00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibitaramenyekanye ku rubanza rwa Bijou Dabijou waketsweho icyaha cyo gucuruza abantu

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 27 Kanama 2021 saa 10:14
Yasuwe :
0 0

Munezero Rosine benshi bazi nka Bijou Dabijou, ni umwe mu bakobwa bamaze kubaka izina ku mbuga nkoranyambaga. Mu minsi ishize yafunzwe imyaka ibiri akurikiranweho icyaha cyo gucuruza abantu nubwo nyuma yo gufungurwa yaje kuburana ubujurire bikarangira agizwe umwere.

Bijou yatawe muri yombi mu 2018 akurikiranweho gucuruza umukobwa bahoze ari inshuti.

Uru rubanza Bijou yaregwagamo n’Ubushinjacyaha rwatangiriye mu Rukiko Rukuru, Urugereko rwihariye ruburanisha ibyaha byo mu rwego mpuzamahanga n’ibyaha byambuka imipaka.

Bijou yireguye avuga ko atari gushobora gushuka umukobwa mukuru ubyaye kabiri, ahubwo agahamya ko icyo we yakoze ari ukumuhuza n’umugabo wari wamukunze.

Ibyavuzwe n’uwavugwaga ko yari agiye gucuruzwa

Dosiye y’urubanza igaragaza ko mu nyandiko mvugo y’umukobwa wari ugiye gucuruzwa yavugiye mu Bugenzacyaha ubwo yabazwaga ku wa 25 Gicurasi 2018, yavuze ko hari inshuti ye yitwa Bijou uba muri Uganda wamubwiye ko hari umugabo w’inshuti ye wabonye ifoto ye kuri ’status’ ya Whatsapp.

Uyu mugabo ngo yasabye Bijou ko yamuha nimero ye ya telefone, bakajya bavugana, ariko ntiyazimuha bitewe n’uko atashakaga y’uko bajya bavugana batamuciyeho.

Uyu mukobwa yavuze ko muri Mata 2018 ari bwo Bijou yamuhamagaye amubwira ko wa mugabo wamukunze ashaka ko bahurira muri Côte d’Ivoire kugira ngo baganire.

Bitewe n’uko uyu mukobwa yari yarabwiye Bijou ko ashaka gucuruza imyenda, yamwijeje ko uwo mugabo wamukunze ashobora kumufasha gutangiza ubucuruzi bwe, bityo yemera ko yajya guhura na we.

Mu mvugo y’uyu mukobwa yo ku wa 25 Gicurasi 2018, yavuze kandi ko ubwo bari bafashe urugendo bagana Dubai, yageze ku kibuga cy’indege bamubajije uwo agiye kureba, ababwira ko atamuzi, ko Bijou ari we umuzi.

Icyo gihe ngo babajije Bijou ababwira wa mugabo bari bagiye kureba.

Ikindi uyu mukobwa yasobanuye ni uko icyatumye ajyana na Bijou kureba uwo mugabo, ari uko yari yaramwimye nimero z’uwo mugabo ngo bivuganire, bityo ngo no kuvugana byasabaga ko binyuzwa kuri telefone ye.

Yavuze ko atari afashe urugendo agiye kwicuruza cyangwa guhura n’abagabo kugira ngo bakore ubusambanyi, ahubwo ahamya ko Bijou yari yamusezeranyije ko umuntu agiye kumuhuza na we nta kibazo, anamuha urugero rw’uko n’inzu afite i Nyamata ari we wamufashije kuyubaka.

Mu iburanisha Bijou yahakanye icyaha

Bijou Dabijou yafunzwe akurikiranyweho icyaha cyo gucuruza abantu birangira abaye umwere

Ubushinjacyaha bwari bukurikiranyeho Bijou icyaha cyo gucuruza abantu yakoze ubwo yafatirwaga ku kibuga cy’indege cya Kanombe, byavugwaga ko agiye gucuruza uwo mukobwa.

Mu iburanisha Bijou yaburanye ahakana icyaha, avuga ko ari umugabo w’inshuti ye yabonye ifoto y’umukobwa kuri telefone ye, amusaba ko yabahuza.

Yakomeje avuga ko yaje kubibwira umukobwa na we arabyemera.

Ku bijyanye n’amafaranga y’itike yohererejwe binyuze ku mazina ye, Bijou yavuze ko byatewe n’uko uyu mukobwa bari bajyanye atari afite ibyangombwa.

Bijou yabwiye Urukiko ko uwo mukobwa ashinjwa gucuruza asanzwe akora ingendo zo gusura inshuti ze, ku buryo kuba bari bajyanye bitari bikwiye gufatwa ko ari we wari umujyanye, kuko yari yemeye kujyayo ku bushake bwe.

Mu rubanza rwaciwe ku wa 8 Ugushyingo 2018, Urukiko Rukuru, Urugereko rwihariye ruburanisha ibyaha byo mu rwego mpuzamahanga n’ibyaha byambuka imipaka, rwemeje ko Bijou ahamwa n’icyaha cyo gucuruza abantu rumuhanisha igifungo cy’imyaka ibiri no gutanga ihazabu ingana na miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

Bijou yaje kugirwa umwere

Bijou utari wishimiye imikirize y’urubanza, ku wa 03 Mutarama 2019 yahise ajurira muri uru Rukiko, avuga ko urukiko rwa mbere rwahinduye inyito y’icyaha yaregwaga rusobanura neza ko adahamwa n’icyaha cyo gucuruza abantu cyangwa icy’ubwinjiracyaha mu cyaha cyo gucuruza abantu, ko ahubwo ahamwa n’icyaha cyo kuvana umuntu mu gihugu amujyana mu mahanga hagamijwe kumucuruza, ariko mu gufata icyemezo rumuhamya icyaha cyo gucuruza abantu.

Ikindi yajuririye ni uko n’icyaha rwavuze ko kimuhama cyo kuvana umuntu mu gihugu ukamujyana mu mahanga ugamije kumucuruza, ibikigize bituzuye kuko itegeko rivuga ko kugira ngo icyo cyaha gikorwe ari uko umushukashuka cyangwa ugakoresha imbaraga.

Nk’uko bigaragara mu myanzuro ya Bijou, asoza avuga ko kuba Urugereko rw’Urukiko Rukuru rwihariye ruburanisha ibyaha byo mu rwego mpuzamahanga n’ibyaha byambuka imbibi, rwaramuhamije icyaha cyo gucuruza abantu, kandi Ubushinjacyaha bwemera ko butakikimukurikiranyeho, agomba kugirwa umwere kuri icyo cyaha.

Ubushinjacyaha bwavuze ko kuba Urukiko rwarahinduye inyito y’icyaha, busanga nta kibazo biteje kuko umucamanza ashobora guhindura inyito y’icyaha, akayihuza n’amategeko.

Mu gukiza urubanza, Urukiko rw’Ubujurire rwasanze ibyavuzwe n’umukobwa yashinjwaga gucuruza bitashingirwaho gusa mu guhamya Bijou icyaha aregwa, kuko Ubushinjacyaha butashoboye kugaragaza ibimenyetso byashingirwaho mu kumuhamya icyaha cy’uko yaravanye uwo mukobwa mu Rwanda amujyanye hanze y’Igihugu agamije kumucuruza.

Urukiko rw’Ubujurire rwasanze icyaha cyo kuvana umuntu mu Rwanda umujyanye mu mahanga hagamijwe kumucuruza, hagomba byanze bikunze ko uregwa yakoreye undi muntu ibikorwa birimo gutorokesha umuntu agamije kumucuruza, akoresheje ubushukanyi, imbaraga, ibikangisho n’ubundi buryo bw’agahato.

Urukiko rw’Ubujurire rwasanze Urugereko rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambuka imbibi rutaritaye kuri izo ngingo.

Urukiko rw’Ubujurire rwasanze icyaha Bijou yakoze atari icyo gushishikariza uyu mukobwa kujya guhura n’umugabo bivugwa ko yari kumugura, ahubwo icyo yakoze ari ukwemera kubahuza no kubibafashamo.

Icyakora ruvuga ko ikibazo cy’uko Bijou yabangamiraga ubushuti bwabo kuko atabarekaga ngo bivuganire ku giti cyabo, ariko kuba yarashakaga ko bavugana bimuciyeho, ibi bikaba bitafatwa nk’ikimenyetso cy’uko yari agamije kumucuruza.

Izi ngingo kimwe n’izindi ni zo zatumye Urukiko rw’Ubujurire ruha agaciro ubujurire bwa Bijou, ruhindura imikirize y’urubanza rwemeza ko Bijou adahamwa n’icyaha cyo kugira uruhare mu kuvana umuntu mu gihugu agamije kumucuruza.

Bijou Dabijou yafunzwe akurikiranyweho icyaha cyo gucuruza abantu birangira abaye umwere
Bijou yaburanye ahakana icyaha cyo gucuruza umukobwa w'inshuti ye ahubwo ahamya ko icyo yakoze ari ukumuhuza n'umugabo wari wamukunze
Amafoto agaragaza ikimero cye ni amwe mu yatuma abantu benshi bakurikira Bijou ku mbuga nkoranyambaga by'umwihariko Instagram

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .