Ibitaramo Koffi Olomidé yagombaga gukorera muri Afurika y’Epfo byakuweho

Yanditswe na IGIHE
Kuya 19 Kamena 2019 saa 05:39
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi Koffi Olomidé, yagombaga gukorera ibitaramo i Cap na Johannesburg muri Afurika y’Epfo, ariko byakuweho kubera igitutu leta y’iki gihugu yashyizweho n’abarwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’irindi iryo ari ryo ryose.

Jeune Afrique yanditse ko ibigo bibiri birwanya ihohoterwa rikorerwa abagore byatanze ubusabe kuwa Mbere bivuga ngo ‘Mwiha ikaze Koffi Olomidé. Mudufashe guhagarika ihohoterwa rikorerwa abagore’.

Koffi Olomidé yagombaga gukorera igitaramo i Johannesburg kuwa 28 Kamena muri Gallagher Convention Centre, na Cap, kuwa 29 Kamena muri Shimmy Beach Club, ubuyobozi bukaba bwavuze ko bwamaze gukuraho ibi bitaramo.

Ubusabe bwo guhagarika ibitaramo bwahawe ba nyiri ibikorwa byari kuberamo ndetse na Minisiteri ishinzwe umutekano w’imbere mu gihugu muri Afurika y’Epfo.

Hari aho bwagiraga buti “Twebwe abasinye kuri ubu busabe, turasaba Minisiteri kubuza Koffi Olomidé, kwinjira ku butaka bwa Afurika y’Epfo”.

Umwaka ushize Koffi Olomide yakomanyirijwe muri Zambia ku bw’ibyaha byiganjemo urugomo, guhohotera abagore no kugira imyitwarire idahwitse.

BBC yatangaje ko mu mpamvu zatumye ubutegetsi bwa Zambia bukomanyiriza Koffi Olomide, ahanini harimo ibyaha yakoze birimo gukubita abagore no gusambanya bamwe mu bamubyiniraga mu myaka yatambutse; ariko by’umwihariko yahawe akato kubera umufotozi wo muri iki gihugu yakubise ubwo aherukayo mu Ukuboza 2012.

Muri Werurwe uyu mwaka, Koffi Olomide, yakatiwe igifungo cy’imyaka ibiri gisubitse nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gushaka gusambanya abana b’abakobwa bari munsi y’imyaka 15 barimo n’uwahoze ari umubyinnyi we.

Tariki 11 Gashyantare 2019 nibwo Urukiko rwa Nanterre mu Bufaransa rwaburanishije Antoine Christophe Agbepa Mumba [Koffi Olomide] ku byaha akekwaho byo gufata ku ngufu ababyinnyi be.

Ibyaha uyu mugabo ufatwa nk’umwami wa Rumba yari akurikiranyweho ni ugushaka gufata ku ngufu ababyinnyi be b’abakobwa no kubahoza ku nkenke yitwaje ububasha abafiteho, byabaye hagati ya 2002 na 2006.

Indi miryango itatu itari iya leta nayo yamuregaga gufata ku ngufu abakobwa ariko ntibyamuhama.

Koffi Olomide amaze imyaka mu rugamba rw'ibirego byo guhohotera abagore

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza