mu itangazamakuru by’uko Marina yaba yaravuye muri The Mane atubahirije ibyo amasezerano agena.

Umushoramari yasanze yarashutswe

Uyu mushoramari wari wagize amakenga yaje gufata telefone avugana na Bad Rama, amubwira ko ari we ugiye gutwara Marina.

Bad Rama yabwiye uyu mushoramari ko atanze ko batwara Marina ahubwo hari ibyo bagomba kwitaho.

Iki gihe yasabwaga byibuza kwishyura ibirimo indirimbo zose The Mane yakoreye Marina, buri imwe igahabwa agaciro ka miliyoni esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda nk’uko biri mu masezerano y’uyu muhanzikazi.

Uyu mugabo wari wabwiwe ko Marina ari mu mwaka we wa nyuma w’amasezerano bityo ko ntacyo yagombaga kwishyura, yaje kugwa mu kantu.

Yamenyesheje Bad Rama ibyo yabwiwe undi nawe amwoherereza amasezerano Marina afite muri The Mane abona ni ibintu bibiri bihabanye.

Nyuma yo kuvugana na Bad Rama akamenya ukuri ku masezerano ya Marina yahise afata icyemezo cyo guhagarika ibiganiro byari biri kugana ku musozo.

Kuki Marina yahisemo gusubira muri The Mane?

The Mane itari isigaranye umuhanzi n’umwe yari gushimishwa bikomeye no kugumana Marina, ari nayo mpamvu icyari gukorwa cyose kikabagarurira uyu muhanzikazi bari kucyakirana yombi.

Amakuru ava muri The Mane avuga ko ubwo Marina yabwirwaga ko hari undi mukire bagiye gukorana, yari yijejwe ko mbere yo gusinya andi masezerano habanza kubaho kwishyura Bad Rama.

Marina wari wijejwe ko muri iyi sosiyete nshya azahabonera amahirwe atigeze abona muri The Mane, yumvaga we ntacyo bimutwaye mu gihe ataba atandukanye nabi na Bad Rama.

Ubwo uyu mushoramari wari ugiye kumusinyisha amasezerano mashya yamenyaga ukuri, yahamagaye Marina amusobanurira uko ikibazo giteye ndetse amugira inama yo gusubira muri The Mane akarangiza amasezerano ye.

Marina wari wabwiwe ko ibiganiro birimbanyije ngo Bad Rama yishyurwe amafaranga ye, yaguye mu kantu asanze nta byo kwishyurwa bihari.

Ku rundi ruhande, Gahunzire wari umaze kubona ko kujyana Marina muri Emilson Entertainment bidakunze, yifuje kugumana n’uyu muhanzikazi ndetse amakuru ahari ahamya ko yari atangiye kwisuganya ngo atangire ibikorwa.

Marina wari watangiye gutakariza icyizere Gahunzire yaje guhitamo kwisubirira muri The Mane atamenyesheje uyu warebereraga inyungu ze.

Gusubira muri The Mane Music ni icyemezo Marina yafashe nyuma yo kumva uko umugambi wari wacuzwe harimo ibyo atazi ndetse n’uburyo amasezerano ye adanangiye.

Marina yasezeye muri The Mane Music nyuma y'ukwezi asubirayo
Bivugwa ko Gahunzire ariwe wari inyuma y'isezera rya Marina muri The Mane
Bad Rama yongeye kwakira Marina

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .