00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibirego byo gusambanya abahungu byakojeje agati mu ntozi mu rubanza rwa R.Kelly

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 7 Kanama 2021 saa 06:35
Yasuwe :
0 0

Abanyamategeko b’umuhanzi R. Kelly bandikiye itsinda ry’abacamanza bazaburanisha urubanza rwe, babaza niba basobanukiwe ibijyanye n’ababana bahuje ibitsina n’abafite ibindi byiyumvo ku mibonano mpuzabitsina bitandukanye n’ukubana k’umugabo n’umugore ku buryo hatazaba imbogamizi mu rubanza rwe nyuma yo gushinjwa gusambanya abahungu.

Impapuro z’aba banyamategeko zanditse zibaza aba bacamanza ibi, mu gihe haza gutoranywa abazaburanisha R. Kelly.

Muri izi mpapuro harimo ikibazo kibaza buri wese muri aba bacamanza niba bafite ubumenyi buhagije ku babana bahuje ibitsina n’abafite ibindi byiyumvo ku mibonano mpuzabitsina bitandukanye n’ukubana k’umugabo n’umugore ; ku buryo bazaca urubanza batabereye.

Mu minsi ishize R. Kelly ushinjwa gufata ku ngufu abagore, abashinjacyaha basabye umucamanza kongera ibirego bishya birimo no guhohotera abahungu batarageza imyaka hy’ubukure; ku bindi yitegura kuburana mu rubanza ruzabera i Blooklyn muri New York.

Uyu muhanzi ashinjwa ko mu 2006 yakoreye ihohotera rishingiye ku gitsina umwana w’umuhungu w’imyaka 17 wiswe John Doe #1. Ngo yamuhohoteye nyuma yo guhurira kuri McDonalds muri Chicago, akamubwira ko ikintu yakora ngo azagere kure mu muziki we mu buryo bw’umwuga ari uko baryamana.

Ibirego byatanzwe hari aho bavuga ko uwo wiswe John Doe #1 nyuma yahuje R.Kelly na mugenzi we wiswe John Doe #2 wari ufite imyaka hagati ya 16 na 17; hashize igihe bakajya bahuza ibitsina we na R.Kelly.

Ngo uyu muhanzi wabaye ikirangirire kandi yahatiraga abakobwa bakundanaga na we muri icyo gihe kujya baryamana n’uwo mwana agafata n’amashusho yabyo.

PageSix yatangaje ko muri ibi birego hari ahavugwa ko uwari umujyanama wa R.Kelly ubwo hamaraga kujya hanze filime mbarankuru yiswe “Surviving R. Kelly” yashatse gutanga ruswa ya $2.500 mu rukiko rwo muri Leta ya Illinois, mu Mujyi wa Chicago, ashaka kumenya amakuru ajyanye n’ibirego byari byatangiye gutangwa nyuma yo kujya hanze kw’iyi filime.

R. Kelly ashinjwa kandi gusambanya umuhanzikazi Aaliyah Haughton barushinze mu 1994 ubwo yari afite imyaka 15. Uyu mukobwa yaje kwitaba Imana mu 2001 mu mpanuka y’indege.

Abashinjacyaha batangaje ko umugore wiswe Jane Doe #5, azatanga ubuhamya avuga ukuntu yategekwaga na R.Kelly gushaka kuri internet amashusho y’urukozasoni arimo abahungu.

Ngo hari kandi amajwi n’amashusho bya R. Kelly ari guhohotera abagore. Ashinjwa kuba yari afite itsinda yari ayoboye ry’abakozi yari yarahaye akazi ko gushaka abagore n’abakobwa bo kuryamana na we mu bitaramo yakoraga byo kuzenguruka igihugu n’isi mu gihe yari icyamamare ku isi yose.

R. Kelly yafunzwe mu mpeshyi ya 2019 muri Chicago aho yaje kuvanwa akajyanwa muri New York muri Kamena uyu mwaka. Aheruka kujya imbere y’urukiko mu ntangiro z’uku kwezi. Umucamanza Ann Donnelly yatangaje ko ku wa 18 Kanama aribwo uyu muhanzi azasubira imbere y’urukiko.

Ababuranira R. Kelly bazamuye ibibazo bashaka kuzirinda ko mu rubanza rw’uyu muhanzi hazabamo gusesereza ababana bahuje ibitsina, ndetse kandi bakaba bavuga iki kirego cyo gusambanya abahungu cyazanywe mu rwego rwo gukomeza guhindanya izina rye.

R. Kelly arashinjwa ibyaha birimo no gusambanya abahungu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .