00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibitangaje kuri Uwayo washyize hasi diplôme ya kaminuza akihebera gutoza abagore siporo

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 26 Gicurasi 2021 saa 10:57
Yasuwe :
0 0

Mu myaka yo hambere, siporo yafatwaga nk’iyahariwe gusa ab’igitsina gabo, abakobwa n’abagore bakayihezwamo. Uko imyaka yagiye ishira ni ko uru ruhande rwari rwarahejwe rwarushijeho kwitinyuka ndetse ubu abari n’abategarugori na bo batanga umusanzu wabo muri siporo zitandukanye.

Uwayo Marie Aimée ni umwe mu bitinyutse ndetse akaba atoza abandi bagore n’abakobwa gukora siporo zibafasha kugorora umubiri no kwita ku mibiri yabo.

Uyu mubyeyi ufite umwana umwe n’umugabo, yihebeye siporo ku rwego rw’uko yaje kuyigira umwuga.

Uwayo ubusanzwe witwa Chrysta mu kiganiro na IGIHE yavuze ko yatangiye siporo agiye gushaka uko yagabanya ibilo.

Ati “Nkimara kubyara narabyibushye ngeza ku bilo 80, umugabo wanjye ni we wambwiye ngo njye kugerageza siporo ndebe ko nagabanya.”

Uyu mubyeyi umaze imyaka itatu ari umutoza wa siporo, avuga ko ubwo yari amaze kugabanya ibilo akabona birakunze, yatekereje ku bandi babyeyi n’abakobwa bahuje ikibazo ahita afata umwanzuro wo kubyiga ngo na bo abafashe.

Nyuma y’amahugurwa yakoze yifashishije ikoranabuhanga, Chrysta ubu ni umwe mu bagore bake binjiye mu mwuga wo gutoza siporo.

Ni akazi amazemo imyaka itatu, we ahamya ko ari umuhanga mu gutoza abagore gusa, nubwo n’abagabo yabatoza bigakunda ariko we yahisemo gufasha ab’igitsina gore.

Chrysta ufite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’Iyamamazabikorwa [Marketing], amaze kubona ko gutoza ababyeyi n’abakobwa byaba akazi, yahise arambika hasi diplôme yihebera gutoza.

Nk'umugore, Chrysta avuga ko aba azi neza imyitozo bagenzi be bakeneye
Chrysta yatangiye siporo ashaka kugabanya ibilo, ubu ni umutoza wabigize umwuga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .