00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibikorwa bizaherekeza Ingabire Grace ugiye guhagararira u Rwanda muri Miss World2021

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 16 Ugushyingo 2021 saa 01:17
Yasuwe :
0 0

Hasigaye iminsi mbarwa ngo abakobwa bazitabira irushanwa rya Miss World batangire kwerekeza mu Mujyi wa San Juan muri Puerto Rico aho rizabera. U Rwanda ruzaba ruhagarariwe na Miss Ingabire Grace wambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2021.

Miss Ingabire yatowe mu bihe Isi yari yugarijwe n’icyorezo cya Covid-19, byatumye agorwa no kugira ngo ashyire mu bikorwa imishinga ye.

Miss World ni irushanwa ry’ubwiza bushingiye ku ntego, bivuze ko ibikorwa umukobwa waryitabiriye yakoze muri sosiyete y’iwabo biri mu bitanga amanota menshi.

Miss Ingabire Grace ugiye guhagararira u Rwanda, yabanje gusangiza abategura irushanwa rya Miss World ibikorwa yakoze mbere y’uko aryitabira.

Mu mashusho y’iminota itanu, Miss Ingabire Grace yasangije ubuyobozi bwa Miss World ibikorwa yakoze mu mwaka amaranye ikamba rya Miss Rwanda.

Miss Ingabire Grace yoroje ingurube abajyanama b’ubuzima bo muri Rwamagana

Muri Nzeri uyu mwaka, Nyampinga w’u Rwanda 2021, Ingabire Grace, afatanyije n’Ikigo Africa Improved Foods, boroje ingurube koperative eshatu z’abajyanama b’ubuzima bo mu Murenge wa Muhazi mu Karere ka Rwamagana.

Inkunga yatanzwe ifite agaciro ka miliyoni 6 Frw ikaba ikubiyemo ingurube esheshatu ndetse no kuzikurikirana mu gihe cy’amezi atandatu haba mu bizitunga no kuzivuza.

Yahaye inkunga y’ibikoresho nyunganirangingo abasirikare bamugariye ku rugamba

Ku wa 13 Nzeri 2021, Nyampinga w’u Rwanda 2021 Ingabire Grace afatanyije n’ikigo cya Gatagara basuye ndetse bashimira ingabo zamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu, batuye mu Murenge wa Kanombe.

Muri uru rugendo Nyampinga w’u Rwanda yashyikirije abamugariye ku rugamba inyunganirangingo n’insimburangingo, amagare y’abafite ubumuga n’ibindi bikoresho bitandukanye.

Ni igikorwa cyateguwe mu rwego rwo kwizihiza umunsi wo kwibohora.

Yakanguriye urubyiruko kwiga ururimi rw’amarenga

Mu mpera za Nzeri 2021, Nyampinga w’u Rwanda 2021, Ingabire Grace, yashishikarije urubyiruko nk’abayobozi b’ejo hazaza gushyira imbaraga mu kwiga ururimi rw’amarenga, kugira ngo bajye babasha kumvikana n’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.

Ni umuhango wabaye hakoreshejwe ikoranabuhanga wateguwe n’Umuryango Patriotism Rwanda ufatanyije n’Ihuriro ry’Imiryango y’Abafite Ubumuga mu Rwanda (NUDOR), ku nkunga ya MTN Rwanda.

Byose bigamije gutuma abafite ubumuga bisanga mu muryango, kugira ngo bagire uruhare mu iterambere.

Ubukangurambaga bwo kugaragaza ko abafite ubumuga bashoboye

Muri Gicurasi 2021, Miss Ingabire Grace yasuye ikigo cy’abafite ubumuga (HVP Gatagara) atungurwa n’ubushobozi abafite ubumuga baharererwa bafite ndetse ahita aniyemeza gutangiza ubukangurambaga bwo kumvisha abantu ko nabo bashoboye.

Miss Ingabire yasuye ikigo cya HVP Gatagara mu rwego rwo kureba uko abana baharererwa babayeho n’uko bitabwaho kimwe n’ibikorwa bikorerwa muri iki kigo.

Yatangije ‘Exploration clubs’ mu bigo by’amashuri

Muri Gicurasi 2021, Ingabire Grace yatangije ubukangurambaga bwo gushishikariza abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye kumenya kubyaza umusaruro impano zabo ndetse no gushinga amatsinda yiswe ‘Exploration clubs’ zizajya zifashishwa mu biganiro bazajya bagirana bungurana ibitekerezo.

Ubu bukangurambaga buzazenguruka igihugu cyose, uyu mukobwa yabwise ‘Ndashoboye Initiative’.

Yabutangiye ku wa 10 Gicurasi 2021 ahereye muri Mater Dei Secondary School mu Karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo, akomereza muri Maranyundo Girls School yo mu Karere ka Bugesera.

U Rwanda rugiye kwitabira irushanwa rya Miss World ku nshuro ya gatanu, kuko umwaka ushize Miss Nishimwe Naomie atabonye uko yitabira kuko ritabaye bitewe n’icyorezo cya Covid-19.

Abakobwa bazahatanira ikamba rya Miss World 2021 bategerejwe mu Mujyi wa San Juan muri Puerto Rico mu mpera z’uku kwezi, ikamba rikazatangwa ku wa 16 Ukuboza 2021.

Ubwo Miss Ingabire yitegerezaga uburyo umukobwa ufite ubumuga yogosha
Miss Ingabire Grace yasabye urubyiruko gushyira imbaraga mu kwiga ururimi rw'amarenga
Ingabire Grace wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2021, yatangije ubukangurambaga bwo gushishikariza abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye kumenya kubyaza umusaruro impano zabo
Miss Rwanda yahaye inkunga y’ibikoresho nyunganirangingo abasirikare bamugariye ku rugamba
Miss Ingabire Grace yoroje ingurube abajyanama b’ubuzima bo muri Rwamagana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .