00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

‘Ibisumizi Records’ ya Riderman yasinyishije Chrisy Neat, ‘music producer’ w’umugore

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 27 Ukwakira 2021 saa 10:47
Yasuwe :
0 0

Kanoheli Christmas Ruth wafashe izina rya muzika rya Chrisy Neat, ni umwe mu bakobwa barangije amasomo mu ishuri rya muzika rya Nyundo, kuri ubu akaba yinjiye mu byo gutunganya indirimbo z’abahanzi (music production) umwuga usanzwe wihariwe n’abagabo mu Rwanda.

Nyuma y’ikiganiro aherutse kugirana na IGIHE bikamenyekana ko ari umugore wa mbere watinyutse uyu mwuga, Ibisumizi Records ya Riderman yahise imubenguka, kuri ubu akaba ari ho ari gutunganyiriza indirimbo z’abahanzi.

Nshimiyimana Théogène uzwi nka DJ Theo ushinzwe Ibikorwa bya buri munsi mu Ibisumizi Records, yavuze ko amasezerano bagiranye n’uyu mugore batayashyira mu itangazamakuru icyakora ahamya ko Chrisy Neat ubu ari gukorera muri iyi studio.

Chrisy Neat yavuze ko kwinjira mu Ibisumizi Records ari amahirwe akomeje kugira mu rugendo rwe rwa muzika. Ati “Zari inzozi zanjye no kuba nakorera indirimbo Riderman, noneho ibaze ko naba ndi gukorana nawe mu nzu imwe. Ni ishimwe rikomeye kandi inzozi zanjye zikomeje kuba impamo.”

Chrisy Neat aherutse kuvuga ko gukora indirimbo no kuzitunganya yabyize mu ishuri rya muzika rya Nyundo icyakora ishyaka ryo kubikora ariterwa n’ubuhamya bw’abakobwa bakunze kugaragaza ko gukora umuziki biba bitaboroheye mu gihe basabwa ruswa ishingiye ku gitsina.

Ni kenshi hakunze kuvugwa ko muri studio zikorerwamo umuziki bamwe ba ’producers’ basaba abahanzikazi ruswa ishingiye ku gitsina kugira ngo indirimbo zabo zisohoke ku gihe kandi zikoze neza.

Mu kiganiro twagiranye mu minsi ishize, Chrisy Neat yavuze ko na we aya makuru yakunze kuyumva, bityo nk’umwe mu bigaga umuziki yiha intego ko yakora ibishoboka byose abajujubijwe n’iyi mico ya bamwe mu ba ‘Producers’ bakagira aho bakorera kandi bisanzuye.

Chrisy Neat yinjiye mu Ibisumizi Redords
Chrisy Neat abaye umugore wa mbere winjiye muri uyu mwuga wo gutunganya indirimbo z'abahanzi
Chrisy Neat avuga ko inzozi zikomeje kuba impamo kuri we

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .